Digiqole ad

CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziraregwa guhatira abana gusambana n’imbwa

 CAR: Ingabo z’u Bufaransa ziraregwa guhatira abana gusambana n’imbwa

Umusirikare w’Umufaransa muri Centrafrica

Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bwatangaje ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku birego bishya bishinja ingabo za UN zikomoka mu Bufaransa zikorera muri Centrafrica guhohotera abana b’abakobwa bakabahatira gusambana n’imbwa.

Umusirikare w'Umufaransa muri Centrafrica
Umusirikare w’Umufaransa muri Centrafrica

Si ubwa mbere ingabo z’u Bufaransa zikorera muri Centrafrica zishinjwe guhohotera abana. Mu mwaka ushize zavugwagaho gufata abana 69 ku ngufu kandi bagakorerwa  n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikozwe n’abasirikare 10.

Raporo yasohotse kuri uyu wa gatatu yiswe Code Blue y’Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu ‘Aid Free World’, ivuga ko abana  b’abakobwa 98 bahohotewe bafatwa ku ngufu ndetse abandi bahatirwa gusana n’inyamanswa.

Muri iyi raporo ngo abana b’abakobwa batatu bavuze ko bo n’abandi bane bajyanywe mu nkambi yabagamo ingabo z’Abafaransa bakahaba amafaranga 5 000 akoreshwa muri Centrafrica.

Bagezemo ngo barababoshye, babambura ubusa hanyuma umwe mu bayobozi b’ingabo azana imbwa barazifatira zirabasambanya. Ibi  ngo byabaye mu mwaka wa 2014.

The Reuters yanditse ko umwe muri abo bana yamaze kwitaba Imana azize indwara itazwi.

Uretse ingabo ziva mu Bufaransa zari muri Operation Sangaris zishinjwa  guhohotera abana zibahatira gusambana n’imbwa, ingabo ziva mu Burundi n’iziva muri Gabon na zo zirashinjwa ibyaha byo guhohotera abana b’abakobwa zibafata ku ngufu.

Kuri uyu wa Gatatu, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye Stephane Dujarric  yavuze ko barimo gukora iperereza kuri ibyo birego byose kandi ngo bamaze no kubimenyesha ibihugu izo ngabo ziturukamo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • It is deplorable to see how blue helmet from French violate humans , especially citizens of Central African Republic .

    • French soldiers in Central Africa Republic ARE NOT blue helmets. They are not under UN command and get their orders only from the French authorities. Now let’s imagine people that call Africans savages and yet they come here in Africa to practice bestiality on African under age girls. This is sickening ( for lack of a better world).

  • ce ne pas la 1ere fois que ces putains font cela il faut qu’ils soient juge a l’ICC
    J’EN AI ASSEZ JE VOUS EN MERDE CRETAINS

  • Yemwe yemwe!?!/!

  • Oh my God ! Ayo mashitani y’abafaransa kuki batayakebye amajosi, bakayareka akurira indege. Ntekereza ko ibyabaye ku bazungu (ababiligi, abafaransa, abasipanyoli, abanyekanada) mu Rwanda muri 1990-2001 byagombye kubera abandi banyafrika urugero rukomeye. White people are not immune to brutal death and humiliation too.

    Ariko nanone biragaragara ko abirabura nta gaciro biha ubwabo kandi n’andi moko nta gaciro abaha; ariko niko bimera ku muntu wakoronijwe, agacuruzwa bunyago imyaka irenga 300; n’ikimenyimenyi ubu birarangirara aho batabajyanye ICC nyamara Lubanga we barihutiye kumucira urubanza. Shame on the black race.

  • Birababaje!!!
    Ubu ari abanyafurika ibintu byaba byakomeye! UN yahagurutse, America, UE, Human Right Watch,… nabande.Ubu se nuko ibi batabyumvise! Reka dutegereze tuzumve ibizava muri iryo perereza! Uretse ko bizanarangira uko!

  • Mana yo mu Ijuru????Ndababaye budasanzwe bariya bafaransa bakoze buriya bakwiye kwicishwa amabuye cg bagakatwa amajosi!!Uwabampera Isis ikabana naho gutegereza loni muhebe!”Ariko no mu Rda ngo indaya yahabwaga ama fr nabafaransa batayo yabo yose yaramusambanyaga!!

Comments are closed.

en_USEnglish