Digiqole ad

Dr. Kaberuka azasimburwa na Akinwumi Adesina wo muri Nigeria

 Dr. Kaberuka azasimburwa na Akinwumi Adesina wo muri Nigeria

Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria ni we uzayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambare nyuma ya Dr Donald Kaberuka ucyuye igihe

Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB.

Akinwumi Adesina  wari Minisitiri w'Ubuhinzi muri Nigeria ni we uzayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambare nyuma ya Dr Donald Kaberuka ucyuye igihe
Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria ni we uzayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambare nyuma ya Dr Donald Kaberuka ucyuye igihe

Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe cy’imyaka 10, dore ko yatowe bwa mbere muri 2005, akongera gutorerwa indi manda mu 2010.

Uyu mugabo wo muri Nigeria yatowe nyuma y’ibyiciro bitandatu byo gutora, atsinda n’amajwi 58,1%, aho yatsinze Minisitiri w’Imari wa Tchad ndetse n’uwa Cape Vert bose bashaka uyu mwanya.

Banki Nyafurika itsura Amajyambere igizwe n’ibihugu binyamuryango 80, harimo 54 byo muri Africa n’ibindi 26 bikomoka hanze y’uyu mugabane byiganjemo ibihanganjye ku Isi, uretse Uburusiya.

Iyi banki nyafurika ifite inshingano yo kuvana uyu mugabane mu bukene, ikaba yarahawe igihembo kitwa AAA gitangwa n’urwego ruha amanota amabanki muri America rwitwa Fitch, hari mu 2013, muri uyu mwaka ADB yari yatanze inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 6,8 z’amadolari ya America ku mishanga 317.

Uyu Adesina usimbuye Kaberuka, yatowe n’ikinyamakuru cyandika ku bukungu muri America, Forbes magazine, mu 2013 nk’umuntu w’indashyikirwa kubera impinduka mu buhinzi yazanye muri Nigeria.

Uku gutorwa kwe ariko guciye ukubiri n’itegeko ritanditse ryagengaga iyi banki rivuga ko utorerwa kuyiyobora yakagombye kuva mu gihugu kitari igihange mu bukungu, mu gihe Nigeria iyoboye Africa mu bukungu ndetse ikaba ikize cyane kuri petrole.

Minisitiri w’Imari wa Tchad, Bedoumra Kordje yabaye uwakabiri n’amajwi 31,6% mu gihe Mme Cristina Duarte na we akaba ari Minisitiri w’Imari muri Cap Vert yagize amajwi 10,2% aba uwagatatu.

AFP

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • nawe nakorere imbere maze turebe ko africa yatera imbere kandi kabaruka numugabo gusa sinzi niba aragaruka murwamubyaye agahabwa undi mwanya kuko iriya banki yayoboraga irakomeye mbona yaba agabanutse muntera

  • Kaberuka yabaye ikigarasha disi!

    • @Kaka, wadusonanurira ikigarasha icyaricyo? cyangwa ukabaza chefu wawe? Ibintu byo gutukana ndetse biba no mu bayobozi bakuru ntabwo twebwe abanyarwanda tuzabyihanganira.Ko abasekeruza bacu batabituraze byakomotse?

  • Sha Kaberuka yari agakoze kabisa.good luck mumirimo ugiyemo iyari yose musaza.ikivi cyawe muri BAD ucyushije neza uhaserukanye ishema n’isheja!

  • Umuseke vyagenze gute? Ntimukiduha amakuru aryoshe! Dushaka amakuru avuga ingene imyirekano iriko iragenda mu Burundi, nayandi yapolitike, mukatubwira nkabanyepolitike bakubiswe na leta canke bahunze kuberubwoba.
    Zamutubwira ivyankurunziza na bakagame.

    • @dodo wibeshe location ck website.Jya ahari ibihuha,abo baraye barwanye,abakubiswe nabijiye munzu zabandi….TUJYE TUMENYA GUSOMA….dutangirira ku mutwe winkuru…ndabona ko ujijutse…ariko wibagiwe gusoma wikundira theatre!!!!UM– USEKE COURAGE KDI DUKUNDA INKURU ZANYU NUKO MUZITANGA MUDAHUBUKA!!!

  • Dodo wari ukwiriye gutanga igitekerezo kijyanye n’inkuru Ikinyamakuru cyatanze aha ni “uko amatora yaraye agenze muri Banque Africaine de Développement” Niba iyi nkuru ita ku intéressa tegereza cg ushakishe ikindi kinyamakuru gikunda byacitse UM– USEKE si ko uteye! Sinywuvugira ntiwantumye ariko iyi sujet ya ADB siniyumvisha umuntu utumva ko ari inkuru d’actualité kandi itureba twese cyane cyane abanya Africa bakeneye iterambere! Murakoze mbifurije Imirimo myiza ! Bravo Mr KABERUKA warabemeje !! Manda 2 !!

  • Gahorane Imana Rwanda,a awe tugutegeye amaboko.bravo KABERUKA ntiwatetereje urwakubyaye ntiyigeze akora akurura yishyira ngo yite ku Rwanda kurenza ibindi bihugu wakoreye Africa murirusange.Imana iguhe umugisha.igisigaye taha wite kugihugucyawe byumwihariko.

  • Kaberuka yerekanye ishema ry’u Rwanda mu ruhando rwa Afurika no mu ruhando mpuzamahanga. Ubuhanga bwe n’ubushishozi Imana ibimukomereze, maze n’indi mirimo azashingwa nyuma y’iyi arangije, azayikorane ubwo buhanga n’ubushishozi asanganwe.

    Dr. KABERUKA, Bravooo……, tu es un digne fils de l’Afrique.

  • Many congs to Dr. Kaberuka!

    Ubonye iyo bakongeza izindi manda ebyiri ngo barebe uko Africa to gurukana amabara meza menshi! Cyakora nuwo watsinze tumwifirije gukomereza neza aho mugenzi we yaragejeje ikivi! Ntazakurure ajayana cyane iwabo ajye yibuka ko Nigeria ikize kurusha ibihugu bindi byo muri Africa maze azibande kubikennye.

    • Kuberiki? iyo muyobora amashirahamwe mpuzamakungu (international organizations) nkiryo Dr. Kaberuka yarayoboye mutarenza igihe canke mwanke kuva kubutegetsi ariko mwategeka ibihugu vyanyu vyabavyaye, babwira ngo umwanya urekurirwa namateko uraheze, mugataragurika, mutera akagura nkagahene bakereye?

  • Congratulations to Dr. Kaberuka! Niwitegure 2017 usimbure kagame, utegeke urwanda nabanyarwanda.

  • Kaka, bari kugushakisha kubera ko watorotse ibitaro by’abarwaye indwara zo mu mutwe.

    • Ese Ringo, wowe uri mumaki. Uravanga amasaka n’imisenyi. Cga urashaka ko abantu badeviya kuri iyi nkuru nziza ya BAD? Niba uri contre success ryumeho uceceke.

  • Kuku iyo muyobora amashirahamwe mpuzamakungu (international organizations) nkiryo Dr. Kaberuka yarayoboye mutarenza igihe canke mwanke kuva kubutegetsi ariko mwategeka ibihugu vyanyu vyabavyaye, babwira ngo umwanya urekurirwa namateko uraheze, mugataragurika, mutera akagura nkagahene bakereye?

  • Wihemukira Kaberuka udatuma bamuhitana ngo arashaka kuyobora u Rda!Irire utwawe witonze ureke politique batakumena agatwe!Wowe uvuga ngo Nigeria ni igihangange mu bukungu!!!!!!!njye nagezeyo irutwa n’Uburundi!!!Ni ukumva amazina y’ibihugu!Iyo petoroli iwabo ibona umugabo igasiba undi!!!!!

  • Kaberuka atanze urugero rwiza na Kagame narebereho!!!Kaberuka yakoreye neza rwose Africa ariko ntawe uteye hejuru ngo bamwongeze mandat!

  • @Durboni: Ese byibura wasomye post nasubije? Ntabyo wakoze! Uwo nasubije aravuga ko Kaberuka yabaye ikigarasha! Reka nkwisabire ureke guhubuka!

  • Gatsinzi, ibyo watekerezaga unapanga na bene wanyu birabapfubanye! Ihangane hanyuma ubaze abakubankirije bazakubwira ko nabo byabacanze!

  • eee uyu mu Dr afite izina rigoye kurisoma pe!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish