Digiqole ad

Umuhanzi wa Filime Gasigwa asanga UN igomba guha u Rwanda inyandiko za ICTR

 Umuhanzi wa Filime Gasigwa asanga UN igomba guha u Rwanda inyandiko za ICTR

Umuhanzi Gasigwa Leopord.

Umuhanzi wandika akanatunganya Filime ngufi n’indende kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo Gasigwa Leopord asanga Umuryango w’Abibumbye udakwiye kujyana ubushyinguro-nyandiko bw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda “ICTR” Newyork ku kicaro cyayo cyangwa ngo zijyanwe ahandi.

Umuhanzi Gasigwa Leopord.
Umuhanzi Gasigwa Leopord.

Gasigwa Leopord yakoze Filime mpamo ndende nk’Izingiro ry’amahoro na “L’abscé de la vérité” ziri hanze; Na “The miracle and the family” arimo gusoza, zose zikaba zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gasigwa avuga ko inyandiko za ICTR zibumbatiye amateka y’Abanyarwanda, ndetse n’akababaro kabo.

Ati “Umuryango w’abibumbye ushatse kwibikira ziriya mpapuro aho kuziha u Rwanda kandi narwo ari igihugu kinyamuryango cy’Umuryango w’Abibumbye byaba ari bigaragaje ko utashyizeho ruriya rukiko kubwo kugirira impuhwe abanyarwanda, ahubwo byaba ari business,…Ziriya nyandiko ni urwibutso rukwiye kuza aho izindi nzibutso ziherere.”

Kubwa Gasigwa, kuba inyandiko za ICTR zajyanwa ahandi hatari mu Rwanda, ngo bishoboka ko haba hari abantu babiri inyuma, ndetse ngo bashobora no kuba bari mu bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi w’amafilime Gasigwa Leopord avuga ko uretse no kuba ziriya nyandiko ari amateka y’igihugu, ngo u Rwanda rukwiye guhabwa ziriya nyandiko kugira ngo n’abana b’u Rwanda, abashakashatsi n’abanditsi b’amafilime n’ibitabo babibone biboroheye aho kujya kubihiga mu mahanga.

Mu gihe isi yitegura kandi umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana no guha icyubahiro abazize icyaha cya Jenoside uzaba tariki 09 Ukuboza, Gasigwa asaba Umuryango w’Abibumbye gufasha u Rwanda kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikomeje gukorwa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibarize uyu muhanzi, iri zingiro ryamahoro avuga ndabyemeye.Ariko se, abagizwe abere na ruriya rukiko leta yemera ko arabere? Niba itabyemera nuko nurukoko nizo mpapuro nta gaciro baziha.Nibutseko benshi bari guhirahira Arusha kandiko kugezubu icyaha cya jenoside uwo cyafashe yemeye kubusabe bwabo bamwizezako nta ngaruka umuryango we uzagira uwo ni Kambanada.

  • Umuhanzi se kandi aje muri justice gute? araje nawe asabe kuba umushinjacyaha

    • Ibyo avuze nukuri kwambaye ubusa , ntitayeho icyo akora izo mpapuro nitwe tuzikwiye tukazishyingura mu mateka yacu mabi abenshi mutifuza ko avugwaho koko mushobora kuba mwifuza ku yasubiramo. ubundi se impuwe badufitiye ni zihe? ko batigeze bafata incike, impfubyi cg abapfakazi izo mpapuro nizo bumba baba bagiye kudufasha. Turabarambiwe kutugorekera amateka.

Comments are closed.

en_USEnglish