Digiqole ad

Ingabo za Koreya ya Ruguru zitoje uko zakwirwanaho zitewe na USA

 Ingabo za Koreya ya Ruguru zitoje uko zakwirwanaho zitewe na USA

Imwe mu ndege y’igisirikare cya Korea ya Ruguru

Indege z’intambara za Koreya ya Ruguru zimaze iminsi ziri mu myitozo ikomeye biga uburyo bashobora gutwikira icya rimwe amato y’intambara agwaho indege ya USA ari mu Nyanja y’Abayapani.

Imwe mu ndege y’igisirikare cya Korea ya Ruguru

Umugaba w’ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira mu kirere ngo ni we watangarije aya makuru ibiro ntaramakuru KNCA, avuga ko biteguye ko igihe cyose bahabwa uburenganzira bashobora gusenya intwaro zose za USA ziri mu bwato bw’intambara.

Ubwo ingabo za Koreya ya Ruguru zerekaga Perezida Kim Jong Un ibyo zagezeho mu myitozo yazo kuri uyu wa Kane ngo yanyuzwe na byo azisaba gukomeza kandi zikongererwa ibikoresho.

USA yohereje ubwato butatu bw’intambara bugurukiraho indege, Perezida Donald Trump yabikoze mu rwego rwo gukumira ko ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bwakongera kugerageza igisasu kirimbuzi.

Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru buvuga ko bufite intwaro zishobora kuraswa muri Koreya y’Epfo no mu Buyapani kandi muri ibi bihugu habamo Abanyamerika benshi n’ibikorwa bya USA birimo n’ibirindiro bya gisirikare.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • SHA NIBA NTA PICTURES NTIMUKIRIRWE MWANDIKA INKURU NKIYI .

Comments are closed.

en_USEnglish