Digiqole ad

Korea ya Ruguru ‘yiteguye’ kurasa intwaro z’ubumara kuri Korea na USA

 Korea ya Ruguru ‘yiteguye’ kurasa intwaro z’ubumara kuri Korea na USA

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un yakunze kwamagana imyitozo ikorwa n’ingabo za America zifatanyije n’iza Korea y’Epfo

Korea ya Ruguru yaburiye Korea y’Epfo na Leta zunze ubumwe za America kwitegura igitero cy’intwaro z’ubumara, mu gihe ibi bihugu bibiri byatangiye imyitozo ikaze ya gisirikare ihuriwemo n’ingabo nyinshi z’ibi bihugu, n’iyo myitozo ihuje ingabo nshi z’ibi bihugu.

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un yakunze kwamagana imyitozo ikorwa n'ingabo za America zifatanyije n'iza Korea y'Epfo
Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un yakunze kwamagana imyitozo ikorwa n’ingabo za America zifatanyije n’iza Korea y’Epfo

Iyi myitozo ya gisirikare, imwe yitwa Key Resolve indi ikitwa Foal Eagle, ni ibikorwa biba buri mwaka ariko bikajyana no gukurura amahani hagati ya Korea ya Ruguru n’iy’Epfo.

Korea ya Ruguru yatangaje ko ishobora kurasa intwara z’ubumara kuri Korea y’Epfo na America.

Aya magambo ariko asa n’asanzwe, gusa inzobere zibaza ku bushobozi bw’icyo gihugu ku kuba cyabasha kurasa intwara z’ubumara gikoresheje misile zacyo.

Korea ya Ruguru ivuga ko imyitozo ya gisirikare ihuriwemo na Korea y’Epfo n’ingabo za America, ari umukino w’intambara, n’ubushotoranyi bugamije guteza intambara. Mu mwaka ushize, Korea ya Ruguru yavuze ko ishobora gushyira umujyi wa Washington mu ‘nyanja y’umuriro’.

Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu, rigira riti “Tuzagaba igitero ku mpande zose kigamije gukoma imbere Amerika n’abayikurikira.”

Nibura abasirikare 17 000 ba America bari mu myitozo ya gisirikare n’abasirikare 300 000 ba Korea y’Epfo, bigaragara ko hiyongereyeho umubare munini w’abasirikare ku bari bitabiriye iyi myitozo mu 2015.

Iyi myitozo ya gisirikare isa n’irimo ibice bibiri, Key Resolve zibanda cyane ku gukoresha mudasobwa ikazarangira tariki ya 18 Werurwe, na ho Foal Eagle iba yibanda cyane ku buryo bwo kurwanira ku butaka, ikazarangira tariki ya 30 Mata.

Minisiteri y’Ingabo muri Korea y’Epfo, yaburiye Korea ya Ruguru “kudakora icyo aricyo cyose cyatuma habaho kwisenya ubwayo.”

Moon Sang-gyun, umuvugizi muri iyi Minisiteri ati “Igihe Korea ya Ruguru itakumvira kuyiburira kwacu, igakora ubushotoranyi, ingabo zacu mu buryo bukomeye kandi nta mbabazi, zizitabara.”

U Buyapani bwasabye Korea ya Ruguru gutuza ikareka ibikorwa byose byateza intambara.

Ntibiremezwa, ariko ibiro ntaramakuru muri Korea y’Epfo, Yonhap, byasubiyemo ibyatangajwe n’umwe mu basirikare, ko imyitozo bazakora, irimo n’ijyanye n’uburyo bwo kugaba ibitero ku buyobozi bwa Korea ya Ruguru, ku hantu hari intwaro kirimbuzi n’ahantu hari misile zayo.

Umwuka mubi uravugwa mu gihe Umuryango w’Abibumbye uheruka gukaza ibihano wari warafatiye ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru, nyuma y’aho burasiye intwaro kirimbuzi buzerekeza mu gice cya Korea y’Epfo.

Ibyo bihano kandi byakurikiwe n’uko ibirwa bya Philippines byafatiriye ubwato bwa Korea ya Ruguru bivuga ko buri kubahiriza ibihano bishya, ngo ubwato buzashyikirizwa abagenzuzi ba UN, na ho abari babutwaye boherezwe muri Korea ya Ruguru.

Ku wa kabiri, ejo tariki 8 Werurwe, Korea y’Epfo nay o izatangaza ibihano bishya yafatiye Korea ya Ruguru. Ibyo bikaba bishobora kurakaza cyane ubutegetsi bwa Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru.

Leta zunze ubumwe za America na Korea y’Epfo ku wa gatanu w’icyumweru gishize bumvikanye ku kuba, America yaba izanye intwaro zifasha mu kwirinda ibitero bya misile (US missile defence system) mu kigobe cya Korea, ariko byamaganwa cyane na Korea ya Ruguru, U Burusiya n’U Bushinwa.

Korea ya Ruguru n’iy’Epfo zarwanye mu 1950-53, ubwo hasinywaga aamasezerano yo kutongera guterana, ariko ibihugu byombi ntibyahagaritse intambara, igihe icyo aricyo cyose imirwano yakubura.

Abaturage ba Korea basa n'abarambiwe intambara bigaragambya basaba ibiganiro n'Amahoro
Abaturage ba Korea basa n’abarambiwe intambara bigaragambya basaba ibiganiro n’Amahoro

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hahahahha! Ni abavandimwe sha Birabareba!

  • Just try to fight against SOuth Korean but stop dreaming to do the same in the United States. Otherwise, regardless of any support you have whether should be MOSCOW or China you will fail.

    America is more than you in every field except dictatorship a millennium. Wait until 3016 to win them if they are dormant by doing no sense like what you are saying today.

  • Icyigaragara nuko Korea y’epfo ifite ikizere kuri America. Ariko Korea ya ruguru nayo ntikwiye kurwanisha intwaro amategeko y’intambara atemera. kuko niba atari iterabwoba tuzi ryabarwanyi, baramutse bakoresheje izo ntwaro z’umurengera byabangamira inzirakarengane z’abatuye Korea y’epfo n’America. Ikibazo rero kuki uburisiya bwisanga muri iki kibazo? kuki ubushinwa bukivangamo? Super powers zishobora kuba zigiye guhinduka Korea yaruguru ikazambura ijambo.

Comments are closed.

en_USEnglish