Digiqole ad

Russia: Putin yashyizeho itegeko ryo ‘GUTWIKA’ ibicuruzwa bitemewe biva i Burayi

 Russia: Putin yashyizeho itegeko ryo ‘GUTWIKA’ ibicuruzwa bitemewe biva i Burayi

Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin

Ibicuruzwa biva i Burayi cyangwa muri America byashyizwe ku rutonde rw’ibitemewe kwinjira (embargo) mu gihugu cy’U Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine, hagiyeho itegeko ryo kubitwika aho kubisubiza mu bihugu byavuyemo.

Perezida w'U Burusiya Vladimir Putin
Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin

Iri tegeko ryatangajwe ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga, n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu Kremlin.

Kuva mu gihe cy’umwaka ushize, U Burusiya bwashyizeho ibihano kuri bimwe mu bicuzwa by’ibiribwa biva mu bihugu byafatiye U Burusiya ibihano kubera uruhare byabukekagaho mu ntambara yayogoje Ukraine mu minsi yashize, ibi bihano byagize ingaruka zikomeye ku bahinzi bo ku mugabane w’Uburayi.

Iri tegeko rishya ryashyizweho rizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 6 Kanama 2015 aho ibicuruzwa byose bigamijwe gucuruzwa ku isoko bizajya bifatwa kandi biri mu byabujijwe bizajya bitwikwa, keretse ibyo bazajya basanga ari umuntu ku giti cye wabyinjije agamije kubikoresha iwe, cyangwa byari bigamije koherezwa mu kindi gihugu nk’uko bikubiye muri iryo tegeko.

Nubwo mu gihugu cy’U Burusiya hashyizweho ibihano ku bicuruzwa byiganjemo ibyo kurya, ku mupaka w’icyo gihugu hafatirwa amakamyo menshi atwaye inyama, ibikorwa mu mavuta y’inka (fromage), imbuto n’imboga.

Ubu ibyo byose byafatwaga byahitaga byoherezwa mu gihugu byaturutsemo. Itegeko rishya ry’U Burusiya riravuga ko ibicuruzwa bizangizwa atari ibizafatirwa ku mupaka gusa.

Muri iri tegeko ntabwo hashyizwemo uburyo ibizafatwa bizangizwamo. Ikinyamakuru Kommersant, kivuga ko n’ubusanzwe ku mipaka y’U Burusiya habaga ibyuma byagenewe gutwika ibicuruzwa byateza ingaruka mbi byabaga byafashwe, gusa ngo kugira ngo ibyo byuma bitunganyirizwe gutwika ibicuruzwa byinshi bishobora gutwara amafaranga menshi.

Libre Belgique

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Umuseke mu corrige titre Yanditse nabi!merci

  • Ngo “imbuto n’imbogo” lol

  • NGUYU UMUGABO WIYERETSE ISI BYABA ARI SAWA ARAMUTSE ATARI KWI DEFENDANT MU MAFUTI.

  • Uyu niwe wabasha abazungu !!

  • Niwe wabasha abazungu harya we niki?
    Gusa uburusiya bwagira icyo bukora ntibuzagera kuburayi cg Amerika peeh barabarenze kabisa. America(USA) is on the top, Europe is on the rise second place.

  • iri hangana ntaho riganisha isi usibye mubibazo byingutu! ubundi les occidentaux bafite intwaro yitwa embargo bakoresha kubihugu bicumvagira bitagira strong economy! ariko ca ne marche pas pour tous les pays! mwibuke ko bari muri negociation na iran yabananiye iriya myaka yose! ngaho rero ubueisiya bwo bazabushobora? nibatize bajye bumvikana

Comments are closed.

en_USEnglish