Tags : SENA

Byari ngombwa gusubira mu baturage tukabaha raporo y’akazi badutumye –

Ngoma- Perezida wa Sena Bernard Makuza n’itsinda yari ayoboye basuye baje gukangurira Abanyarwanda gutora itegeko nshinga rivuguruye, Makuza yavuze nyuma y’uko Inteko Nshingamategeko yari imaze gukora akazi yasabwe n’abaturage, ivugurura iryo tegeko, byari ngombwa ko basubira kubwira abaturage ko basohojwe neza ubutumwa bahawe na bo. Muri gahunda y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yaba, Sena n’Abadepite […]Irambuye

Hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe ibizamini by’akazi ka Leta byaca ruswa

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) isanga mu Rwanda haramutse hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe gushaka no gukoresha ibizamini abifuza gurera Leta byakuraho ibibazo bya ruswa n’icyenewabo rimwe na rimwe bigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta. Ubwo yamurikaga raporo ku isuma yakoze mu bigo binyuranye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ku Nteko Ishinga Amategeko […]Irambuye

Amatora ya 2017 azaba nubwo abaturage bashaka ko Kagame ariwe

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza avuga ko nta mpamvu n’imwe izabuza amatora kuba muri 2017 igihe Perezida Paul Kagame abaturage bamaze kugaragaza ko ariwe bashaka n’aba amaze kwemera kuziyamamaza kimwe n’abandi bazabyifuza. Hari bamwe bavuga ko itegeko nshinga ryavuguruwe kugira ngo Perezida Kagame azayobore ikindi gihe, ndetse ingingo ya 172 y’umushinga w’itegeko nshinga […]Irambuye

Abasenateri nta mpinduka bakoze ku ngingo ya 101

Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru, Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza ya Sena y’u Rwanda irimo gusuzuma umushinga w’Itegeko Nshinga rishya, ingingo ya 101 ari nayo shingiro ry’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bayinyuzeho ntacyo bahinduye kuyatowe n’Abadepite. Iyi Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza ya Sena, iri kumwe n’abandi Basenateri banyuranye irimo gukora bidasanzwe, dore ko kuri uyu wa […]Irambuye

Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe. Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose […]Irambuye

Perezida wese uzatorwa 2017, yahawe manda imwe y’imyaka 7

*Umushinga mushya w’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite bari mu Nteko, *Uyu mushinga urimo ingingo ya 172 iha Manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 Perezida wese uzatorwa muri 2017, *Perezida watowe nyuma ya 2017, nasoza iyi myaka 7, azaba yemerewe no kwiyamamaza muri Manda y’imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa inshuro imwe, *Iyi myaka 7 si iyagenewe Perezida Paul Kagame gusa […]Irambuye

Hon Ruku asanga n’uri munsi y’imyaka 35 yayobora u Rwanda

Ubwo habaga igikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu Nteko rusange y’abadepite, Depite John Rukumbura bita Ruku, yavuze ko imyaka 35 iteganywa n’Itegeko ku muntu ushaka kwiyamamaza ari myinshi ku buryo hari benshi izakumira batarageza iyo myaka kandi bafite ubushobozi. Hon Ruku kimwe n’abandi badepite bagendaga batanga ibitekerezo kuri zimwe mu ngingo […]Irambuye

en_USEnglish