Digiqole ad

USA ngo yirengagije maneko z’Uburusiya none ziyimereye nabi

 USA ngo yirengagije maneko z’Uburusiya none ziyimereye nabi

Ngo muri USA ba maneko b’Abarusiya bamaze kuba benshi

Ikinyamakuru IntelNews kiravuga ko ibiro by’ubutasi bya USA bishinzwe kuburizamo ibikorwa by’ubutasi bikorwa n’ibihugu byo hanze byitwa FBI bimaze kubona ko Uburusiya bufite maneko nyinshi muri iki gihugu ku buryo kumenya imikorere yabo bigoye cyane muri iki gihe. Ibi ngo byatewe n’uko mu myaka 15 ishize USA yahisemo guhangana na ba maneko bo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya yo hagati.

Ngo muri USA ba maneko b'Abarusiya bamaze kuba benshi
Ngo muri USA ba maneko b’Abarusiya bamaze kuba benshi

Kuba USA itaritaye cyane ku butegetsi bwa Moscow ngo icunge niba ‘butazayica mu rihumye’, abasesengura bavuga ko yabitewe n’uko yabonaga ubutegetsi bw’aho busa n’uburi guhuzagurika kubera ibibazo byari imbere mu gihugu.

Nyamara ariko ngo Vladmin Putin wahoze mu rwego rw’ubutasi bw’u Burusiya KGB  yuririye kuri iyi myumvire ikocamye y’Abanyamerika yubaka ubutasi muri USA bukomeye bufite amashami atandukanye k’uburyo bigora FBI kubukoma mu nkokora.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko ubutegetsi bwa Georges W Bush bwahisemo kwita ku bibazo abantu bo muri Aziya yo Hagati(Abashinwa cyane cyane) no mu Burasirazuba bwo Hagati bashoboraga guteza USA cyane cyane ko abategetsi bo Washington bavugaga ko iterabwoba ritegurirwa muri Arabie Saoudite, Afghanistan, Iran na Iraq bityo birengagiza u Burusiya.

Uku kurenza amaso u Burusiya byabuhaye uburyo bwo kwikusanya no gukora cyane bukinjira mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa USA.

Mu myaka mike ishize kandi USA yatangaje ko ifite ikibazo cya ba maneko b’Abashinwa biganje mu bigo by’ikoranabuhanga n’ibindi bikomeye aho biba amakuru mu by’ubukungu n’ikoranabuhanga.

Ubusanzwe amategeko ya USA avuga ko abahagarariye ibihugu byabo muri kiriya gihugu bagomba kwaka uruhushya Leta rwo gutembera ahantu harenze ibilometero 50 uturutse aho ibiro bya za Ambasade zabo biherereye.

Uru ruhushya rusinye rugomba kwerekwa na FBI ikarwemeza kugira ingo izamenye aho abantu runaka bakorera za Ambasade runaka bagiye n’igihe bagiriyeyo.

Ibi ariko ngo Abarusiya ntibabikora kuko bafite uburyo bagera ahantu henshi bifuza FBI itabizi.

Kuba FBI itabimenya ngo biterwa ahanini n’uburyo ibikorwa by’ubutasi bw’Abarusiya ari byinshi kandi bitandukanye bityo rero bikagorana kubikoma imbere.

Ikindi abahanga bavuga gishobora kuba ari iturufu y’ubutasi bwa Moscow muri Washington ngo ni uko izi ko Washington iri kwigengesera ngo idakoma rutenderi bityo ibintu bigasubira irudubi muri Syria aho u Burusiya bigaragara ko  bufite ijambo kurusha USA.

Umwe mu bakozi bo muri FBI avuga ko ba maneko b’u Burusiya bari gushushanya ikarita yose yerekana aho intsinga z’itumanaho za USA zitabye n’uburyo ikoranabuhanga mu itumanaho rikoze kugira ngo mu gihe runaka bazarihagarike cyangwa barikoreshe mu nyungu za Moscow.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yemwe namwenugusengandabonamwayobewe

Comments are closed.

en_USEnglish