Digiqole ad

Inkunga yose si iyo kwishimira, hari ugutabara agushinyagurira – Mukantabana

 Inkunga yose si iyo kwishimira, hari ugutabara agushinyagurira – Mukantabana

*Kuva muri 2013, ibiza bimaze guhitana abantu 286, abakomeretse ni 396,
* Itegeko rishya ku micungire y’ibiza riteganya ikigega cyo gutabara mu gihe cy’ibiza,
*Minisitiri avuga ko hari abirirwa barekereje ngo bajye kwaka inkunga zo gutanga ubutabazi, ariko babifitemo inyungu.

Mu kiganiro Minisiteri y’Imicungi y’Ibiza n’Impunzi yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 03 Werurwe; igaragaza imiterere y’itegeko rigena imicungire y’Ibiza, Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko iri tegeko rizakuraho akajagari kagirwaga n’abifuzaga gutanga ubutabazi nyamara babifitemo inyungu zabo bwite.

Minisitiri Mukantabana mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane
Minisitiri Mukantabana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

Iri tegeko ryemejwe rikanatangira kubahirizwa muri Kanama 2015, rishyira Ibiza mu byiciro bine: icy’ibiza birenze ubushobozi bw’igihugu biri mu kiciro cya kane n’ibiri mu cyiciro cya mbere cy’ibiza biba byabereye mu Murenge bigomba gucungwa n’ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko hatitabajwe izindi nzego.

Iri tegeko rinagena uko hazajya hakwa hakanatangwa ubutabazi n’ubufasha mvamahanga ku bagizweho ingaruka n’ibiza nk’uko bikubiye mu ngingo ya 22 na 23 z’iri tegeko, zigaragaza ko Leta y’u Rwanda izajya yemera cyangwa ikanga ubwo butabazi mu gihe iryari ririho ryari rifunguye imiryango ku miryango mpuzamahanga yifuzaga gutanga ubwo butabazi.

Minisitiri Mukantabana Seraphine avuga ko iri tegeko riziye igihe kuko rizajya rigaragaza ubuziranenge bw’imfashanyo zizajya zitangwa n’uburyo zizajya zitangwa mu gihe hari abitwazaga gutanga ubutabazi n’ubufasha, ariko mu bikorwa byabo ntibigaragare.

Ati “…Rije kugira ngo tuzirinde n’akajagari, kuko akenshi abaterankunga iyo habaye Ibiza buri wese aba yumva ko yakwirukanka ngo aje gutabara, ariko burya inkunga yose ntabwo iba ije ari iyo kwishimira, hari ushobora kugutabara bikavamo no kugushinyagurira cyangwa ibindi.”

Agaragaza aka gashinyaguro kakorwaga na bamwe mu baterankunga, Minisitiri yifashishije ingero zitagaragaza byimbitse igihe ibikorwa nk’ibi byabereye n’aho byabereye.

Ati “…ugasanga rimwe na rimwe umuntu azanye igifurumba cy’imyenda aje gutabara abantu basigaye iheruheru badafite n’icyo bikinga, ugasanga azanye ibintu bimwe yari ari hafi gutwika, akaba yazana n’ibiryo bipfuye, imiti iri hafi kurangira, akirukanka ngo aje gutabara.”

Mukantabana wavugaga ko aka kajagari k’ubutabazi na ko ubwako gashobora gutera Ibiza, yavuze ko bamwe muri aba batabazi baba ari ba rusahuriramunduru kuko baba bakurikiranye inyungu zabo bwite bityo iri tegeko rikaba rije kubima icyuho.

Yifashishije ingero z’ibyabaye ubwo u Rwanda rwakiraga impunzi z’Abarundi, Minisitiri yagize ati “umwe akaza ati nzanye ibihumbi 500 ngiye gufasha, …nzanye iki ngiye gufasha, wareba ugasanga utabitwayemo neza muri ako kajagari hari umuntu uzuririra ku kibazo cyabaye ajye gukora ku mitima y’abagira neza bamuhe ibyitwa ko bigiye gufasha abo bantu ariko bitazabageraho.”

Uretse kugena ibigenderwaho mu gutanga ubufasha ku bagwiririwe n’ibiza, Iri tegeko rinagena ishyirwaho ry’ikigega cy’ingoboka kizajya kitabazwa mu gihe habayeho Ibiza.

 

Inzego za Leta n’iz’abikorera zitegetswe kwiteganyiriza ku biza

Agaragaza bimwe mu bikubiye muri iri tegeko; Jean Baptiste Nsengiyumva yavuze ko inzego zose, zaba iza Leta n’iz’abikorera zisabwe kwiteganyiriza ingengo y’imari izakoreshwa mu gukumira no kugabanya ubukana bw’ibiza bishobora kuzibasira.

Nsengiyumva yavuze ko nta rwego cyangwa ikigo gikwiye kwitwaza ngo nta bushobozi gifite bwo kugura ibikoresho byakwifashishwa nka Kizimyamoto.

Ati “…ibijyanye no gukumira no kurwanya ubukana, waba wigenga cyangwa Leta, itegeko rirakubwira ngo ugomba kubikora ku ngengo y’imari yawe.”

Ingingo ya 391 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igena ibihano ku bijyanye no kutubahiriza amabwiriza, kurwanya no gukumira Ibiza aho igaragaza ko utabyubahirije ashobora guhanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri n’ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda bihumbi 500 kugera kuri Miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Kuva mu mwaka wa 2013, Ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 286, naho 396 bakomerekejwe na byo ndetse n’ibindi byangirikiyemo birimo amatungo yahaburiye ubuzima, imyaka y’abaturage yangiritse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amavuriro byangiritse.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ndagira ngo mukosore. Iri tegeko ryerekeye Imicungire y’Ibiza niryo ryambere ribayeho nta rindi ryigeze ribaho. Ubwo rero si Itegeko rivuguruye, cyangwa aho mwanditse ngo itegeko risanzweho.

  • Ese uyu mudamu igihe yirukaga mumashyamba kimwe nabandi uwari kumuha ibyo kurya yarikubanza kubaza niba atari kubikora munyungu ze? cyangwa nibabandi bakira bakibagirwa gukinga? Kuvuga ibyo wigendera muri V8 ntabwo ubuvugira impunzi zihabwa iyonkunga.

    • Umva, umbaye mu ntoki…nako umbaye kure tu!

  • Ndakumva Rwanda:
    Ib9 birasanzwe muri kamere muntu! Uretse n’igihugu ubwacyo kigizwe na M12, unabirebeye guhera mu miryango inshuti cyangwa abavandimwe bose siko baza kugutabara iyo mu bibazo ndetse banagufitiye impuhwe zigaragaza urukundo,abandi bazanwa no kugushinyagurira ko! Ahubwo icy’ingenzi nuko utaheranwa n’uwo mutima usobetse amaganya , ahubwo ugatoranyamo ibigufitiye umumaro. Tugomba kumenya ko hari abakunda abanyarwanda ariko tutirengagije n’abarwanga bazanwa no kudukora mu matama….

    Ntarugera François

  • ahubwo Minister atangiye kubona ibili kubera mu mulimo ashinzwe, atere ijisho no ku bili gukorwa haliya mu mpunzi z’abanyekongo bifutamye ku bulyo bamwe muli bo kubera amacakubili bavanye aho bagiye baturuka bali kugenda bacengeza izo ngengabitekerezo zabo mbi mu mulyango nyarwanda wabakiliye mu rwa gasabo, kandi noneho devise izo segmentations Minister natagira icyo azikoraho mu maguru mashya akazifatira n’imyanzuro, Ministere ashinzwe azasanga abongabo bararangije ibyo bise kuzenguruka ngo kugirango imilimo yiyo ministere igaragare nabi.

    Nyakwubahwa minister, ijisho lya mukuru……

  • wowe wiyise kamapili, ku bijyanye na biliya ubwiye minister, ndumva wambwira niba bitakugoye uko wumva iliya asserssion yanjye nanditse haruguru, MERCI.

    • Harimo iki se uretse amatiku. Banza kwanza wige kwandika neza.

Comments are closed.

en_USEnglish