Digiqole ad

Abasirikare b’u Rwanda bari Juba bakomerekeye mu mirwano

 Abasirikare b’u Rwanda bari Juba bakomerekeye mu mirwano

Ingabo z’u Rwanda ni zimwe mu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan y’Epfo, haba i Juba no muri Darfour

Imirwano ya hato na hato ikomeje gushyamiranya ingabo zo ku ruhande rwa Riek Machar n’iza Perezida Salva Kiir mu ijoro ryakeye yageze ku kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Juba, habaho kurasana kwaguyemo umusirikare wo mu Bushinwa abandi barakomereka harimo n’abo mu Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda ni zimwe mu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan y'Epfo, haba i Juba no muri Darfour
Ingabo z’u Rwanda ni zimwe mu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan y’Epfo, haba i Juba no muri Darfour

Ibisasu bya Mortar nibyo byarashwe ku ngabo za UN, byica umusirikare w’umushinwa binakomeretsa benshi. Hari mu masaha y’ijoro mu mujyi wa Juba.

Minisiteri y’ingabo mu Bushinwa yasohoye itangazo ko imodoka y’ingabo za UN yarashweho igisasu cya Mortar ubwo yariho icunga umutekano w’inkambi y’impunzi hafi y’ibirindiro by’ingabo za UN mu murwa mukuru Juba.

Mu bakomeretse batatu ngo bakomerewe cyane.

Uruhande rw’ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko abasirikare babiri b’u Rwanda bakomereye muri iyi mirwano ariko ku buryo bworoheje. Bwemeza ko ntawapfuye.

Kuwa gatanu nibwo imirwano yatangiye hagati y’abarinzi ba Perezida Kiir na visi Perezida Riek Machar, abantu 150 nibura bahise bagwa mu mirwano.

Uyu munsi aba bagabo bahise bahurira ku biro bya Perezida basaba ko imirwano ihagarara.

Habayeho agahenge kuwa gatandatu ariko ku cyumweru imirwano yongera kubura hafi y’ikigo cya gisirikare kirimo ingabo zo ku ruhande rwa Machar iza no kugera ku birindiro by’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro i Juba.

Abayobozi muri UN batangaje ko umwe mu ngabo za UN w’Umushinwa uri mu butumwa muri Sudan y’Epfo yitabye Imana abandi benshi b’Abashinwa n’Abanyarwanda bagakomerekera mu mirwano yaraye ibaye.

Rueters ivuga ko Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kategetse ko ibice biri kurwana muri Sudan y’Epfo bishyira intwaro hasi bigahagarika ibikorwa bibi biri gukorwa.

Mu itangazo ry’aka kanama riravuga ko banenze cyane kuba ku kigo cy’ingabo za UN habereye imirwano mu gihe izi ngabo ngo zagiyeyo nk’igisubizo.

Kuva kuwa gatanu biravugwa ko abantu babarirwa mu magana bamaze guhitanwa n’imirwano hagati y’ingabo za Riek Machar na Salva Kiir.

Buri ruhande rurashinja urundi kuba ari rwo rwashotoye ibirindiro by’urundi, gusa ntibavuga uko imirwano yageze ku kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro kugeza ubwo na zo bibaye ngombwa ko zihagararaho.

Chantal Persaud Umuvugizi wa UN muri Juba yavuze ko imirwano imaze kuba kugeza ubu yatumye abantu amagana bahungira mu bigo bya UN.

Persaud ashinja Salva Kiir na Riek Machar kuba ari bo nyirabayazana b’imirwano kuko batubahiriza amasezerano y’amahoro basinye umwaka ushize arimo guhagarika imirwano no kutagira ingabo mu murwa mukuru Juba.

UN yasohoye itangazo ryamagana imirwano yabaye ku kigo cyayo, USA yo yasabye abakozi bayo badakenewe cyane kuri Ambasade yayo i Juba kuba batashye.

Umwe mu ngabo za UN wapfuye ni Umushinwa
Umwe mu ngabo za UN wapfuye ni Umushinwa

Kompanyi y’indege ya Rwandair yabaye ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Juba kuva kuri iki cyumweru kubera iyi mirwano ihari.

Rwandair yasohoye itangaz ko ikomeza gukurikiranira hafi iby’imirwano iri kubahera ikazamenyesha iby’ingendo zayo hagati ya Kigali na Juba aho isanzwe ijya inshur enye mu cyumweru.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Pax Americana muri Afrika, cyane cyane mu karere kacu, irashaririye pe!

  • Buriya UN igiye kuvanamo akayo kerenge

  • Ikibazo nibande barinyuma bariya bagabo bombi? Intwaro barikumarisha abenegihugu babo zigurwa amafaranga barikuzivanahe kandi ninde uzibagulisha?

  • Yego Bwenge we! Niba perezida agira ingabo ze, Visi perezida akagira ize, ubundi mwumva icyo ari igihugu? Ese nyine cash bagura imbunda ziva mu kihe kigega, ninde uzibagurisha? Aho niho ruzingiye. Africa we!

  • Vice president iyo arasanye na President aba ari coup-d’etat. Kiir rero niba ashoboye amufate amufunge.

    • Wowe Rwasubutare, iyo EX Far Igaba igitero igafata ingabo za RPA (600 baje gusanga zirenze 3000 bivugwa nabari bazirimo) muri CND ubwo icyo gihe byarigufatwa gute?

  • Namwe murasetsa hariya baba barasanira inyungu za ba “mpatsibihugu”. Nta gitangaza kibirimo kuko byahozeho kandi bizahoraho. Ahubwo nimudushakire amakuru neza kuko biri kuvugwa ko hari abasirikali bacu bashobora kuba bishwe. Amahoro kuri mwese

  • ese ubundi vice president ajya mumirimo ingabo zitaravangwa bigasinywa,iyo nimishikirano nyabaki,uwo president na government ye bigaye,bagombaga kuvanga ingabo mbere ya vice president kujya juba

Comments are closed.

en_USEnglish