Digiqole ad

Qatar muby’ukuri abaturanyi bayangira iki?

 Qatar muby’ukuri abaturanyi bayangira iki?

Guhera muri 1995 ubutegetsi bwa Doha muri Qatar n’ubwa Riyadh muri Arabie Saoudite bwari bufitanye amakimbirane ashingiye kuri gas cyane cyane Methane. Mbere y’uriya mwaka Arabie Saoudite niyo yacukuraga gas nyinshi muri kariya gace ka Aziya.

Umurwa mukuru wa Doha muri Qatar
Umurwa mukuru wa Doha muri Qatar, igihugu cya mbere cy’abaturage bakize kurusha ibindi ku isi

Nyuma ariko Politiki z’ubucukuzi n’ubucuruzi za Qatar zaje gutuma iki gihugu kirusha abaturanyi bacyo umuvuduko n’umusaruro mu gucukura no kohereza Gas nyinshi hanze harimo no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Qatar ni igihugu cya gatatu kw’isi gifite umusaruro mwinshi wa ‘natural gas’ inyuma y’Uburusiya na Iran ya kabiri.

Kubera ko Qatar muri iki gihe ifite umusaruro munini ikura mu bucuruzi bwa Gas na Peteroli kurusha ibindi bihugu bituranye kandi bibana mu ihuriro ry’ibihugu byo mu kigobe cya Gulf, hari abavuga ko byongereye ya makimbirane ashingiye ku ishyari hagati yayo na Arabie Saoudite yari amaze n’ubundi imyaka 22.

Kuko Qatar ari igihugu gito ariko gifite peteroli na gas byinshi byatumye ariyo iba igihugu cya mbere gikize ku Isi kuko umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka ari 130 000$ ku baturage batarenga miliyoni eshatu nk’uko Bloomberg ibyandika.

Ikindi abasesengura ibibera mu karere Qatar na Arabie Saoudite birimo bavuga ko uko Qatar yagiye igirana  umubano ukomeye n’ibihugu bikomeye byo mu karere n’ahandi ku Isi harimo Iran, u Burusiya na USA bitashimishaga Arabia Saoudite.

Umwaka ushize kimwe mu bigega bya Leta bikomeye muri Qatar cyashoye miliyari 2.7$ mu Burusiya kugira ngo gikorane n’ikigo gicuruza gas kitwa Rosneft Oil Co. PJSC.

Umushakashatsi witwa Jim Krane wo muri Kaminuza yitwa Rice University’s Baker Institute muri Texas  yemeza ko gas ya Qatar yateye ishyari rikomeye ibihugu bituranye nayo.

 

 Urugendo rwa Trump muri Arabie Saoudite rwakojeje agati mu ntozi.

Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka Perezida Donald Trump yasuye Arabie Saoudite. Mu ijambo yahavugiye yasabye ibihugu byose byo mu karere kwitandukanya mu buryo bugaragara na Iran, avuga ko ifasha imitwe y’iterabwoba.

Mu buryo butaziguye, ubutegetsi bwa Doha bwanze icyifuzo cya USA bihita biha urwaho Arabie Saoudite n’ibihugu biyishyigikiye mu kurwanya Qatar bivuga ko itera inkunga imitwe y’iterabwoba nka Al Qaida na Islamic State, Hamas na Hezibollah.

Amakimbirane hagati ya Qatar na Arabie Saoudite yagiye akomezwa n’ibintu bitandukanye guhera muri 1995 ariko ntibifate isura mpuzamahanga.

Umuyobozi mukuru wa Arabie Saoudite muri 1996 yigeze kwanga ko hubakwa umuyoboro wa gas wagombaga guca no muri Qatar ugahuza ibihugu byose bituriye ikigobe cya Gulf. Ngo kereka iyo utanyura muri Qatar.

Muri 2000 Leta ya Qatar yashinje Bahrain gufatanya na Arabie Saoudite gutegura igitero cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo n’inzego z’ubutasi nk’uko BBC ibivuga.

Muri rusange ibihugu bituranye na Qatar byakomeje kuyifata nk’aho ibona amasoko ya gas hanze mu buryo bufifitse bityo abahanga bakavuga ko ibi aribyo byatuma abaturanyi bayo batayireba neza.

Imishinga yagiye yigwaho kandi igashyirwa mu bikorwa n’abaturanyi ba Qatar ngo yo ntiyigeze iyishyiramo imbaraga cyane bityo bigatuma idindira.

Iyi mishinga yabaga ireba ibihugu nka Oman, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Qatar, Arabie Saoudite na Bahrain.

Ku rundi ruhande Qatar yo yabaga iri gushakira isoko gas yayo muri Aziya n’u Burayi.

Kuba gucukura no gutunganya gas ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi no gukora kw’inganda(Liquefied Natural Gas) bihenda cyane kubera inganda zabyo kandi Qatar ikaba ariyo ibasha kugira nyinshi ku Isi hari ibihugu bimwe bitabyishimira.

Nubwo ibihugu bine bituranye na Qatar byahagaritse umubano nayo biyishinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba, abasesengura ibintu bavuga ko impamvu nyakuri  ari uko ibirusha politiki mpuzamahanga mu by’ubucuruzi bigatuma yihaza mu bukungu kubirusha.

Icyifuzo cya Trump kitubahirijwe na Doha cy’uko ibihugu byose bya hariya byakwitandukanya na Iran ngo cyabaye nk’icyorosora ababyukaga mu kwanga Qatar maze impamvu iba iterabwoba.

Amafaranga Qatar yakuye mu bucuruzi bwa Gas ngo yagiye iyakoresha mu gutera inkunga imitwe nka Hamas, Hezibollah, Umutwe w’abavandimwe b’Abasilamu(Muslim Brotherhood), ndetse na Televiziyo mpuzamahanga y’Abarabu Al Jazeeira, aba bose bakaba batishimirwa na Guverinoma nyinshi zo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Imikoranire ya Qatar na Iran y’aba Shiite mu gushyiraho Politiki y’ubucuruzi ituma gas yayo isagamba irakaza benshi mu baturanyi bayo.

Umuhanga witwa Wright avuga ko ntawakwemeza ko Gas ariyo yabaye impamvu y’ako kanya y’amacakubiri hagati ya Qatar n’abaturanyi bayo ariko ngo uwareba kure yabona ko gas ariyo muzi w’ibibazo hagati y’ibihugu bituriye ikigobe cya Gulf mu gihe cy’imyaka 22 ishize.

Ububanyi n’amahanga bwa USA bugomba kureba uburyo bwahosha amakimbirane ya diplomatie muri kariya gace kuko ngo bitabaye ibyo hashobora kuvuka intambara yeruye.

Gas bacukura ubusanzwe iba ari umwuka ariko barawushyushya ukaza kuba amazi bakayatwara mu ngunguru zabuganewe. Gas Methane(CH4) ivanze na  Ethane (C2H6) niyo ikoreshwa cyane.

Bimwe mu bintu biranga iriya gas yahinduwe amazi (Liquefied Natural Gas) ni uko nta mpumuro igira, nta bara igira, ntihumanya kandi ntitera umugese.

Abahanga mu miterere y’Isi bavuga ko ubusanzwe ahari Petelori akenshi haba hari na Gas, bigatandukanira ku ngano yayo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Good analysis. Keep it up.

  • Kuyobya abasomyi ku bwende si byiza. Uravuga ko Qatar abaturanyi bayiziza gaz na petrole, ntugire icyo uvuga ku nkunga y’amafranga n’iya gisirikare itera les Freres Musulmans mu Misiri n’ahandi, ntuvuge ko abaherwe b’aba Qataris ari bo bateye inkunga y’ibanze Al Qaeda muri Irak na Syria, ntuvuge ko batera inkunga Al Qaeda au Maghreb Islamique yayogoje Afrika y’amajyaruguru cyangwa Boko Haram, ntuvuge inkunga batera Hamas na Hezbollah, ntuvuge uruhare rwabo mu kavuyo kari muri Libya, Tuniziya, na Misiri twavuze, ntuvuge uruhare rwa Televiziyo ya Al Jazeera mu kwatsa umuriro mu kiswe Printemps arabe… Icyo ushaka bakiguhe niba utararangije kukibona, ariko Qatar iriho iragira uruhare rukomeye mu kudurumbanya umutekano w’isi.

    • Ariko nawe ibyo uvuga ni ibyo wasomye, kimwe n’uko uyu wanditse ibi nawe atari umuQataris, nawe ni ibyo yasomye. Umunyabwenge rero ni usoma agashungura agatoramo ibyo yumva aribyo kandi bishoboka.

      Nonese ari Qatar na SaudiArabia wibaza ko ari hehe Al Qaeda yavanye Funds nyinshi z’ibikorwa byayo? Bin Laden se ni umuQataris cg ni umuSaudi? Ni hehe se afite imiryango myinshi n’ibikorwa bya bene wabo yavanagamo cash?

      Qatar nk’igihugu ntabwo ifite politiki yo gufasha iterabwoba, ibyo ni ibinyoma bya West, ahubwo wenda bamwe mu baherwe bo muri Qatar bashobora kubikora kandi nabo ni ukubera inyungu zabo bwite. Ibi kandi hari n’abaherwe bo muri SAudi, Yemen, Oman,Misiri na UAE nabo bafasha Islamic extremism kubera inyungu zabo runaka cg urwango bafitiye West.

      For your info, uyu muriro uri kuwamenamo amazi menya ko ari US igamije gutatanya no gusenya ibihugu by’Abarabu kurushaho. Nyuma ya Arab Spring wabona hakurikiyeho Mid-east something like a war maze ingufu zabo zikomeye bafite: PETROL, GAS and ISLAM bakabisenya.

      Menya ko ari icyo mwene madamu ashaka nta kindi. Ibi nkubwiye ni analysis yanjye sinkubwiye ngo ubimire

      • @Kaje, ni byo ko nk’abahiritse World Trade Center n’ibikorwa by’iterabwoba byabiherekeje, abenshi bakomoka muri Saoudi Arabia na Misiri. Ariko se uyobewe ko mu migabo n’imigambi ya Al Qaeda harimo no guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Arabie Saoudite, Koweit n’ahandi ntarondoye? Ni bubi ni byo. Ariko gukwiza iterabwoba ku isi hose ugamije kuburwanya ni ikindi kibazo. Nawe bagucungire hafi. Abavuga ko twinjiwemo ntibabeshya.

    • uransekeje gusa uti Qatar itera inkunga ibyo byose uvuze?! inkunga yahava ninkiyava mukindi gihugu icyaricyo cyose cya Islam nahubundi uru nurucabana ntawutabona ko arishari cg inyungu zibamwe zihishe inyuma

    • ibyo uvuga si nahamya ko ari cyo kibazo!!! kuko imyinshi muri iyo mitwe uvuze haruguru iterwa inkunga na Quatar yagiye ishingwa n’ abanyamerika nabanyaburayi… amasociete nka Samsung, Apple, LG niyo atanga inkunga nyinshi kuri iriya mitwe kurusha iyo Quatar yatangayo… bityo rero ikibazo cy’ ishyali nicyo gikomeye kurenza izo nkunga

  • Qatar niwe muterankunga wa mbere wa Al Qaeda kuva ku bwa Bin Laden, nawe yigeze kubyivugira ataricwa n’abanyamerika. Ibyo bipfana iki na petrol na gas bafite?

  • Ushyushya gaz igahinduka amatembabuzi? Iyo science ni nshya kabisa, kuko ubundi liquide ari yo ishyushywa ikaba gaz. Yenda iyo utubwira ko gaz bayikorera compression ikaba liquide byo nabyemera, kandi ubanza ari ko bikorwa.

  • Nababwiriki abarabu nimubareke igihe kizagera babe bamwe kd umunsi babaye bamwe bazategeka isi

  • Nababwiriki.
    abarabu nimubareke igihe kizagera babe bamwe kd umunsi babaye bamwe bazategeka isi

  • Iki gihugu nakirayemo ndi muri transit jya USA, ariko naratangaye peee, cyateye imbere kuburyo niyo uri muri airport byonyine hariya DOHA, ugirango ntabwo ukiri kw’isi, maze kuhava nahavuye nerekeza dallas muri USA, kuhagereranya nabonaga ari nkuko wagereranya umujyi wa kigali ukahagereranya naga centre ka gasiza mumanyaruguru, nukuri hateye ubwoba cyane iyo ureba umujyi uri hejuru Munege.

  • @rwabugiri,ngo abarabu bazategeka isi? Ese kuki hagomba kuboneka abategeka isi ?!! Abantu bose ahubwo kuki batashyira hamwe ko aribwo isi yarushaho kuba nziza.n’inzozi ariko nizo twari dukwiye kuba turota

  • abazi ubwenge barabisengera; icyo mpamya nuko QATAR itari bugwe hasi burundu IRAN itarahaguruka! Ibaze rero nka IRAN (cg RUSSIA) ishyizeho ibyo kugemura iciye mu kirere nka bimwe USA-EUROPE bakoze kera ubwo USSR yakomanyirizaga agace k’ubudage yari ifite! Byahita bikomera da!
    Indi analysis njya numva hanze nuko kuba igiciro cya peteroli gishaka guhanantuka, bituma SAUDI-ARABIA (yubatse Future yayo kuri Peteroli) igomba kwiyenza hirya no hino

  • ariko mwebwe ntimubona ko America ishaka guhisha uruhare rwayo mu gutera inkunga IS ikabihigika kuri Qatar cg irashaka gusenya Qatar nkuko yasenye Libya ya gadaffi dore ko nayo yari yihagije mubutunzi nka Qatar

  • @Akumiro, amakuru hejuru yanditse nabinaga aragakuru karyoshye Pé, Aliko ngeze aho yavuze gushyshya gaz ikaba amazi nasetse mfatimbavu. Burya kwiga sciences singobwa kugira ngo umenye utuntu nutundi muliki gihe dufite internet. Byose googel byose bibamo, jye ibyo nize nuko gaz ihinduka liquide aruko byikonjeshe munsi ya degré celcius 162 nukuvuga -162•C

  • America mubiyitera ubwoba habamo israel irimo gukorera iyicyarubozo abapalestina igaceceka. Sasa bariya barabu nako (abaislam kuko nk abaturuki cg aba iran si abarabu) umunsi babaye umwe israel bazayirukana hariya. Murumva ko ubumwe bwabo butifuzwa

  • sinkekako impamvu zituruka kuri economy arizo zageza ibintu hariya kuko ukurikiranye neza Qatar yagiye kenshi yerekana ko ishyigikiye Iran mugihe Iran arumwanzi ukomeye wa Arabia Soudite na UAE ikindi Qatar yagiye igaragaza ko ishyigikiye imitwe yintagondwa z`aba islam niba wibuka hari abanyamakuru ba Al jazeela bafashwe na leta ya Misiri ibashinja gushyigikira Muslim brotherhood kndi Al Jazeela ni iya Qatar ni mugihe cyashize hari umusirikare wa America wafashwe naba Taliban muri afghanistan kugirango arekurwe America yifashishije Qatar kugrango arekurwe bigaragaza ko Qatar ifitanye umubano wihariye naba Taliban ndetse ibyo bihugu birwanya Qatar bifata Al jazeela nk`umuyoboro Qatar yashyizeho wo kurwanya ubutegetsi bwa Arabie Saoudite na UAE kuburyo bigeze no guhagarika Al Jazeela kugaragara mubihugu byabo! ikindi Qatar ishyigikiye Hezbolah nubu iri gufasha ingabo za Sylia kurwanya inyeshyamba zishyigikiwe na America ikindi Qatar ishyigikiye umutwe wa Hamas mu gihe Arabia Soudite ishaka ko Fatah ariyo iyobora Palestine! ndetse byagiye bitangazwa guhera kera ko Qatar ariyo ifasha abaheza nguni baba islam( Islamic state,….)) en plus bakaba bafatanyije na Iran gutoza, guha ibirwanisho no guha amafaranga izo ntagondwa, Gsa America ibigendamo gake kuko izi akamaro Qatar ibafitiye ndetse ninaho America ifite ikigo(Base) cya gisirikare gikomeye hagati muri biriya bihugu kiyifasha kurwana muri za afghanistan nahandi.

  • ISIS, Fr. musulmans, Al Qaida byose ni abana babyawe na USA ngo bayifashe gutambutsa business yayo. Ibindi byose murimo mwese ni amahamba!!

Comments are closed.

en_USEnglish