Digiqole ad

Kutaduha umwihariko wacu nk’ ‘Abatwa’ tubura aho twisanga tukarushaho gukena – Niyomugabo

 Kutaduha umwihariko wacu nk’ ‘Abatwa’ tubura aho twisanga tukarushaho gukena – Niyomugabo

Niyomugabo Ildephonse abona ko hatagize igikorwa ‘Abatwa’ bapfa bagashira kubera ubukene

*Uwo mu ishyirahamwe ry’ababumbyi avuga ko ‘Abatwa’ bakwiye umwihariko,

*Avuga ko aho kwita ‘Umusangwabutaka’ yakwitwa ‘Umutwa’ kuko ngo iyo mvugo nayo irapfobya,

*Minitiri w’Ubutabera abona ko mu Rwanda nta we ukwiye kumva ko ari Umusangwarwanda

*Ambasaderi wa EU mu Rwanda avuga ko mu Rwanda bigoye kuzana iby’amoko, ariko ngo yabonye ko ‘Abatwa’ bafite ikibazo,

*Amb. Michael Ryan asanga ikibazo cy’Abasangwabutaka ataricyo gikomeye gihangayikishije Abanyarwanda.

Niyomugabo Ildephonse uhagarariye mu mategeko umuryango w’urubyiruko rw’ababumbyi bo mu Rwanda, ku wa kane tariki 17 Ukubza, ubwo Minisiteri y’Ubutabera yasobanuraga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, yavuze ko atemeranywa n’uko ikibazo cy’Abasangwabutaka ‘Abatwa’ gisobanurwa, agasaba ko Leta yakongera imbaraga mu kubateza imbere.

Niyomugabo Ildephonse abona ko hatagize igikorwa 'Abatwa' bapfa bagashira kubera ubukene
Niyomugabo Ildephonse abona ko hatagize igikorwa ‘Abatwa’ bapfa bagashira kubera ubukene

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’Umuseke, Niyomugabo agira ati “Tubona hari ibyo Leta y’Ubumwe yakwiye gukora kuri aba bantu bitwa Abasangwabutaka ariko hatirengagijwe amateka iki gihugu cyanyuzemo.”

Uyu mugabo avuga ko ababazwa no kwitwa Umusangwabutaka aho kumwita ‘Umutwa’ yakomeje agira ati “Imyaka ishize ari 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaze, u Rwanda rwakoze byinshi rugenda ruzamura abantu buhoro buhoro, bamwe bagenda bava mu bukene.

Ariko iyo turebye politiki ziriho zo kugabanya ubukene, mu miryango itishoboye ari naho ikiciro cy’Abatwa kibarizwa, ‘ubu basigaye bitwa Abasigajwe inyuma n’amateka’, tubona hari icyo Leta yagakwiye gukora cya’umwihariko, kuko imyka 21 ishize hari abavuye mu bukene ariko mu miryango y’Abatwa buranuuma (ubukene).”

Yavuze raporo ya Komisiyo y’Abasenateri ijyanye n’Imibereho myiza yo muri 2008 yagaragaje ko ‘Abasangwabutaka’ ari umuryango ‘ukendeera’, ugenda ushira. Iyo raporo ngo yasabaga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo ifashe aba bantu na bo bazamuke.

Ati “Tubona ko mu rwego rwo kubashyira mu kiciro cy’Abasigajwe inyuma n’amateka, iki kiciro kirimo abantu benshi, abana, abatishoboye, abagore, abasaza, bose bari mu cyiciro cy’abo, ariko iyo abo ‘Batwa’ binjiyemo babura inyito ibajyanamo, ku buryo n’ibyitwa ko bikozwe, bikorerwa abana, abagore n’abasaza, ku buryo cya kiciro cy’Abatwa kibura icyo nakwita umwihariko wacyo kugira ngo nacyo cyinjiremo nk’uko ibyo bindi byahawe umwihariko.”

Niyomugabo akomeza agira ati “Abana bakorewe umuwihariko, abagore bakorewe umwihariko, …ariko cya kiciro cy’Abatwa nta mwihariko wacyo uhari, ariyo mpamvu dufite impungenge y’uko wa muryango ugenda ushira buhoro buhoro.”

 

Nubwo basaba umwihariko ntibirengagiza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda

Uyu uhagarariye ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’ababumbyi mu Rwanda, agira ati “Ntabwo rwose turwanya ibyiza by’Abanyarwanda, natwe icyo duharanira ni uko iki cyiciro cyazamuka kikagira imibereho myiza.

Nta bushakashatsi bwihariye bwakozwe, ariko imibare igaragaza ko Abatwa bari hagati 30 000 na 35 000 mu gihugu hose wabaze umuntu ku wundi.

Ibyo byagaragajwe mu 2004 kugeza n’ubu mu 2015, imibare ntihinduka, tukibaza tuti ese ko tubona ko ari umuryango ugenda ushira, Leta y’Ubumwe ko yakoze byinshi byiza bitandukanye ku Banyarwanda, ni gute ikindi gice cy’Abanyarwanda kitakwinjizwa mu iterambere, icyo na kwita ‘Affirmative Action’ (Ivangura rigamije ibyiza ku bantu runaka)?

Leta y’Ubumwe yakoze byinshi, ariko ntibumve ko ibintu dusaba bitabaho, ahubwo bumve ko icyo tugamije ari ukugira ngo iki kiciro na cyo kizamuke mu mibereho myiza.”

Twaganiriye yemye wumva avuga ibyo yemera ariko ngo ntibikuraho ko bemera ibyo Leta y'Ubumwe yakoze
Twaganiriye yemye wumva avuga ibyo yemera ariko ngo ntibikuraho ko bemera ibyo Leta y’Ubumwe yakoze

 

Kuki Abasangwabutaka bativanga n’abandi Banyarwanda nk’uko Leta ibyifuza?

Niyomugabo uhagarariye umwe mu miryango yabo agira ati “Ibi bitera impungenge cyane, kuko burya buri kiciro kigira umuco wacyo, kandi umuco ni wo uranga umuntu. Iyo watakaje umuco, ugatakaza imibereho yawe, burya uba wamaze guhinduka undi muntu.

Ntabwo tubyanze, kuko niba Leta yarabonaga abantu baba mu mashyamba ku rwego rwo kuyabungabunga ikayabavanamo, ntabwo tubyanze, ariko hagombaga kubaho icyitwa ‘accompagnement’ (kubakurikirana), kuko ni abantu bari bavuye mu buzima bw’ishyamba bamenyereye, bajyanywe mu bundi buzima butari ubw’ishyamba.

Leta yagombaga gukora ‘accompagnement’ kugira ngo abo bantu binjire mu muryango nyarwanda, ibyo ntabwo byakozwe.

Niyo mpamvu tuvuga ngo amakosa yakozwe na Leta iyi n’iyi yo kwirengagiza uburenganzira bwa wa muntu wari mu ishyamba, iyisimbuye (Leta) ni yo igomba kubahiriza ubwo burenganzira, ni cyo natwe dusaba.

Tukaba dusaba ko umuco, ubuzima, imibereho byabungabungwa kuko ni imwe mu nkingi ziranga uyu muryango w’Abatwa, kuko kwivanga tuzatakaza bya byiza.”

Niyomugabo akomeza agira ati “Nk’ubu nitujya kuvuga mu muco nyarwanda, imbyino z’’Intwatwa’ ni iz’Abatwa. Iyo ni originalite (umwimerere wabo).

Ubu umuco nyarwanda uba uwambere ku Isi hose kubera ko abafite imari bawushoyemo amafaranga, ariko ba bandi benewo kubera ko nta mafaranga bafite, ibihangano byabo abandi birirwa babikoresha ku buntu, rimwe na rimwe bakabikoresha mu buryo benebyo batanabyifuza.”

 

Hari undi mwihariko w’Abatwa uhari uha agaciro kubafata byihariye?

Kuri iki kibazo Niyomugabo agisubiza agira ati “Abatwa babaga mu mashyamba, babayeho mu guhiga, basoroma, ni ko babagaho, n’uburyo bwo gukoresha imiti ya Kinyarwanda, ubu niyo mpamvu mvuga ngo ibi byo kwisungana muri ‘medecine moderne’ (ubuvuzi bugezweho) bibatera ubwoba kuko ntabwo bari babimenyereye.

Ni nayo mpamvu ubu kubura kw’amashyamba, ni imwe mu mpungenge dufite mu zituma bagenda bashira, kuko iyo barwaye ntabwo kwivuza rwose babyitabira ngo bajye kwa muganga bitewe n’imibereho yabo kuko ntabwo habayeho kubakangurira kuva muri ‘ medicine traditionelle’ bajya muri ‘moderne’.”

Akomeza agira ati “Hari igihe tujya kubasura ugasanga barwaye, ukababaza impamvu bativuza, bati ‘imibereho yacu ntibitwemerera, ubushobozi, tujya kwivuza bakatunena… Icyo twifuza ‘ni umuco’, n’ubwo Leta yabashije kubungabunga ya mashyamba, hari icyo bita umuco gakondo wari uhuye n’ishyamba uri kugenda ushira kandi ni umwe mu mitungo kamere ya wa muryango w’Abatwa ugenda ushira.

Uwo rero kuwutakaza ni uguta ubumuntu ‘Identity’, ntabwo twifuza kubitakaza, ariko hatagize ibyo tubangamira mu muryango nyarwanda kuko ntitwifuza kubangamira ibyo umuze kugeraho, icyo twifuza ni uko Umuryango nyarwanda ubona ko hari icyo dukeneye, tugakorerwa ‘protection’ (kubungabungwa).

Ibyo bidakozwe turavuga tuti ‘n’ubundi ni bwa burenganzira bukomeza guhutazwa, ariko ntibukwiye guhutazwa, kuko Leta y’Ubumwe yakoze n’ibyo abantu bumva ko bitashoboka, ariko yarabishoboye, twe ntitwumva ko ibi ari ikibazo kuri Leta ahubwo byaba igisubizo.

Kuri twe nk’umuryango wari waribagiranye, twumva ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakagombye kutubera igisubizo mu kuzamura imibereho yacu.”

 

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye abivugaho iki?

Leta y’u Rwanda isa n’aho iki kibazo ikibona mu bundi buryo butandukanye n’ubwa Niyomugabo Ildephonse.

Kurinda Abasangwabutaka, (Abatwa) ni imwe mu myanzuro ya Universal Periodic Review (UPR) ijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abantu mu kubarinda no kubateza imbere, u Rwanda rwahakanye ko rutemera kuko binyuranye n’amahame y’imiyoborere rugenderaho.

Mu kiganiro Minisitiri Busingye yahaye abanyamakuru ku wa kane tariki 17 Ukuboza ubwo yasobanuraga aho u Rwanda rugeze rwubahiriza imyanzuro 67 ya UPR rwiyemeje n’uko ruzubahiriza indi 50 rwahawe, yavuze ko mu Rwanda nta ‘Musangwabutaka’ uhari kurusha undi.

Yagize ati “Muri iki gihugu harimo Umunyarwanda utandukanye n’abandi? Hari Umunyarwanda ushobora kuvuga ngo ni we indigene kuruta undi? Ngo ni we Musangwarwanda, ngo ni we Musangwabutaka kuruta abandi? Oya.

Mwibuke mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi ijya gukorwa, politiki yariho icyo gihe yari iyo kuvuga ngo Abanyarwanda bamwe si Abanyarwanda, bagende. Mubashyize no muri Nyabarongo bagenda vuba bakajya iwabo.

Kuvuga ngo hari Abanyarwanda bari indigene kuruta abandi ni ikibazo gikomeye, niba mwarize amateka muzaze tuganire mumbwire ngo tuzi neza igituma abantu bamwe baba indigene abandi ntibabe indigene.

Ikindi, abatabaye indigene baba iki? Niyo mpamvu uwo mwanzuro…abanyamakuru mutangira kwandika kuri iki kibazo kiveho, kuko ari ikintu cyagiyeho mu buryo bwa politiki, cyangwa abantu kugira ngo bishakire ubundi buryo bwo kubaho.

Ntabwo ari ikintu gishingiye kuri science (ubushakashatsi), ntabwo ari ikintu gishingiye ku mateka, ntabwo ari ikintu gishingiye kuri facts (cyabonerwa ibimenyetso) wasesengura ukabona ahantu aho ariho hose.”

Minisitiri Busingye avuga ko nta Munyarwanda ukwiye kumva ko ariwe Musangwarwanda kuruta undi
Minisitiri Busingye avuga ko nta Munyarwanda ukwiye kumva ko ariwe Musangwarwanda kuruta undi

 

Iki kibazo na Amabasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi Michael Ryan yagize icyo akivugaho

Abanyamakuru bamubajije bati ‘Uvuga iki ku bantu ba ‘indegene’?” Ryan yasubije agira ati “Uravuga ‘Twa’? Ntabwo navuga ko ari ikibazo gikomeye, ariko bamwe muri benshi babona ko ari ikibazo.

Nazengurutse mu gihugu hose, nabyiboneye n’amaso yanjye. Ariko nzi ko ari ikibazo cyaje mu myanzuro ya UPR ku rwego mpuzamahanga, gusa Minisitiri w’Ubutabera yasubije neza ko iki gihugu atari icy’umuntu umwe, atari igihugu gishingiye ku bwoko.

Mu Rwanda ni ahantu bigoye (sensible) kuvuga iby’amoko, niyo mpamvu ntabibona nk’ikibazo gikomeye cyane mu bihangayikishije Abanyarwanda.”

Amb Michael Ryan avuga ko ikibazo cy'Abatwa akizi ariko akabona ataricyo gihangayikishije cyane Abanyarwanda
Amb Michael Ryan avuga ko ikibazo cy’Abatwa akizi ariko akabona ataricyo gihangayikishije cyane Abanyarwanda

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ngaho da, nakomeza bamufunge kuko azanye irondakoko.Naho ibyo Businjye avuga byo nta nuwabyitaho kuko Abasangwabutaka barazwi, ibyo ni amateka kandi amateka yu Rwanda ntabwo yatangiriye muri nyakanga 1994.

  • Birumvikana ko nta Musangwabutaka witwa Busingye.Bityo ibyo avuga birumvikana

    • Busingye se na Busyete bitandukaniye he? Erega abantu ni kimwe, usibye ibyo buri wese yiha ngo acure abandi!!!!!

      • Usibye Buskete, na Nyirafugi wabayeho muri za 1700 umugore wa mbere mu mateka yu Rwanda wahagurutse akamagana igitugu.Habayeho na Basebya wanze kuyoboka Musinga amaze gukora coup d’état, uwo mutwa w’intwari yanze guhemukira umwami Rutarindwa, yagambaniwe na Rwubusisi wamwicishije abadage.Hari nabandi benshi babaye intwari z’u Rwanda, ba Gitera Joseph.Ibyo byose uzabisanga mu mateka yanditswe na Padiri Kagame Alexis,Mutanyumva nabi ntabwo yari umuhutu cyangwa umutwa.Abakomoka kurizo ntwari z’u Rwanda twese tubazilikane.

  • Ntaho dushobora kuzahungira amateka y’u Rwanda. N’ubwo abanyapolitiki bamwe bazagerageza kuyibagiza urubyiruko ariko amateka ahora ari amateka.

    Hari ibitabo byinshi byanditswe ku mateka y’u Rwanda kandi ntabwo ibyo bitabo biteze kuzatwikwa aho biri hose.

    Icya ngombwa ni uko abanyarwanda bamenya ko mu mateka y’u Rwanda habaye amoko atatu agize u Rwanda: Ayo moko yose uko ari atatu yari asobetse inyabutatu ya Kanyarwanda kandi yari yizihiye u Rwanda mbere y’uko abakoroni baza kurutobanga.

    Uko mu Rwanda bakomeza guhisha iby’amoko niko bikomeza kugenda bigaragara ko barimo bakora ubusa, kuko ibyo bavuga mu Ruhame, n’ibyo bavuga ku mashyiga cyangwa muri Salon mu ngabo, usanga bihabanye.

    Abo bose ni ibiremwa by’Imana. Muri abo bose ntawiremye, ntanuwahisemo kuvukira mu Rwanda.Amateka niyo yose yatumye biba. Tureke rero amateka azagume ari amateka tunareke Politiki igume ari Politiki.

    Icya ngombwa ni uko BOSE, uko bakwitwa kwose, uko bakwibona kose, uko bagaragara kose, icya ngombwa ni uko babana mu mahoro, bagasangira ibyiza Imana yabahaye muri uru Rwanda. Ikibi cyose bakakirwanya bivuye inyuma kandi bashyize hamwe.

    • Wowe wiyise Kinari nawe hari ikintu wirengagije wenda wanabikoze nkana. Abahutu,abatutsi n’abatwa ntabwo ari amoko kuko nta preuve nimwe yerekana ko abo bitwa abahutu basangiye umu ancetre umwe par exemple. Ama clans yo tuyite iki se?

      Mu Rda, mbere y’umwaduko wibyo habagaho ama clans arenga 18 Kandi aya ma clans niyo yari amoko kuko niyo agaragaza aho abo twita abanyarwanda bagiye baturuka ni amateka yabo mbese na les petit royaume zabagaho baje baturutsemo:

      Abanyiginya bayoboraga U Rwanda,Abashambo bayoboraga Ndorwa kingdom, Abazirankende bayoboraga Gisaka, Abahondogo bayoboraga Bugesera, Abagara (aribo biswe abacyaba) bayoboraga Bugara kingdom, umuryango w’Abasinga witwa Ababanda bayoboraga Nduga kingdom.

      Hari nandi ma clans asangiye le meme ancetre nkayo yavuzwe haruguru Abega,Abakono,Abatsobe…etc. Ayo ma clans yose harimo abahutu,abatutsi. Ubuhutu n’ubututsi ni classe sociale ntabwo ari ubwoko.

      Naho clan nibwo bgoko kuko yerekana umu ancetre abo bantu bavukaho.

      • @Pat

        Wowe wiyise Pat ndagira ngo nkubwire kandi ngusobanurire, ntagiye muri Politike, ahubwo nshingiye ku mateka no ku bumenyibwisi, ko icyo twita ubwoko mu Rwanda ari icyitwa ETHNIE mu rurimi rw’igifaransa. Naho icyo twita CLAN mu rurimi rw’igifaransa, mu rurimi rw’ikinyarwanda bacyita UMURYANGO.

        Umututsi,Umuhutu, Umutwa ni ETHNIE ni UBWOKO.

        Naho Umugesera ,Umusinga, Umuzigaba, Umunyiginya etc… ni CLAN ni UMURYANGO.

        Nshobora kuvuga ngo mvuka mu Muryango w’ABASINGA nkaba ndi mu bwoko bw’ABATUTSI.

        Ibyo kuvuga ngo Umututsi, Umuhutu, Umutwa ni CLASSE SOCIALE, ibyo ntabwo ari historic ntanubwo ari scientific na busa, ibyo ahubwo ni Political consideration.

        Ibyo bavuga ngo umuntu wari ufite inka nyishi bamwitaga umututsi, ufite nkeya bakamwita umuhutu (Classe Sociale), ibyo ntabwo aribyo rwose kuko hari abigeze kwerekana neza ko hari abahutu bari bafite inka nyishi nyamara batigeze bahinduka abatutsi. Ndetse hari n’abatutsi batagiraga inka ariko ntabwo bahindutse Abahutu.

        Ibyo rwose mu mateka birazwi mu duce twinshi tw’u Rwanda mu gihe abazungu babaruraga abantu bafite inka, ntabwo umuhutu bizwi neza ko ariwe bigeze bamuhindura umututsi ngo ni uko atunze inka nyinshi, nta nubwo umututsi bizwi neza ko ari umututsi bigeze bamuhindura umuhutu ngo kubera ko nta nka atunze.

        Tureke iby’amarangamutima na Politics. Tujye dukora debate dushingiye ku bintu biri scientific kandi biri historical.

        Mu gihe cy’ingoma z’abami zamaze imyaka myinshi kugeza muri 1959 aribwo umwami wa nyuma mu Rwanda yavuyeho, amateka agaragaza ko Umwami yagombaga kuba aturuka mu muryango w’abanyiginya. Iyo ikaba ariyo mpamvu nta MUNYIGINYA w’umuhutu wigeze yimikwa ngo abe umwami.

        • Ubwo se ko uvanze ibintu! Ubwo se ibyo uvuze byajyana bite n’uko Abega, abasinga, abacyaba, abagesera, abasindi, abazigaba n’abandi ubasangamo abahutu, abatutsi n’abatwa; kandi bizwi ko abo navuze mbere, wowe wise imiryango, baba bafite igisekuru kimwe ni ukuvuga uwo bakomokaho umwe (jusqu’ à preuve du contraire!) Erega burya intama(mouton) ntiyabyarana na mouflon nubwo biteye kimwe, imbwa n’imbwebwe ntibyabwagurana(ndrl), ariko abantu, nushaka uzaryamane niyo wakitwa impunyu urebe ko bidatungana! Ntacyo muatandukaniyeho mwese ni ayo mwigira!!

  • Noneho Marebo ankuyeho. Ushobora kuvuka mu muryango umwe n’undi muntu se mukagira amoko abiri atandukanye? Umuryango w’abasinga se ubyara umuhutu, umututsi n’umutwank’amoko 3 atandukanye, mu buryo bwa science byo birashoboka? Umuryango niwo uvamo amoko cyangwa ubwoko nibwo buvamo imiryango? Nusubiza icyo uraba wiboneye igisubizo gikwiye.

    • @Magaju

      Bwana magaju ndagira ngo ngusabe ntiwitiranye FAMILLE na CLAN ibyo rwose ni ibintu bibiri bitandukanye.

      N’ubwo mu Kinyarwanda FAMILLE yitwa Umuryango na CLAN ikitwa Umuryango ariko ni ibntu bibiri bitandukanye.

      Mu mateka y’u Rwanda harimo ETHNIE (Ubwoko) na CLAN (Umuryango) bikoreshwa nk’amagambo y’igifaransa ariko ikiza mbere y’ikindi ni ETHNIE(Ubwoko).

      None se kuki umwami w’u Rwanda abiru bavugaga ko yagombaga kuba ari Umunyiginya kandi aturuka mu bwoko bw’abatutsi.

      Nkumenyeshe ko hari n’abanyiginya bo mu bwoko bw’abahutu. Ariko ko nta Munyiginya wo mu bwoko bw’abahutu washoboraga kuba umwamwi.

      Ku kibazo rero wabajije ngo ubwoko n’umuryango ikiza mbere ni ikihe? Igisubizo kiroroshye: muri Rwandan Historical Context Ubwoko (Ethnie) nibwo buza mbere y’Umuryango (Clan).

  • Kuba umututsi si ukugira inka gusa. Byasabaga kumara igihe. Wagombaga unafite imyitwarire, imibereho yo mu rwego rwo hejuru. Imirerire n’imirimo biri mu byarumaga umuntu atera uku n’uku. Biravuga rero ko ibi bitaba mu gihe gito. Wasangaga abuzukuru b’uwabaye umutunzi ari bo bitwaga Abatutsi. Murakoze

    • Oya sha kany rwose wibeshya, Buskete niwe muhutu wagizwe umututsi kuko yari atunze inka n’ibindi , ese yagizwe umututsi koko cyangwa yahawe uburenganzira bwo gusangira n’abatutsi? Nuko rero nawe ahageze atangira kunena abahutu benewabo.

  • Ubututsi ,ubuhutu ,ubutwa ni class niko mbyemera ushobora kuvuka muri classe y’ abahutu cg abatutsi ukaba mu bwoko bw’abaanyiginya cg abagesera.

    Gusa businjye niyiyumvishe ko abatwa bakeneye emancipation positive nkiyakorewe abagore ,abamugaye, abana etc, kuko bari mu marembera.

  • Min. Businge ngo arashaka umunyamateka ngo baganire ku ijambo indigene!!! ntibisaba umunyamateka, indigene aribyu musangwabutaka ugendeye kuri definition ya UN , ni umuntu utarashoboye kwevoluwa(evoluer) ngo atere imbere nk.abandi ahubwo ugasanga aracyari muri gakondo kuburyo abene gihugu bagenzi bashoboye kwevolua bamubona nk’umuntu udashobotse!! None rero Nyakubahwa azamanuke ajye mu giturage abaze ati abatwa b’inaha batuye he , bazamusubiza bati batuye hano cg bamubwire bati nta baba hano baba kuri kariya gasozi kandi!!! gusaba umunyamateka byaba ari ya macenga yo kujijisha wirengangiza ukuri kuzwi neza.

  • Ikibazo cy’abatwa kirazwi nibafashwe bave mu bwigunge n’akato, nk’uko MINALOC yabitangiye irihira abana babo mu mashuri.
    Hari nimiryango itari iya LETA ibitaho by’umwihariko, nifashwe ishyigikirwe nyuma ikibazo cy’aba banyarwanda gikemuke.
    Hari nabavuga ngo abanyarwanda bose barakennye !!! uwazamura abatwa bakaba abakene nk’abandi banyarwanda kuko bari hasi cyane, byafasha. mu byiciro bya kera by’ubudehe bari abahanya!!! bari munsi y’abatindi nyakujya kandi noneho bya byiciro bya vilnerabilite bikababonekamo (abapfakazi, abamugaye ,impfubyi, ababana na VIH etc) .
    Min Businjye namenye kubona ibi byiciro bya vulnerabilite biboneka muri group y’ abahanya aba ari ikibazo gikomeye cyo kwitabwaho!!!
    areke kuvimvira muri V8 ngo avuge ngo iki kiciro cy’abantu nta gihari mu Rwanda!!

  • Jyewe ndabona abantu bava mu magambo bagakemura ikibazo, icyo babita icyaricyo cyose ntacyo gitwaye. 1. Ku bwanjye ndabona umutwa akwiye gufashwa gutura mu mudugudu hagati y’abandi (Kwirunda ukwabo kwa bonyine nibyo bikurura ibi bibazo by’akato), 2. Kubashishikariza guhinga no gufashwa kubona aho bahinga (kuko kubumba ntacyo byabamarira nta muntu ugiteka mu nkono z’ibyondo), 3. kubashishikariza gushyira abana mu ishuri kandi bakigira ubuntu (na twa dufaranga two mu ishuri rya nine na twelve years basaba twa hato na hato bo ntibadusabwe), 4. Guhabwa bourse ya kaminuza hafatiwe ku manota atari menshi cyane, 5. Guhabwa inka yo muri Girinka munyarwanda, 6. Kwishyurirwa mutuelle kugirango badakomeza gupfa kuko ibi byose bakorerwa ni ibyo kubungabunga umuryango wabo ugiye gucika, 7. Gushyiraho Encadreur ushinzwe gukurikirana imibereho y’abatwa muri buri murenge uzajya abashishikariza gukora (mu makoperative) no gutanga raporo ku mibereho yabo muri rusange.

    • Umusomyi Sarah ndagushyigikiye 150% gusa birababaje kuba tukivuga ibintu nk’ibi muri 2015.

  • Umutwa,umuhutu ,n’umututsi ago mazina yakomotse he? Ese yaba yaracitse.usibye kutayavuga Nzi neza ko ari mu mitima y’abanyarwanda.imvugo zikoreshwa mu baturage zirabigaragaza. Ikibabaje ni ukwambika abantu mask ukagira ngo ntibabona.

  • Umutwa,umuhutu ,n’umututsi ayo mazina yakomotse he? Ese yaba yaracitse?.usibye kutayavuga Nzi neza ko ari mu mitima y’abanyarwanda.imvugo zikoreshwa mu baturage zirabigaragaza. Ikibabaje ni ukwambika abantu mask ukagira ngo ntibabona.Ese ubundi abatwa kubera iki babita abahejwe inyumanamateka niba ntabwoko buri mu Rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish