Chad: Idriss Deby aziyamamariza manda ya 5
Perezida wa Chad, Idriss Deby, uri ku butegetsi kuva mu 1990, yatangaje ko aziyamama mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatanu ateganyijwe mu kwezi kwa Mata 2016.
Deby yatangaje ko yifuza gusubizaho umubare wa manda nta rengwa Perezida atagomba kurenza igihe azaba yongeye gutorwa nk’uko bitangazwa na Reuters.
Idriss Deby yafashe ubutegetsi muri Coup d’Etat yabaye mu 1990, nyuma aza gusubuzaho amatora. Yaherukaga gutsinda amatora mu 2011.
Abamurwanya bamushinja ko ari Umunyagitugu, kandi amatora ngo ntajya arangwamo ukuri n’ubwisanzure.
Deby ni inshuti magara y’u Bufaransa, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za Kisilamu zo muri Nigeria, wa Boko Haram.
Mu nama ziheruka kubera muri Ethiopia z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Idriss Deby yasimbuye ku buyobozi bw’uyu muryango, umukambwe Robert Mugabe wa Zimbabwe, na we urambye ku butegetsi.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibyaba basirikare bayobora ibihigu by’ Afurika ni bahitemo bitwe abami birangire!
Akaba yarakoreye coup d’état mubyarawe witwa Hissen Habré.Yari yungije.Ngayo nguko ibibera iwacu muri Africa
Comments are closed.