Digiqole ad

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

 Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi ahagararanye n’Umuyobozi w’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama ubwo yabasuraga ku wa mbere

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe,

*Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa.

*Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka.

Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo uretse kuba bataha iwabo, cyangwa bakaba bari mu Rwanda ngo bahangayikishijwe n’umutekano w’aho bashobora kwimurirwa.

Minisitiri w'Ibiza n'Impunzi ahagararanye n'Umuyobozi w'impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Mahama ubwo yabasuraga ku wa mbere
Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi ahagararanye n’Umuyobozi w’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama ubwo yabasuraga ku wa mbere

Umwe mu bo twaganiriye yitwa King, avuga ko icyemezo cya Leta y’u Rwanda yacyakiriye ingene kije, ati “aho batujyana hose nta kundi, batujyane ahari amahoro gusa, nta kindi.”

Avuga ko badashobora kujya i Burundi kuko ubutegetsi bwaho ngo nibwo bwabomoye (bwatumye bahunga), ngo nta cyizere bafite cyo gusubirayo vuba.

King ntavuga rumwe n’ibyo abategetsi mu Burundi bakunze kubwira amahanga ko umutekano mu gihugu uhari ku gipimo cya 99%.

Ati “Wenda umutekano ushobora kuba uri ku be (abantu ba Minisitiri ubivuga) no ku bamuri inyuma bamushyigikiye, abatamushyigikiye urumva nta mutekano.”

Uyu musore ufite imyaka nka 32 avuga ko bifuza kujya ahantu hari umutekano cyangwa bakaguma mu Rwanda kuko ngo baje hano bahishimiye.

Ati “Twahaje tuhizeye, tuhishimiye, umutekano waho n’urukundo rwabo, ni abantu dusangiye ururimi, ni abavandimwe niho twumvaga bikwiye, ni yo mpamvu twahaje.”

Umuseke umubajije igihugu yifuza kujyamo, Kingi ati “Ngaho nawe ungejejeyo, vyiza cyane ni ugutaha iwacu, ariko igihe bitarashoboka ibiri imbere ni Imana ibibona, sinzi, ku bwanjye sinzi, ntacyo narenzaho.”

Izindi mpungenge zagaragajwe n’Umuyobozi w’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, Past. Jean Bosco Kwibishatse asaba ko u Rwanda rugomba kuzababera ahazabafitirwa ibyemezo byo kubimura.

Ati “Igihe iyo myanzuro izafatwa muzomenye ko duhigwa buhongo, dufite imfubyi n’abavandimwe bishwe na Leta y’u Burundi, …twishimiye ko muzahatubera.”

Umugore ugaragara nk’ukuze, n’ubwo tutabashije kuganira birambuye bitewe n’ingamba z’umutekano zafashwe mu nkambi ya Mahama, na we avuga ko icyemezo cyafashwe nta bundi bubasha bagifiteho.

Ati “Twahungiye mu Rwanda, icyemezo kigomba gufatwa n’abenegihugu, twe turi impunzi, ubu mu Burundi nta mahoro ahari, abantu bicwirwa ubusa, twahunze kubera ubwoba, ku bw’ibyo uko bazabibona, twe turi mu ntoki z’u Rwanda, uko bazabona badufasha twakomeza kubaho, ni uko, batujyana ahandi, bahitamo kutureka, icyo dushaka ni amahoro.”

Undi mu mpunzi z’Abarundi asaba ko aho bazajyanwa, u Rwanda rwazabacungira umutekano.

Ati “Ni byiza kuturungika, ariko ibihugu muzaturungikamo muzadukingire, nibiba ngomwa mukabona ko aho muzaturungika ntamahoro, muzotugumishe ngaha.”

Icyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi cyafashwe na Leta y’u Rwanda nyuma y’uko havuzwe byinshi, birimo ibirego bya Leta y’u Burundi bivuga ko u Rwanda rufasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi mu Rwanda, Mukantabana Seraphine wari wagiye gusobanura iby’iki cyemezo ku wa mbere w’iki cyumweru, avuga ko impunzi zigomba gukomeza kuba mu nkambi nk’uko zari zibayeho, kuko ngo icyemezo cyo kuzimura si icy’ejo cyangwa ejo bundi kizafata igihe.

Minisitiri w'Ibiza n'Impunzi Mukantaba Seraphine aganira n'abanyamakuru ku wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016
Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi Mukantaba Seraphine aganira n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016

Mukantabana avuga ko ubugiraneza u Rwanda rwagize rwakira impunzi z’Abarundi, ubu rurimo rubuzira, ndetse akemeza ko impunzi z’Abarundi mu Rwanda zitazamara imyaka 17 nk’uko iz’Abanyekongo ziyimaze mu Rwanda.

Yagize ati “Nta gikozwe kugira ngo umutekano ugaruke mu Burundi, amahoro aboneke …ikibazo cy’u Burundi kibonerwe igisubizo mu buryo burambye, hanateganywe uburyo bw’uko izi mpunzi zavanwa mu gihugu cyacu, …muzi ko tumaranye impunzi z’Abanyekongo imyaka 17, ntabwo izi mpunzi dushobora kuzimarana imyaka 17.”

Ati “Leta y’u Rwanda ntiyakwemera ko ubugiraneza yagize, ikubahiriza amasezerano mpuzamahanga igafungura imiryango, Abanyarwanda bakigomwa byose, bayihindukirana bikaba nk’aho Leta y’u Rwanda yabiryozwa, bigahinduka nk’aho ari igikorwa kibi yakoze, bikaba igitutsi, leta ikaba yirirwa itarangwa hirya no hino, Umukuru w’igihugu agatukwa, …abo bazifitiye impuhwe, nibadufashe izo mpunzi zigire umutekano usesuye kuruta uko zimeze hariya.”

Minisitiri Mukantabana ariko avuga ko hari ubwo icyemezo cyasubirwamo, ibyo birego n’ibindi bivugwa ku Rwanda biramutse bitaye agaciro.

Ati “Iki cyemezo byumvikane ko tugifata ku bw’umutekano w’impunzi dufite, ku bw’umutekano w’Abanyarwanda n’u Rwanda, mu gihe cyose byagaragara ko ibyashingiweho iki cyemezo gifatwa byagiye mu buryo, birumvikano ko iyo ibintu bihindutse n’ibindi birahinduka.”

Ariko yongeraho ati “Mu gihe bikimeze nk’uko biri uku nguku, birumvikana ku bw’umutekano w’izi mpunzi, ku bw’umutekano w’abaturage bari hano, ku bw’umutekano w’u Rwanda, kiriya cyemezo ni ntakuka.”

Uyu we asaba ko u Rwanda rwazabamenyera umutekano ahandi hose bajyanwa
Uyu we asaba ko u Rwanda rwazabamenyera umutekano ahandi hose bajyanwa
King twamusanze muri urwo rubyiruko ruhagaze ku mugina mu nkambi ya Mahama
King twamusanze muri urwo rubyiruko ruhagaze ku mugina mu nkambi ya Mahama

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Izi mpunzi zikwiye gutahuka zigasubira mu Burundi zikajya kwifatanya n’abandi barundi mu kubaka igihugu cyabo.

    Mu gihe Leta y’u Burundi isaba ko impunzi zitahuka kuko nta mpamvu ihari izibuza gutaha mu gihugu cyabo, ibihugu izo mpunzi zahungiyemo byakagombye gushishikariza izo mpunzi gutahuka.

    Uretse abashatse gutembagaza ubutegetsi muri coup d’etat yaburijwemo, abandi bose bahunze nta mpamvu yababuza guhunguka kuko ntacyo baregwa/bashinjwa. Ndetse biranavugwa ko abenshi bahunze kubera ibihuha byari bigamije gushitura abarundi ngo bahunge ku bwinshi, kubera inyungu z’abanyapolitiki bamwe bari babyihishe inyuma.

    • Ribona we, uravuga ko ibihugu bibacumbikiye bigomba kubashishikariza gutaha se, hari ubwo byabashishikarije guhunga? Hari impamvu zatumye bata utwabo, bagakiza ayabo. Zarashize se? Ubanza uri umuvugizi wa Nkurunziza si gusa!

  • wowe Ribona uru murwayi wo mu mutwe icyo bahunze se cyararangiye ???? ni wowe wakirangijye nonehe ubu abao basize i Burundi hasigaye ba naghe nti babamaze wari wabona leta yica abaturage babo ??Ubu abadafunze barishwe.
    Utabusya abwita ubumera

    • Ngo abasigayeyo barapfuye abandi barafunze ? Noneho se ushaka kuvuga ko muburundi nta muntu uriyo nka yamvugo ngo muri Taxi nari jyenyine? uziko umeze nka baba ideologist bo muri Congo babuza abanyarwanda gutaha nobubake urwababyaye bababeshya ngo mu Rwanda udafunze ni umuretwa w’abandi? sigaho kubashuka batazibuka gutaha barasigaye inyuma nk’abanyarwanda bataha ubu bakagira ngo bayobeye iburayi.

    • Harya Ngo abasigayeyo barapfuye abandi barafunze ? Noneho se ushaka kuvuga ko muburundi nta muntu uriyo nka yamvugo ngo muri Taxi nari jyenyine? uziko umeze nka baba ideologist bo muri Congo babuza abanyarwanda gutaha nobubake urwababyaye bababeshya ngo mu Rwanda udafunze ni umuretwa w’abandi? sigaho kubashuka batazibuka gutaha barasigaye inyuma nk’abanyarwanda bataha ubu bakagira ngo bayobeye iburayi.

    • Nizitahe zitazatwicira abanyarwanda nkuko zabikoze mugihe cyashize! Nyamara kwikururira abarundi si byiza, nibanga gutaha uzumva dutaka

      • Abahungiye tigitingi se harya bo baribarahunze iki? Uzabaze ababaye mu nkambi z’impunzi bazagusobanurira neza uko byari byifashe. Ntugashinyagurire abantu. Bataye amazu yabo meza I Bujumbura na business zabo, ubgo se ubona ko kuba mu nkambi bo babyishimiye.Icatumye bahunga nikirangira, bazataha. Wowe Makenga banza uri ni umuvugizi WA FDLRS ni Imbonerakure. Uzajyeyo Wowe.

  • wowe Ribona uru murwayi wo mu mutwe ??? icyo bahunze se cyararangiye ???? ni wowe wakirangijye ?? none se ubu abo basize i Burundi hasigaye ba ngahe ?? nti babamaze wari wabona leta yica abaturage babo ??Ubu abadafunze barishwe. Mureka kujya mwigiza nkana .ntabwo bahuze ubusa kandi ntawifuza guhugu kuko si byiza na gato.
    Utabusya abwita ubumera

    • RWEMA , uwo wimutaho umwanya gusa abashungera ntibabura , ndagirango mubwireko ahubwo yasaze niba akunda ubuzima bwe yihutire kujya indera. kdi abantu bakwirinde kuko virus urwaye iranduza. uramenye rero utagira uwo wanduza ikiruta wapfa wenyine.

  • Ubundi Abarundi iyo batangiye guhunga n Abanywarwanda baba bari hafi kuzinga uturago.impunzi zahunze muri 1993 Ndadaye amaze gupfa mu kwa 4/1994 zahise zisubirayo kibuno mpa amaguru.inyinshi muri izo mpunzi z abarundi zasize zishe abantu muri genocide.

  • ko LETA Y’U RWANDA yaducyuye ku ngufu se mu 1996? amahoro yari hehe? ko RWANDA se yirwa yiruka inyuma y’impunzi zayo zayihunze zibera hanze ivuga ngo zitahe.Yewe bageze naho bashaka ko ubuhungiro ku banyrwanda buvaho.None barimo bita ku BARUNDI bahunze ubusa .Ni gute wita kumpunzi z’abandi maze izawe ukazitoteza.Ubiuse wavuga ko impunzi z’abanyrwanda zahunze ubusa? ngizo za gacaca,nguko kwihorera,nguko gufatirwa imitungo,….ibibazo byinsi cyane

    • Wowe wiyise Byumba niba wumva nta mutekano ufite kugiti cyawe, amarembo arafunguye, faata inzira ujye congo usangeyo FDLRs. Hanyuma impunzi z’abarundi icyo bahunze nibo bakizi, nikirangira bazasubirayo.

  • Twebwe abanyrwanda twahunze LETA ntitwitaho ahubwo yirwa ishaka kutuvangira KANDI IZI NEZA IBYO TWAHUNZE.None reba ABARUNDI baje bahunze ubusa,ibihuha…..NGO MUZABAFATA NEZA? MBESE ABO BANYAMURENGE(NGWE) BO BAHUNZE IKI? niba ikibazo kiba muri KIVU,bivuze ko abaCongo bose bahunga? AYI AYINYAAA!! iyo politiki yanyu irashaje kweli.Ngo nuko arabatutsi harya? ngo bazabiki se?

    • Wowe wiyita Tingitingi urebye nibyo urikuvuga biragaragara ko utaraba mu nkambi y’impunzi nkababaye tingitingi wavuga se ko bahunze ubusa ra. Hari impunzi nimwe ituye mu nkambi nka Mahama wigeze usura ngo muganire nayo maze ikubgire icyo yahunze? Orosha nawe bitazakubaho.

  • Umutwe w’iyi nkuru n’ibiyirimo bihuriye hehe? Inkuru iti« ntibifuza kuva mu rwanda abarundi bati ntakundi tuzagenda dupfa kuba turinzwe».

  • HellO!!! you want to keep Burundian refugees with you BUT you neglect Rwandan refugees across the globe. It is a shame. You aroud the globe killing Rwandan refugees.AND now those Burundian refugees fled rumors mongering and you keep them for what? SEND THESE to BURUNDI

  • izi mpunzi za BURUNDI zaje mu RWANDA gute? ndibuka ko zaje zihamagawe ngo bagiye kuzica kandi byose ari ibihuha.Zageraga ku mipaka ,zigasanga imodoka zizitegereje nuko zikurira zikaza. Nyuma bagahita baziha icyo bita REFUGEE STATUS…..imodoka zigasubirayo kuzana abandi. HARYO UBU NTIBYEREKANA KO LETA YACU yabigizemo uruhare?ko TANZANIA se nta refugee status yazihaye? TZ yo izabirukana ku ngufu batahe.None mwebwe ngo mushaka izo mpunzi zahunze ubusa? HARI IMPAMVU

  • Muburundi haramahaoro, kiretse uwufisico yiyagiriza.

  • abapasitoro baragwira, nkuyu “Past Jean Bosco Kwibishatse”, yabayumuja winda yiwe nabashebuja,arateyisoni

  • Erega zahunze inzara ngo zije kuturira ibigori! nibatahe natwe benewacu ntibibahagije birirwa basuhukira i Bugande se none

  • Mundebere uyu muntu uhagarariye impunzi ukuntu anagana, ese nawe arya impungure ra?.Ese nawe aba munkambi? Cyangwa yibera mumitamenwa akaba yarahawe ikiraka cyo kuza kurangaza abantu?

  • Nalintangaye ntimwarangiza kuvuga mutagaragaje ubuterahamwe bwanyu,buliya ngobahunze ubusa interamwe nimwe mugira ibyomuhunga gusa,niko imodoka zajyaga kubategera ku Gisenyi ni Rusizi mwali mwabaye abatutsi,naho ngo imitungo no kwihorera sha iyo mutagira Paul Kagame ngo adutangire,numuvuduko twali dufite ubunibwo muba muvuga ukuli.

  • Ndinkamwe ahubwo nakwicaza President Paul Kagame nkamugulira bierre(niba yayinywa)kuko niwe wateye urushinje rwokureka kwica umaze kungira imfubyi,ahubwo akantegeka kumuha inzira ngo ahunge,kdi buliya muzi ngo mwaraducitse,ayiwewee mwajyaga guhunga twamaze kubageramo ahubwo twalitwabujijwe kurwanya utaturwanya,naho iyo ankundira akaduha go a head mbega shahu umuvuduko nimbaraga nalimfite,ubuntacyo muba mufite cyo kuvuga,nkuko natwe twumiwe,aliko murarushywa nubusa ntawaremewe gupfa,kdi uRwanda nurwabanya Rwanda,Gahutu,Gatwa na Gatutsi ntawaremewe kwica,ntimuteze kumaraho abantu mutaremye wibuke ninkoko wavutse zilibwa nubuzikilibwa ntizirashira nkanswe umwana wumuntu,aliko buliya umunsi mwabonye namwe imirambo yabene wanyu inyanyagiye mutali buyishyingure muzamenyako ntawaremewe kwicwa nkuko mwabishe,ntasoni aliko kobihoreraga mwemwabahoraga iki???

  • Ngo muheze muli Drc ntibabitayeho,babasange Drc babaheke kuko ngomwahunze,mwahunze iki miliyoni 12 zabanyaRwanda halimo abatutsi bangahe kowumva babica,abandi se iyomurya ibyabo aliko mukabareka bakabaho,aliko buliya koko dushyize amoko namazuru kuruhande buliya iyi hataba Kagame uteye nkabafilosophe ninde wundi wakumvikanisha ukuntu utakwihorera kumuntu ukumazeho umuryango ntacyo awushinja uretse kuba umututsi gusa,aliko mujyaho mukavugavuga gusa ngobalihoreye kobabazizaga ababo mwali mumaze kurya mwemwabaliraga iki,igihe utarashobora kumvako umututsi arumuntu nkawe,uko ukeneye kubaho nawe arabikeneye,naho kubabenshi mwitwaza namwe burya amafuni yabagabanya twese dutekereje gutyo,mureke wenda tureke gukundana aliko twubahane,menyeko aho uburenganzi bwumuhutu burangiliye aliho ubwumutwa butangiliye nawe ahubwe burangiliye aliho ubwumututsi butangliye,naho ubundi uzalinda ujya ikuzimu ukibona umututsi umutwa numuhutu muRwanda,ijya kubarema ntiwaruhali ntanama ntanigitekerezo wayihaye!!!!!

  • Shahu na Nkurunziza witwa President yahunze umujyi maze umuturage wagowe abaliwe ujya kwiyahura arora mubareke nibobazi icyobahunze,mureke abarundi mubahe amahoro niyo bakeneye,naho umurengwe ntawawubarusha amateke,ibishyimbo nibirayi bya congo byarabafashe doreko mugira inda nini,aliko ngomwarahunze,ngokwihorera,kubaka imitungo aliko ubwo abatusi bavugije induru nkizo muvuza ntimwakwiruka na congo mukayirenga,mutuze sha twibanire muliyisi ubwayo ntitworoheye mureke kwikorera impunzi zabarundi,baba abatutsi cg abahutu bakeneye kubaho,urumva we sha wiyita tingitingi ningurube ngenzi zawe muhuje ibitekerezo,ngewe umuhutu numututsi ndetse numutwa twabana bitavuzeko mbakunze ali ukumwubaha gusa kuko alikiremwa muntu,ibindi byo nukwihora ubusa kuko ntagihe icyo Imana yavuze ngo kibeho kizabura kubaho,bye.

Comments are closed.

en_USEnglish