Digiqole ad

Byari ngombwa gusubira mu baturage tukabaha raporo y’akazi badutumye – Makuza

 Byari ngombwa gusubira mu baturage tukabaha raporo y’akazi badutumye – Makuza

Perezida wa Sena y’u Rwanda yabwiye abatuye i Ngoma ko igihugu cyigomba kubahiriza ibyifuzo byabo

Ngoma- Perezida wa Sena Bernard Makuza n’itsinda yari ayoboye basuye baje gukangurira Abanyarwanda gutora itegeko nshinga rivuguruye, Makuza yavuze nyuma y’uko Inteko Nshingamategeko yari imaze gukora akazi yasabwe n’abaturage, ivugurura iryo tegeko, byari ngombwa ko basubira kubwira abaturage ko basohojwe neza ubutumwa bahawe na bo.

Perezida wa Sena y'u Rwanda yabwiye abatuye i Ngoma ko igihugu cyigomba kubahiriza ibyifuzo byabo
Perezida wa Sena y’u Rwanda yabwiye abatuye i Ngoma ko igihugu cyigomba kubahiriza ibyifuzo byabo

Muri gahunda y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yaba, Sena n’Abadepite batangiye kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize guhura n’abaturage mu mirenge igize igihugu basobanurira abaturage ibyavuguruwe mu itegeko nshinga.

Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Sena y’u Rwanda n’Itsinda ayoboye basuye abatuye umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma mu rwego rwo kugaragarariza abaturage ingingo zavuguruwe mu itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo muri Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Bernard Makuza yavuze nyuma y’uko Inteko Nshingamategeko imitwe yombi yari imaze kuvugurura no kwemza umushinga mushya w’itegeko nshinga, ngo byari ngombwa gusubira kubwira abaturage ko ubutumwa bahawe na rubanda bwasohojwe neza.

Yagize ati “Byabaye ngombwa kugaruka kugira ngo duhe raporo Abanyarwanda y’ibyo badutumye kuko burya imiyoborere myiza ni uko utumwa ukagaruka ku wagutumye ukamubwira uko ubutumwa yaguhaye bwagenze, nicyo cyatuzanye.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi biganiro n’abagize inteko ishinga amategeko, bavuze ko bagiye gutangira umwaka bafite igisubizo ku bibazo bari bafite ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Mutuyimana Clement umwe mu baturage ati “Twahoraga twibaza iherezo, gusa ubwo tugiye gutangira umwaka twifitiye igisubizo ku itegeko nshinga ryacu ndabyishimiye cyane.”

Undi witwa Mujawamariya yagize ati “Ni igikorwa cyiza biradushimishije cyane kuba tugeze ku cyifuzo cyacu kugira ngo twongere twitorere umubyeyi wacu Paul Kagame.”

Gutora itegeko nshinga rivuguruye muri Referendum bizaba ku itariki ya 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu no ku ya 18 Ukuboza 2015 ku baba imbere mu gihugu.

Itegeko Nshinga rizatorwa rigizwe n’ingingo 177, ryemerera Perezida uzatsinda amatora mu 2017 kuzayobora manda y’imyaka 7 iteganywa n’ingingo ya 172, hakazabona gukurikizwa ibikubiye mu ngingo ya 101 ivuga ko “Umukuru w’Igihugu atorerwa manda y’imyaka 5 yongezwa rimwe.

Iri tegeko nshinga rizatorwa muri Referendum rizaba riha amahirwe na Perezida Paul Kagame yo kuyobora iyo myaka 7 aramutse yemeye kuziyamamaza mu 2017, kandi akazaba anemerewe kuzimamariza kuyobo muri izo manda z’imyaka itanu, itanu ziteganywa n’ingingo ya 101.

Abaturage bahawe akanya babaza ibibazo banahabwa ibisobanuro
Abaturage bahawe akanya babaza ibibazo banahabwa ibisobanuro
Abaturage bavuze ko bishimiye ko bazatangira umwaka bazi igisubizo
Abaturage bavuze ko bishimiye ko bazatangira umwaka bazi igisubizo
Hari haje abayobozi batandukanye barimo Abasenateri n'ab'Intara
Hari haje abayobozi batandukanye barimo Abasenateri n’ab’Intara

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibibyo gusobanurira abaturage nibyiza, ariko se bizakorwa mu masaha angahe ko referendumu arejobundi? Ese aha leta irasiganwa niki?

Comments are closed.

en_USEnglish