Gahunda 14 zo kubungabunga ibidukikije zizatwara u Rwanda Miliyari 1.6 $
U Rwanda rukeneye miliyali 1.6 y’amadolari ya Amerika kugira ngo hahindurwe imikorere rujye mu cyerekezo kijyanye n’ingamba rwafashe mu kubungabunga ibidukikije, izo ngamba zigomba kugerwaho mu 2030 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Umutungo Kamere.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu byubaka gahunda zirambye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata, ku amasezerano akumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kugira ngo kigume hasi ya degree Celsius 1.5 (1.5°C), i Kigali harebewe hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba rwiyemeje zo kugera ku iterambere ryubahiriza ibidukikije kandi rishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Izo ngamba u Rwanda rwiyemeje zikaba zirimo gahunda 14 z’ibikorwa birebana n’inzego za Leta zitandukanye.
Minisiteri y’umutungo kamere iri kumwe n’abandi bafatanyabikorwa nka UN n’abandi barebeye hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda rigeze, harebwa n’ibyaba bikenewe kugira ngo bashobore kwihuta.
Iyi nama ibaye ni iya kabiri, iya mbere yabaye muri Nyakanga 2015, yahuje inzego za Leta zitandukanye zirimo za Minisiteri n’abafatanyabikorwa nk’imiryango mpuzamahanga, abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.
Minisiteri zirebwa na ziriya gahunda 14 zirimo Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), n’ibigo biyishamikiyeho, Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA), ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), n’izindi zigenda zishingwa gahunda zihariye.
Uyu munsi harebewe hamwe ibyagezweho, ibyagombaga kugerwaho ibitagezweho n’impamvu bitaragezweho ndetse n’ingamba zo kugira ngo bigerweho.
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutungo Kamere ashimangira ko hari byinshi bimaze kugerwaho ariko kandi ko hari n’indi ntambwe igikenewe guterwa kugira ngo ziriya ngamba zafashwe zinjizwe muri gahunda za buri munsi.
Dr Biruta ati “N’igihe igihugu gitegura ingengo y’imari y’umwaka utaha, bibe ku buryo byinjizwa muri iyo ngengo y’imari kugira ngo bibashe gushyirwa mu bikorwa.”
MINIRENA ivuga ko izo ngamba zose na gahunda zazo 14, zifite umurongo ugera mu mwaka wa 2030, mu bizagerwaho harimo ibirebana n’amashyamba, amazi, ingufu z’amashanyarazi, ibikorwa remezo n’ibindi.
Ibi bigomba kugerwaho kandi bikaba bizahuzwa n’icyerekezo cy’igihugu nka vision 2020 na EDPRS II izagera mu 2018.
Dr. Biruta avuga ko gushyira mu bikorwa izi gamba bidatera ikiguzi cyabyo kuzamuka ko ahubwo bubwo iyo hafashwe ingamba nk’izi biba bifite ikiguzi ari ukugira ngo hahindurwe uburyo bakoraga buri munsi hakorwe ku buryo budahungabanya ibidukikije kandi bifashe kubaka ubukungu no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Tuba tugira ngo tujye muri gahunda yo gukora ibintu mu buryo budahungabanya ibidukikije, kandi bishobora kudufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Ibitajyana byose na gahunda 14 z’ibikorwa bigomba kurwanywa harimo, abangiza amashyamba, abangiza ikirere, n’ibindi kuko buri kimwe gifite ingamba zo kukirwanya harebwa uburyo burambye butangiza ibidukikije.
Ubu miliyoni 13 z’amadolari niyo u Rwanda rumaze gukoresha mu kurengera ibidukikije mu buhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ibicanwa n’amazi.
MINIRENA yagenewe miliyoni 1.6 z’amadorali ya Amerika nk’imwe muri Minisiteri nkeya zemerewe gukorana n’Ikigega cy’u Rwanda cyo Kubungabunga Ibidukikije no Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Green Fund) gishora imari mu mishinga ihanga ibishya igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gukoresha umutungo kamere mu buryo burambye ki Isi yose.
Green Fund kandi ngo izatera inkunga umushinga wa miliyoni 68 z’amadorali y’Amerika uri gutegurwa na Minisiteri y’Umutungo Kamere, ayo mafaranga na yo azifashishwa mu gushyira mu bikorwa izo ngamba 14 z’ibikorwa.
Ku itariki 22 Mata 2016, u Rwanda n’ibindi bihugu 196 byemeje imyanzuro y’i Paris mu nama ya COP 21 bizashyira umukono ku masezerano y’ibikorwa bizamara umwaka. Amasezerano akumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kugira ngo kigume hasi ya degree Celsius 1.5 (1.5°C) igikorwa kizabera ku cyicaro gikuru cya UN i New York.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW