Amoko 360 y’inyamabere azacika ku isi mu myaka 50 iri imbere
Abahanga mu binyabuzima bo mu bihugu bitandukanye bavuga ko amoko 360 y’inyamaswa z’inyamabere zo muri Africa, Asia no muri Amerika y’amagepfo ashobora kuzacika ku isi kubera ubwiyongere bw’abaturage bakenera kuzirya, bakazirukana aho zituye kugira ngo bahature cyangwa bahubake ibikorwa remezo, abandi bakazica bagamije amahembe n’impu zazo.
Inyandiko abahanga basohoye mu kinyamakuru Nature Insight ivuga ko muri turiya duce twanditse haruguru aho hasigaye urusobe rw’ibinyabuzima runini kurusha ahandi ku isi, kwica ziriya nyamaswa rero bikaba ari guhombya Isi n’abayituye.
Igiteye inkeke ni uko mu muri 2060 abatuye Isi bazaba bamaze kuba miliyari 10 kandi aba bose bazaba bakeneye kurya, kunywa, kwambara no gukoresha umutungo kamere w’Isi mu buryo butandukanye kandi ibi byose bizagira ingaruka ku buzima bw’inyamabere ziri kuri uyu mugabane kugeza ubu abahanga bemeza ko ariwo uriho ubuzima mu isanzure ryose.
Kugira ngo ziriya nyamabere zibashe kuzarokoka bizasaba abantu guhindura imirire yabo, bagatekereza ubundi buryo bwatuma batarya inyama nyinshi z’inyamabere ahubwo bakihata kurya amafi n’ibindi bimera bifite intungamubiri nk’iziba mu nyama.
Si ubwa mbere Isi itakaje inyamabere nyinshi. Mu myaka ibihumbi bitatu ishize, hari inyamaswa nini cyane zacitse harimo za dinausors n’izindi zijya kumera nk’inzovu bita mammoths.
Muri kiriya gihe kandi 15% by’ibiguruka byari ku isi byaracitse.
Abahanga bemeza ko gucika kwa biriya biguruka ninyamabere zirisha byatewe n’ikibuye cyahanutse mu kirere kicwa byinshi mu binyabuzima bwari ku Isi icyo gihe, gusa ibi bose ntibabivugaho rumwe.
Muri iki gihe Isi ituwe n’abantu miliyari zirindwi, aba bakaba baruta abari batuye isi mu myaka ibihumbi bitatu ishize inshuro 25.
Iki kinyejana kizajya kurangira abatuye isi uyu munsi bariyongereyeho miliyari enye.
Mu bice bimwe na bimwe by’Africa hari ahantu umubare w’intare wagabanyutseho 10% bitewe n’aba rushimusi.
Hagati ya 1970 na 1998 kurya inyama z’inyamaswa z’ishyamba byatumye 80% by’amoko 41 y’inyamabere zo muri Ghana zigabanyuka cyane.
Ku rwego rw’Isi hectares zingana na miliyoni 710 zazakenerwa kugira ngo abantu babone aho bakorera ibikorwa byabo by’ubukungu nk’ubuhinzi, inganda n’ubucuruzi.
Ibi bizagira ingaruka ku nyamaswa zarishaga kuri buriya buso kuko bizaba ngombwa ko zimuka zikajya gushakishiriza ahandi.
Kimwe cya kabiri cya buriya buso ni kuvuga hegitari miliyoni 430 kiri muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Abahanga bashoje inyandiko yabo bavuga ko kugira ngo kiriya kibazo kizakemuke bizasaba ko abantu bahindura imirire yabo bakamenya kubyaza umusaruro ubuso buto.
Barasaba kandi abantu kwimenyereza kurya imbuto n’imboga bakagabanya inyama.
Ku rundi ruhande ariko bavuga ko bigoye kuko ngo burya uko umuntu agira amafaranga menshi ariko ashaka kurya inyama kenshi, kunywa amata menshi n’amazi yo gutuma abona ibyo byose(amazi yo kuhira ubwatsi, no gukoresha mu nganda zitunganya amata n’inyama).
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW