Digiqole ad

Burundi: UN yashinje inzego z’iperereza gukora iyicarubozo

 Burundi: UN yashinje inzego z’iperereza gukora iyicarubozo

Mu Burundi ibintu ntibirajya mu buryo kuva muri Mata 2015 ubwo indwane zishingiye kuri politiki zuburaga

Intumwa ya UN ishinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko “kwiyongera” kw’ibikorwa by’iyicarubozo mu Burundi biteye inkeke.

Mu Burundi ibintu ntibirajya mu buryo kuva muri Mata 2015 ubwo indwane zishingiye kuri politiki zuburaga
Mu Burundi ibintu ntibirajya mu buryo kuva muri Mata 2015 ubwo indwane zishingiye kuri politiki zuburaga

Umuyobozi wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko biteye ubwoba uko iyicarubozo ryiyongera mu Burundi, aho ngo abantu 400 bamenyekanye muri uyu mwaka gusa ko bakorewe iyicarubozo nk’uko yabitangarije AFP.

Itsinda ry’intumwa za UN mu Burundi zabonye nibura abantu 345 bakorewe iyicaruboza kandi bafashwe nabi, kuva muri Mutarama uyu mwaka, nibura ngo abantu 600 bakorewe iyicaruboza kuva imidugararo yatangira mu Burundi hashize umwaka, nk’uko bitangazwa na Zeid Ra’ad Al Hussein, yaburiraga ko imibare izwi ishobora kuba ari mike.

Al Hussein yavuze ko ibyo bikorwa by’iyicarubozo ahanini byagiye bibaho ku ruhare rw’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi.

Yagize ati “Iyi mibare iteye ubwoba, ni ikimenyetso simusiga cy’uko iyicarubozo ryasakaye kandi ryiyongera no kuba inzego z’umutekano za Leta zifata nabi abantu.”

U Burundi bwaguye mu kangaratete k’indyane za politiki muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu we yitaga iya kabiri, ndetse nyuma aza gutsinda amatora.

Imvururu zakurikiye zimaze kugwamo abantu basaga 400 abandi babarirwa mu 250,000 bahunze igihugu berekeza mu bihugu bituranye n’U Burundi.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Rubavu, afrika irasa, habaye agahenge ntawosekuwundi

Comments are closed.

en_USEnglish