Digiqole ad

Ivangura rishingiye ku mazuru, imisaya…Ni iry’Iburayi

 Ivangura rishingiye ku mazuru, imisaya…Ni iry’Iburayi

Bruno Beger wari umushakashatsi w’Umudage aha ni mu 1938 ari muri Tibet ngo akora ubushakashatsi ku bwoko bw’abantu busumba ayandi ku isi

Abanyarwanda benshi babonye amafoto y’abakoloni mu myaka ya 1910… bari gupima amazuru n’imisaya Abanyarwanda, ibifatwa nk’intangiriro y’ivanguramoko rishingiye ku miterere y’umubiri. I Burayi naho barabikoze kandi bagamije kurimbura abo badashaka nk’uko amafoto aherutse kuboneka abyerekana.

Bruno Beger wari umushakashatsi w'Umudage aha ni mu 1938 ari muri Tibet ngo akora ubushakashatsi ku bwoko bw'abantu busumba ayandi ku isi
Bruno Beger wari umushakashatsi w’Umudage aha ni mu 1938 ari muri Tibet ngo akora ubushakashatsi ku bwoko bw’abantu busumba ayandi ku isi

Bashingiye ku gitabo cy’ubwongereza Charles Darwin yise Origin of Species, ibitekerezo byarimo babibyazamo ikimeze nka siyansi bize Eugenics, kirakomera cyane mu Budage gikwira mu burayi ndetse byaje no gufata muri Amerika, bapimaga abantu amazuru, inzasaya, igituza n’ibindi ngo berekane abantu nyabo b’umwimerere bakwiye kubaho.

Abo bemezaga ko atari umwimerere, abafite ubwonko butuma bijandika mu byaha bikomeye kimwe n’abafite ubumuga barabakonaga ngo batazabyara abandi bameze nkabo.

Muri 1883 nibwo mubyara wa Charles Darwin witwaga Francis Galton yahimbye ijambo Eugenics ashaka kwerekana ko abantu bafite ubwenge bwo hejuru kandi bateye neza aribo isi yifuza kandi bayigirira akamaro, abandi ngo ‘ni nkongwa mu bantu’.

Darwin yanditse iki gitabo mu 1859 maze mu 1900 ibitekerezo bye bishyigikirwa na bamwe barimo n’abayobozi mu bihugu by’iburayi, ahagana mu 1940 nibwo ibikorwa bigendanye no gucamo abantu ibice bashingiye kuri ibi bipimo byavuyeho, ariko hari benshi bari baramaze gukonwa ngo ntibazororoke.

Bamwe mu bashyigikiraga iyi myumvire bavugaga ko abatujuje ibipimo by’umuntu w’umwimerere badakwiye kororoka bityo bagakonwa, ndetse ngo ibara ry’uruhu risobanura ko abantu badahuje inkomoko bityo hari abadakwiye kubaho.

Bimwe mu bitekerezo nk’ibi mu Budage bwa Adolph Hitler ngo byari byemewe cyane ndetse Abadage benshi ngo barabapimye gutya kugira ngo babatandukanye n’Abayahudi.

Muri Africa henshi abakoloni bageze muri iriya myaka bitwaje iyi politiki yari yeze iwabo ariko bagamije gucamo ibice abo baje gukoloniza kugira ngo babashe kubayobora.

Gucamo abantu ibice no kubangisha abandi hashingiwe ku miterere y’umubiri wabo, mu Rwanda byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu  abahanga muri Science bavuga ko hari abantu bagize uruhare runini mu rupfu n’imibereho mibi y’abandi bashingiye gusa ku gitekerezo cy’abandi bacye, ariko mu by’ukuri nta shingiro rya science byari bifite.

Bapimaga abahamijwe ibyaha ngo barebe ko imiterere yabo ari nk'iy'abandi
Bapimaga abahamijwe ibyaha ngo barebe ko imiterere yabo ari nk’iy’abandi
Byarigishwaga no mu mashuri ko abantu batandukanye mu moko, ariko ko hari abaruta abandi n'abadakwiye kubaho
Byarigishwaga no mu mashuri ko abantu batandukanye mu moko, ariko ko hari abaruta abandi n’abadakwiye kubaho
Aba bose ni Abahinde, bakorwagaho ubushakashatsi ngo barebe uburyo aba bagufi batakomeza kubaho. Ni mu 1912, iki gitekerezo cyari icy'abadage cyane ariko na henshi ku isi kumaze kubinjiramo
Aba bose ni Abahinde, bakorwagaho ubushakashatsi ngo barebe uburyo aba bagufi batakomeza kubaho. Ni mu 1912, iki gitekerezo cyari icy’abadage cyane ariko na henshi ku isi kumaze kubinjiramo
Kubera icyo gitabo cya Charles Darwin, ibitekerezo bye byavuye mu Bwongereza bikwirakwira Uburayi hose no muri Amerika bakora ubushakashatsi ku mitwe y’abantu ngo babashakamo abakwiye kubaho n’abatabikwiye.
Kubera icyo gitabo cya Charles Darwin, ibitekerezo bye byavuye mu Bwongereza bikwirakwira Uburayi hose no muri Amerika bakora ubushakashatsi ku mitwe y’abantu ngo babashakamo abakwiye kubaho n’abatabikwiye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ibipimo bakoraga muburayi baribagamije gutandukanya abanyabwenge. Aho uwabaga afite impaga nini na ga pogosho bavugaga ko arubwenge afitemo . Ibi byakozwe mucyo Darwin yari yarise cultural evolutionism . Nicyo umuntu yakwita racism from archeology to cultural racism nkuko yanditswe nabashakashatsi batandukanye. Kubera ibi bipimo nibyo byatumye ibihugu bimwr nabimwe byiburayi bikoroniza bigenzi byabyo. Iyo urebye neza bigiye kumera nkibyabaye murwanda nuko mu rwanda ho byakozwe nabi

    • 1. Icyo nkundira abazungu nuko babasha no gutekereza hejuru y’amoko; buriya urugero uyu munsi muri Europe amoko arahari, ariko ntushobora kuyumva.
      2. Demokarasi iyo igeze mu birabura cg abarabu ishobora guteza jenoside cg intambara. Tekereza iyo ubwiye abantu ngo icyo “benshi” bazemeza nicyo kizajya gikorwa… (Reba Soudani yepfo, Yemeni,…)

  • Nkiri umunyeshuri batwigishije inkuru mbarirano yitwa “Gulliver’s Travels” y’uwitwa Jonathan Swift, ivugamo abantu bahoraga barwana, bapfa ko bamwe bamena igi baturutse mu mutwe mutoya abandi bagaturuka mu mutwe munini waryo. Iby’abanyarwanda byabyaye jenoside mbona bisa nabyo. Nyamara hari ababitsimbarayeho nk’aho barekuye bakoroshya, ubuzima bwabo bwaba burangiye.

    • Iki number ko yanze gufata mwashakishije indi koko. Ibi bintu byo gupima abantu ni koko byarabaye, byabaye mu isi yose, mu burayi, muri Asia, muri Africa…kuki mu Rwanda ariho byabyaye genocide ? Kuki ariho byatandukanije abantu ? Abazungu imyumvire bagize ko abahutu n’abatutsi batareshya, bayishyizwebo n’abo banyarwanda ubwabo kuko nibo bibwiriraga abo bazungu ko badahuye, ko barimo ibice kimwe gusumba ikindi.

      • Ijambo umuhutu, umutwa n’umututsi natwabwo rwajanywe nabazungu.

      • Ubundi abanyarwanda ayo moko yari ahari ariko si amoko as it! Byari classe sociales, ni uko abazungu baje mu Rwanda bakabyuriririraho ngo bacemo ibice abanyarwanda. Ikibabaje ni uko abayobozi b’icyo gihe baguye muri uwo mutego watuye u Rwanda muri jenocide!

Comments are closed.

en_USEnglish