Digiqole ad

America irateganya gufatira ingamba zikomeye Koreya ya Ruguru

 America irateganya gufatira ingamba zikomeye Koreya ya Ruguru

Perezida Donald Trump wasuye Pologne kuri uyu wa kane

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo guhura Perezida wa Pologne, Donald Trump yababwiye ko ari gutegura ingamba zikaze zo kuzahana ubutegetsi bwa Pyongyang kubera icyo yise imyitwarire idashobotse yabwo.

Perezida Donald Trump wasuye Pologne kuri uyu wa kane akaganira n’abanyamakuru ari kumw ena Perezida Andrzej Duda

Yabwiye abanyamakuru ko atarafata umwanzuro wa nyuma ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ariko ngo azayicishaho akanyafu nikomeza ubushotoranyi.

Asubiza ku cyo yakora ku bikorwa bya Korea ya Ruguru iherutse gutangaza ko yakoze igisasu cyarasa muri America, Trump yavuze ko imigambi ye.

Yagize ati “Simbizi, tuzareba ikizakorwa. Sinkunda kuvuga ku byo nateguye gukora. Mfite ibintu byinshi bikomeye turimo gutekerezaho.”

Yongeyeho ati “Ibyo ntibishatse kuvuga ko tuzabishyira mu bikorwa (ibyo batekereza). Sinciye umurongo utukura.”

Ati “Tuzareba ibizaba mu byumweru biri imbere cyangwa mu mezi ari imbere duhaye agaciro Korea ya Ruguru.”

Mu minsi mike ishize Ambasaderi wa USA muri UN, Nikki Haley yavuze ko nibiba ngombwa bazakoresha ingufu za gisirikare kuri Koreya ya Ruguru.

Asoza ikiganiro cye yabwiye abanyamakuru ko ashimira ubufatanye bwa USA na Pologne guharanira ko indangagaciro z’Umuryango wo gutabarana uhuza ibihugu byo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantic (NATO) zigerwaho kandi yasabye U Burusiya kureka Ukraine ikiyobora.

Kuri uyu wa Gatanu Trump azasura Perezida Vladmir Putin w’U Burusiya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish