Tags : SENA

Urubyiruko rurwanya ivangura i Burayi rwaganiriye na Perezida wa Sena

*Kurwanya ihakana n’ipfobya nibwo ‘Never Again’ yagira agaciro, *Abagize uruhare muri Jenoside ni bo bapfobya bashaka guhisha uruhare rwabo. Kuri uyu wa gatanu abagize ihuriro EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) baganiriye na Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza, biyemeza ko bagiye gufatanya n’Abanyarwanda kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994. Ngo kubera […]Irambuye

Hon Bamporiki arasaba ubushakashatsi bukomeye ku kibazo cy’ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yagiranye na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge rugenda ruba rwinshi mu bigo (Transit Centers) cyatumye Hon Bamporiki asaba ko habaho ubushakashatsi bwimbitse mu gushaka umuti. Abadepite babazaga Minisitiri Fazil ibibazo bitandukanye byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira […]Irambuye

“Iminsi yose ni iy’abagabo ariko bafatanyije n’abagore babo”- Hon Mukakarangwa

Mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugege, bizihirije umunsi mpuzamaanga w’Umugore mu kogo Iwacu Kabusunzu, Hon Depite Mukakarangwa Clotulde, yabwiye abari aho ko iminsi yose ari iy’abagabo bafatanyije n’abagore babo mu rwego rwo kugera ku iterambere bombi. Uyu munsi, waranzwe n’imvura ikomeye yatumye ibirori byo kuwizihiza bikererwaho amasaha ane. Hon Depite Mukakarangwa Clotilde utuye […]Irambuye

Min. Binagwaho yerekanye ingamba zo kongera abaganga no kugumana abahari

Ubwo aheruka mu Nteko Nshingamategeko umutwe wa Sena, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, yabwiye komisiyo ya Politiki n’Imibereho myiza, ingamba zihari zokongera abaganga no gufata neza abahari, kugira badakomeza kwigendera bashaka ahari ubuzima bwiza, Abasenateri bifuzaga ko abaganga bagira ‘Statut’ yihariye. Icyo gihe ku wa kane tariki 3 Werurwe, Dr Binagwaho yari yagiye gusobanura ibijyanye […]Irambuye

Min. Mukantabana yabwiye abadepite uko ubuzima bw’impunzi buhagaze

Minisitiri ufite impunzi n’ibiza mu nshingano, Mukantabana Seraphine yitabye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, kuri uyu wa mbere taliki 7 Werurwe, kugira ngo avuge kuri Raporo y‘ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2014-2015, yabwiye abadepite ko ibibazo byinshi impunzi zari zifite byabonewe umuti. Abadepite babazaga ibibazo byinshi bijyanye […]Irambuye

Mu ngendo z’Abadepite mu cyaro basanze isuku nke n’imirire mibi

*Abadepite basanze abaturage bakirarana n’amatungo. *Kutiga neza no kudakurikirana imishinga bihombya Leta. Kuri uyu wa gatanu inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, bamuritse raporo ikubiyemo ibyo babonye mu ngendo bakoreye mu turere twose tw’igihugu. Izi ngendo zari zigamije kwegera abaturage bagenzura isuku n’imirire no gukurukirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye ifitiye abaturage akamaro mu turere. Izi ngendo […]Irambuye

Kwisuzumisha indwara zitandura bikorwa n’abantu mbarwa kandi byoroshye – Dr

*Indwara zitandura cyangwa ngo zanduzwe ubu zihitana benshi mu Rwanda, *Izi ndwara kuzisuzumisha kare bifasha kuzivura mu buryo burambye, *Uko imibare y’abicwa n’izi ndwara yazamutse kuva 2013 kugeza ubu biteye inkeke Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yari imbere ya Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Sena, aho yasobanuraga ibijyanye n’Indwara zitanduzwa […]Irambuye

Rwanda: Icyaha cy’Ubusambanyi ku bashakanye gishobora kuva muri ‘penal code’

*Ingingo zavugaga ku buraya zavuye mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda, *Umuntu uzaca inyuma uwo bashakanye ntazahanwa, ahubwo ashobora kwaka gatanya mu buryo bwa civil, Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare, Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission, RLRC), yavuze bimwe mu byaha byakuwe mu gitabo mpanabyaha kirimo kivugururwa, muri […]Irambuye

Rwanda: Abanyepolitiki bayijyamo bishakira umugati aho gukorera abaturage

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda kuri iki cyumweru ari mu kiganiro ‘SESENGURA’ cya City Radio FM yagarutse ku bibazo biri mu Rwanda, umuco wo kudahana utuma ruswa ifata intera bigahesha amanota make u Rwanda, avuga ko abanyepolitiki mu Rwanda bayijyamo bashaka umugati. Ingabire Immaculee yanenze cyane uburyo hari imishinga igaragaramo ruswa ariko ntihagire ubihanirwa. Yavuze […]Irambuye

Bwa mbere mu matora Facebook, WhatsApp na Twitter bizakoreshwa mu

-Imyiteguro yase yamaze gukorwa -Ni yo matora ya mbere hazakoreshwa imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza. Kuri uyu wa gatatu mu kiganiro Komisiyo y’igihugu y’Amatora yahaye abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, ndetse n’abandi bakozi b’inteko ku myiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze n’izihariye ateganyijwe mu kwezi gutaha, n’ukwa gatatu, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko hari […]Irambuye

en_USEnglish