Digiqole ad

Somalia: Abana 50 000 bashobora kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa

 Somalia: Abana 50 000 bashobora kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa

Abagiraneza badatabaye Somalia mu maguru mashye abenshi bajya mu bibazo byo kubura ibiribwa

Nibura abana 50 000 muri Somalia bashobora gupfa kubera amapfa y’igihe kirekire acyugarije iki gihugu nk’uko biri muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, UN.

Abagiraneza badatabaye Somalia mu maguru mashye abenshi bajya mu bibazo byo kubura ibiribwa
Abagiraneza badatabaye Somalia mu maguru mashye abenshi bajya mu bibazo byo kubura ibiribwa

Raporo ihuruza ya UN yasohowe n’ibiro bishinzwe ubuzima bw’abantu, Ocha, ivuga ko imirire mibi muri Somalia ari ikibazo gihangayikishije.

Nibura Abasomalis miliyoni imwe kuri miliyoni 12 zituye igihugu ‘barwana no kubona ibyo kurya.’

Amapfa yatewe n’ibihe bidasanzwe byitwa El Nino, ubu binagira ingaruka nyinshi ku kirere cya byinshi mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Ibice byugarijwe cyane muri Somalia ni agace ka Puntland n’agace katangaje ko kigenga ku gihugu ka Somaliland.

Abantu benshi bakeneye ubufasha biganjemo abakuwe mu byabo n’intamabara yaranze icyo gihugu.

Peter de Clercq umuhuzabikorwa wa gahunda zose zo gufasha Somalia, avuga ko ‘abantu benshi bashobora kwisanga mu bihe bikomeye byo kubura ibyo kurya’ uko amapfa yatewe n’izuba ry’igikatu akomeza kumara igihe.

Raporo ya UN yibanze ku kibazo cy’abana, ivuga ko abagera ku 58 300 bazapfa “nibatibwaho mu maguru mashya”.

Peter de Clercq asaba ko abaterankunga bakwihutira gufasha mu buryo bwa bwangu bushoboka.

Muri Ethiopia, igihugu gituranye na Somalia, abantu basaga miliyoni 10 bakeneye imfashanyo y’ibiribwa nyuma y’aho imvura yanze kugwa.

Igihugu cya Zimbabwe na cyo giherutse gutangaza ibihe by’amage n’amakuba mu duce twibasiwe bikomeye n’amapfa yo kubura imvura.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish