i Gabiro: Kagame asanga abiga mu mahanga bavanzwe n’abimbere bakuzuzanya
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2015 Perezida Paul Kagame mu gusoza itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 8, yasabye urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushyira imbere ibifite akamaro, ubumenyi buhaha bukaba bwo kububaka no kubaka igihugu cyabo, yanasabye abategura iri torero kureba uko bajya bavanga aba bana biga mu mahanga n’urubyiruko rw’imbere mu gihugu.
Iri torero ryatangiye guhera ku itariki 12/7/2015 i Gabiro, ryitabirwa n’urubyiruko rusaga 183 ruturutse mu bihugu 24 byo mu migabane yose ku Isi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba barahisemo kuza mu itorero bivuze ko bashaka kuba Abanyarwanda mbere y’ibindi byose, ibindi bikubakiraho.
Yabwiye abiga hanze ko bagiye guhaha ubumenyi mu gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko, abasaba gushyira imbere ibifite akamaro, bakajyanwa n’ibizima, bagahaha ibyubaka kandi byubaka n’igihugu cyabo.
Yagize ati “Kuyungurura ni ukugira ngo tuvunwe n’ibifite akamaro gusa, ibidafite akamaro bye kukuvuna, uba wagiye guhaha ubumenyi, haha ubumenyi bufite akamaro, haha ibintu bikubaka wowe, aho kugira ngo n’utaha numara kugera mu rugo utangire kunyura mu byo watahanye usange 50% utagomba kubyikorera, byakuvuniye iki?”
Kagame yakomeje avuga ko iki gikorwa cy’itorero kigomba kunozwa kandi ko urubyiruko rwiga mu mahanga rugomba guhabwa amahugurwa ruri kumwe na bagenzi babo biga mu Rwanda kugira ngo ibyo bakora byuzuzanye.
Yaguze ati “Ikindi nagira ngo nibutse ni icyo nifuza ko tuzageraho, abana b’u Rwanda biga hanze mu bihugu byo hanze, ariko ngira ngo byaba byiza bagiye bakorera amahugurwa na bamwe baba hano mu Rwanda. Naho iyo mubavanguye bakiga bonyine musa nk’aho mubagize abanyamahanga kandi ataribo, ubwo ubutaha byazategurwa neza, ku buryo bajya bavanga n’ababa mu gihugu.”
Mu mpanuro Perezida yagejeje kuri aba bana yabasabye kugira ikinyabupfura no kwirinda ibiyobyabwenge aho baba kuko nyine ngo ibiyobyabwenge byitwa ibiyobya ubwenge. Yavuze ko nta mpamvu yo kujya gushakira ibiyobyabwenge muri km 40 000, kuko ari uguta umwanya.
Kagame ahereye ku iterambere ry’aho ibindi bihugu by’ibihanganjye bigeze, yavuze ko icyabateje imbere ari ugukorera hamwe, asaba uru rubyiruko kwiyumvamo Abanyarwanda mbere y’ibindi byose.
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu urubyiruko rwigishijwe byinshi harimo indangagaciro nyarwanda no gukunda igihugu, urubyiruko rwasoje itorerro ry’indangamirwa icyiciro cya 8, rwiyemeje gushishikariza urundi rubyiruko rw’abanyarwandsa rwiga mu mahanga kwitabira itorero rizakurikiraho.
Uru rubyiruko rwanahigiye imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda bayisobanurira ababa mu mahanga, no kugaragariza abanyamahanga isura nyayo y’ u Rwanda mu rwego rwo kuhasura no kuhashora imari.
Amafoto/Rubangura Sadiki/UM– USEKE
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW
3 Comments
Turashima umukuru wi Igihugu kko nkumuntu byongeye nku muyobozi mukuru ntako aba atagize gsa abitwa ko bafatikanyije ibikorwa harigihe bashyiramo icyintu na kwita nkubuswa nkakunda yuko Przd abibona ntabiceceke kko niba icyo Itorero ryimirije cyizwi , ntiharamenyekana icyimirijwe muguhitamo abarijyamo kko ijoro na mankwa hakorwa ubukangura mbaga bushishikariza abana bu Rwanda kuza mutorero baza bamwe bakabemerera abandi baka basubizayo hatitawe kumwanya abasubijweyo baba bataye ubuse kutajyira gahunda no kutijyiramo kunoza ku Torero ryitwa ko rimaze imyaka 8 byakwitwa icyi ? Abo ugiye kwigisha c ubugisha icyi mugihe inyungu zawe uzivana mukwangiza igihe cyabandi na byose tubyite ubu Tore ibi mbivugiye yuko harabana biga mu Mahanga basubijwe inyuma kuri Stade Amahoro abandi basuzwayo ubwo bari bageze Igabiro , ibaze nawe imikorere nkiyi ,ubuse konshimye ko harabo mwacyiye mukabatoza ubu Tore mudafite, ubwo abo mwasubijeyo mucyeka ko bajyanye iyihe nkuru imusozi .
@wowe wiyise ukuri nuko ibyo uvuze ntabwo byumvikana!
None se abo banyeshuri bakubwiye cg wamenyeko basubirijweyo iki?
byaba bimeze neza cyane hagiyeho guhuza abava mu Rwanda ndetse naba baba mu mahanga maze bagasangira byinshi byanatuma itorero rigenda neza cyane. Icyo nkundira intore izirusha intambwe aba yabibonye
Comments are closed.