Digiqole ad

UBurusiya buzirukana aba diplomats 30 ba USA

 UBurusiya buzirukana aba diplomats 30 ba USA

Mu Budage, Putin na Trump bagiranye ibiganiro byihariye

Nyuma y’urugendo rwa Perezida Donald Trump mu Budage aho yahuye na Perezida Vladimir Putin,  bakaganira ku bintu bitandukanye, u Burusiya bwafashe umwanzuro wo kwihimura kuri America ku bw’imyemezo byafashwe ku butegetsi bwa Barack Obama.

Mu Budage, Putin na Trump bagiranye ibiganiro byihariye
Mu Budage, Putin na Trump bagiranye ibiganiro byihariye

Mu bihano U Burusiya bushobora gufata birimo kwirukana ku butaka bwabwo abakozi ba Ambasade ya USA bagera kuri 30 no gufatira umutungo wa USA uri ku butaka bw’u Burusiya.

Uyu mujinya bawutewe n’ibirego ubutegetsi bwa Washington bukomeje kubarega buvuga ko bagize uruhare mu gutuma Hillary Clinton atsindwa amatora na Perezida Donald Trump.

Amakuru yemezwa n’ibiro byo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya kitwa Izvestia ni uko iki gihugu kirimo gutekereza ibihano cyafata.

Umwaka ushize USA yari yirukanye nayo abakozi ba Ambasade y’Uburusiya 35 hanyuma ifunga ikigo cy’ubutasi cy’u Burusiya cyakoreraga Washington.

Nyuma yo gukora biriya ubutegetsi bwa Putin bwavuze ko igihe cyo kwihimura kuri USA kizagera, ko muri icyo gihe nta mpamvu yo kwihimura.

Ikinyamakuru Izvestia cyanditse ko ubwo Perezida Vladimir Putin yahuraga na Perezida Trump tariki ya 7 Nyakanga, 2017 mu nama yahuje ibihugu bikize mu mujyi wa Hambourg mu Budage.

Ubutegetsi bwa Kremlin bwemeza ko nta ruhare na rumwe bwagize mu matora ya USA muri 2016.

Putin n’ubutegetsi bwe bavuga ko kugeza ubu Washington ntacyo ikora ngo isubize ibintu mu buryo bityo ko nayo igomba gufata imyanzuro ikomeye.

Muri iyi myanzuro harimo ko u Burusiya bugomba kuzirukana aba diplomats bagera kuri 35 ba USA ndetse no gufatira imitungo itimukanwa ya USA iherereye ahitwa Serebryany Bor.

Mu bigomba kuzafatwaho ubugwate ntiharimo ishuri ry’Abanyamerika riri i St Petersbourg n’inzu Ambasaderi abamo iba ahitwa Spaso House.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish