Africa yunze Ubumwe yabonye umuyobozi mushya, Idriss Déby
Mu nama rusange ya 26 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union, AU) kuri uyu wa gatandatu i Addis-Abeba, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yahaye ubuyobozi Idriss Déby wa Tchad, ku kuyobora uyu muryango mu ba Visi Perezida harimo Paul Kagame w’u Rwanda.
Perezida Idriss Déby agitorwa yagize ati «Duhura kenshi, tuvuga byinshi, ariko ntidukora ibihagije, ndetse rimwe na rimwe ntacyo dukora.”
Idriss Déby akimara guhabwa ubuyobozi yahise ashyiraho Komite y’Abakuru b’ibihugu yiga ku buryo bwo guhuza abashyamiranye muri Libya, iy komite ikazafasha intumwa idasanzwe ya UN mu bibazo bya Libya, Martin Kobler.
Déby ati “Turavuga igihe cyose gusa.”
Perezida Robert Mugabe watanze ubuyobozi bw’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, we mu ijambo rye ryamaze hafi isaha n’igice mu gihe Déby yavuze iminota 20 gusa, yasabye ko habaho impinduka mu buryo UN iyobowe.
Mugabe yasabye Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru wa UN, wari muri iyo nama gufasha Abanyafurika guhindura imikorere y’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko mutatubwira icemezo cafashwe kuvyerekeye kurungika abasoda nvamakungu muburundi ? ko tuzi neza ko mwavyipfuza cane
Comments are closed.