Digiqole ad

U Rwanda rwiteze byinshi ku nama ya “World Economic Forum- Africa” ruzakira

 U Rwanda rwiteze byinshi ku nama ya “World Economic Forum- Africa” ruzakira

Francis Gatare umuyobozi wa RDB avuga ko iyi nama ikwiye gusigira abashoramari b’u Rwanda inyungu

Mu nama yo kwitegura inama Mpuzamahanga y’ubukungu izwi ku rwego rw’Isi (World Economic Forum – Africa) izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2016, kuri uyu wa gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) n’abikorera bo mu nzego zitandukanye, baganiriye ku bigomba gukorwa ngo u Rwanda ruzashimishe abashyitsi kandi n’abikorera mu Rwanda babone inyungu, babasaba kunoza ibyo bakora.

Francis Gatare umuyobozi wa RDB avuga ko iyi nama ikwiye gusigira abashoramari b'u Rwanda inyungu
Francis Gatare umuyobozi wa RDB avuga ko iyi nama ikwiye gusigira abashoramari b’u Rwanda inyungu

Iyi nama mpuzamahanga y’ubukungu, ikaba imwe mu zikomeye “World Economic Forum – Africa” yabanjirijwe n’inama ikomeye ishingiyeho yitwa World Economic Forum isanzwe iba buri mwaka ikabera i Davos mu Busuwisi, ndetse iyo mu 2016 yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi izabera mu Rwanda, izaba kuva tariki ya 11-13 Gicurasi izahuza abantu bari hagati ya 1 500 na 2000 b’abacuruzi bakomeye ku Isi baturutse mu mpande zose ziyigize.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB cyateguye iyi nama gifatanije n’urugaga rw’abikorera (PSF), Francis Gatare yavuze ko iyi nama yabaye kugira ngo abikorera bitegure kuko aribo bazayigiramo uruhare rukomeye mu migendekereye yayo myiza no kugira ngo izagire icyo  isigira Abanyarwanda.

Yavuze ko akazi gakomeye Leta yagombaga gukora kwari ukuzana iyi nama mu Rwanda kandi ngo byamaze gukorwa.

Akazi gasigaye ngo ni ak’abikorera harimo kwakira abo bashyitsi kandi neza bagahesha igihugu isura nziza kandi bakanigira ku bashoramari bakomeye baza bayitabiriye.

Gatare avuga ko Leta igomba guteguza abikorera hakiri kare kugira ngo igire icyizere ko abikorera bazabasha kwakira neza abo bashyitsi.

Abatanga serivise z’amahoteli, amabanki, amaresitora, abanyenganda n’abatwara abagenzi, barasabwa kuvugurura ibyo bakora na serivise batanga kugira ngo abanyamahanga bazaza mu Rwanda muri iyi nama bazatahe banyuzwe banifuza kugaruka.

Abanyamahoteli ndetse n’abanyenganda basabwe kongera ubwiza bw’ibyo bakora, abagenderera U Rwanda bavuye mu mahanga bakajya bazana amadevise azabatungira mu Rwanda aho kwizanira ibizabatunga kuko batizeye ibikorerwa mu Rwanda.

Iyi nama u Rwanda ruyitezeho byinshi bitandukanye birimo amadovize azazanwa n’abo bashoramari bakomeye ku rwego rw’Isi, kuri serivise bazahabwa.

Abashoramari b’Abanyarwanda bazabonana n’abandi bashoramari bakomeye baganire uko bakubaka imikoranire mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Iyi nama kandi izatuma U Rwanda rwunguka abashoramari bakomeye ku rwego rw’isi bazifuza gushora imari mu Rwanda kuko bazaba biboneye uko rumeze n’amahirwe ahari.

World Economic Forum – Africa izaba ibaye ku nshuro ya kane, ibanjirijwe n’iyabereye muri muri Afurika y’Epfo, Tanzania no muri Nigeria.

 

Iyi nama itegura abashoramari b'Abanyarwanda uko banoza serivisi irabanziriza inama ikomeye ku Isi mu bukungu izabera mu Rwanda
Iyi nama itegura abashoramari b’Abanyarwanda uko banoza serivisi irabanziriza inama ikomeye ku Isi mu bukungu izabera mu Rwanda
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu banyuranye bafitanye n'ishoramari mu Rwanda
Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu banyuranye bafitanye n’ishoramari mu Rwanda

Amafoto/Igihe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • abanyama hoteri nibatekereze hakiri kare udushya bakora mbere yo kwirukanka bashaka aba clients nkuko njya mbibona, ubundi urebe ngo inama irarangira bakanga gutaha.ikindi, RDB munama nkizi ijye inakora publicite yahantu nyaburanga hakiri kare kuko abenshi bashobora kurangiza inama bakigumira ino bitemberera kuko bo barigenga, bitandukanye ninama zihuza abakozi ba leta baba bagomba gusubira mukazi inama ikirangira.aya ni amahirwe manini ibihugu byose bidapfa kubona

Comments are closed.

en_USEnglish