Digiqole ad

Amatora ya 2017 azaba nubwo abaturage bashaka ko Kagame ariwe uyobora

 Amatora ya 2017 azaba nubwo abaturage bashaka ko Kagame ariwe uyobora

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Rusizi. Abaturage baramwishimiye hose mu gihugu (UM– USEKE)

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza avuga ko nta mpamvu n’imwe izabuza amatora kuba muri 2017 igihe Perezida Paul Kagame abaturage bamaze kugaragaza ko ariwe bashaka n’aba amaze kwemera kuziyamamaza kimwe n’abandi bazabyifuza.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Rusizi. Abaturage baramwishimiye hose mu gihugu (UM-- USEKE)
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Rusizi. Abaturage baramwishimiye hose mu gihugu (UM– USEKE)

Hari bamwe bavuga ko itegeko nshinga ryavuguruwe kugira ngo Perezida Kagame azayobore ikindi gihe, ndetse ingingo ya 172 y’umushinga w’itegeko nshinga ryatowe na Sena kuri uyu wa kabiri, iha amahirwe na Paul Kagame yo kuba yazayobora igihugu mu yindi myaka 17 iri imbere.

Bernard Makuza avuga kuri iyi ngingo yagize ati “Manda ya Perezida wa Repubulika itegeko nshinga riteganya ko izarangira muri 2017, aramutse yemeye kwiyamamaza abaturage bakamutora yayobora kugeza mu 2024 nyuma akongera akayobora imyaka itanu, ndetse akazaniyamamariza indi itanu isigaye iteganywa n’ingingo ya 101, ni ibintu bisobanutse kandi byumvikana.”

Umwe mu banyamakuru ashingiye ku kuba itegeko nshinga ryaravuguruwe biturutse ku busabe bw’abaturage barenga miliyoni 3,7 bashaka Perezida Paul Kagame kuzabayobora na nyuma ya 2017, bityo akibaza impamvu hazaba amatora kandi abaturage baragaragaje uwo bashaka.

Makuza yavuze ko amatora ari ngombwa mu Rwanda kuko igihugu kigendera kuri Demokarasi, kandi n’undi wese ushaka guhatana yemerewe kubikora abaturage bakazahitamo.

Ati “Yes, amatora ni ngombwa u Rwanda turi muri Demokarasi, kugira ngo igihe manda ya Perezida izaba irangije, abifiza gutanga kandidatire muri ya manda y’imyaka 7 izakurikiraho bazitange na we (Kagame) abyifuje, nk’uko abaturage babyifuje, banakomeje kubyifuza ntabwo akizitiwe, ashobora kwiyamamaza.”

Yavuze ko kuvugurura itegeko nshinga byabaye, hatabaye amatora, ahubwo ngo abaturage nibo bazagaragaza uwo bashaka.

Ati “Icyemezo ni icy’uwiyamamaza, ni icy’umuturage.”

 

Perezida Kagame atemeye kwiyamamaza mu 2017 ntibyabuza itegeko nshinga kuvugururwa

Perezida Kagame ubwe ntarerura ngo agaragaze ko akeneye manda ya gatatu, kuko yagaragaje ko abaturage nibamwemeza, buri ruhande abashyigikiye manda ya gatatu n’abatayishyigikiye, gusa we yavuze ko adashyigikiye kuguma ku butegetsi, ariko yemera ko azajya ku ruhande rw’abazabasha kubimwumvisha.

Ubwo Sena yatoraga umushinga w’itegeko nshinga rivuruye kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo, Perezida Kagame nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida, yavuze ko “Aramutse yongeye kwiyamamaza, yazakomeza gukora byinshi mu byo akora ubu mu guhindura imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Iki si igisubizo cy’uko yemeye kuziyamamaza, ari na yo mpamvu Perezida wa Sena ashimangira ko umukoro wo kwemera kwiyamamaza nk’uko yabisabwe n’Abanyarwanda uri mu biganza bya Perezida Paul Kagame.

Ati “Kuba abaturage bifuza referandumu, Inteko irangije akazi kayo ko kwemeza umushinga uvuguruye w’Itegeko nshinga, akazi gasigaye ni aka Perezida wa Repubulika ko kwemeza igihe cya referandumu abisabwe na Guverinoma.”

Aha Perezida Kagame aracyafite akazi ko kugena igihe kamarampaka (referandumu) izaberaho, ndetse akanatangaza niba aziyamamaza nk’Umukuru w’Igihugu ariko ashobora kuzabyemerera ishyaka rya RPF abereye Chairman Mukuru, igihe rizamutangaho nk’Umukandida mu matora ataha. Bivuze ko Kagame atemeye kuziyamama, ntibizabuza ko itegeko nshinga rivugururwa ndetse ntibizabuza amatora.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • “mu Rwanda turi muri demokarasi” hahahah…ahwi!

  • Ariko abo baturage muvuga bamushaka nibande? abamushaka kotubazi muri gushaka kutwumvishako ariya mabaruwa nayo amenshi twese tuzukuntu yanditswe aribyo bivugako abanyarwanda bashakako mwica itegekonshinga? nanjye kuruhande areke nabandi bagerageze azongere yiyamamaze muri 2022. Kandi niba akunzwe azatorwa aho gukomeza kubyinisha abantu muzunga.

  • Mfite isoni zo kwitwa umunyarwanda

    • Urakicwa na zo
      Twe dutewe ishema no kwitwa abanyarwanda, birakaduhama

      • Oya mwanamize umuhe n’amabere ya nyina kabisa…! Muri genes zacu ubanza harimo iyigenga kwica (killer gene), uwo bitatera isoni yaba adatekereza !

  • Hahahahaaa ayiwee ahwiii, umva ii bintu muri gukorera URWanda nibibi cyane.

  • Niba abaturage benshi twaranditse ko tumushaka tukazabigaragaza no muri kamarampaka ndumva amatora yaba byaba ari ugusesagura amafaranga no kwigana democracy ya ba rutuku. Naho ubundi se ko abanditaw batoye ko itegeko nshinga rihinduka nibo nubundi bashaka kuzatora Kagame ubwo niba ari benshi na Kagame akemera aziyamamaza nta matora yaba akenewe.

  • Abaperezida bose bavaho manda Zabo zirangiye ntibivuga ko abaturage bataba bakibakunda Cg ko nta byinshi bagezeho nkuko mutaka Paul Kagame nkaho. Atari président uru Rwanda ruzahinduka.

  • Birababaje kubona abantu bakanganga bakiruka ngo bahinduye itegeko aliko abo baturage muvuga nibande ko ali mwebwe mwayakoze

  • Bavandimwe banyarwanda rero nimureke mbabwire ikintu ki1:
    Twaranditse (njyewe ubwanjye), twarasabye, twaringinze ngo Perezida wacu Paul Kagame yongere kutuyobora. Kugeza ubu ntarabitwemerera, ibiri kuba ni Procedure wamugani, mushatse rero mwatuza akabitwemerera.
    Amagambo yo kwerekena ko mudashaka ko akomeza ntacyo yabagezaho, ntabwo mungana natwe abamushaka tuzi icyo yatumariye kandi tukimukeneye.

    Kagame ni inyangamugayo, areba kure, aratekereza, si igisambo, yanga akarengane, ibyo abantu bamutwerera ngo azageza mu 20234 si byo na mba. Kubishimangira nta shingiro bifite, njye mpamya ko akeneye iriya myaka irindwi gusa akarangiza ibyo yatangiye kuri gahunda ye ubundi agahigama agaha n’abandi bagakomeza dore ko azaba anananiwe.

    Ibi mvuga nzabisubiramo mu 2022, ubwanjye kandi nzabimwisabira nti igihe cyawe cyo kuruhuka ni iki.

    Naho ibyo bindi muvuga nta gaciro ubu bifite ni sakwe sakwe gusa

    Murakoze

  • MURI MAKE BIZABA ARI UKURANGIZA UMUHANGO! NGE NARUMIWE DAA!

  • Urakicwa na zo wakwiyahuye se ? @ you’d umu.

  • NIYO KWABA KURANGIZA UMUHANGO, IGIKENEWE NI ICYATEZA U RWANDA IMBERE GUSA. KANDI KAGAME IRI KU ISONGA

  • Nashobore avuge ko yatowe 100/100 nka Habyarimana. burigihe mumatora batangazaga ko yatowe 100/100 yewe ingoma zose nizimwe ntibakakubeshye. ngo eeh abantu bo kubwa Habyarimana bari bagiye kuzicwa no gukora umuganda none se kombona nokwiyi ngomba wenda kubahitatana ingoma zose nizimwe rwose.

  • Musigeho kubeshyere abaturage. Nta n’umusazi wakwishimira kuyoborwa na Kagome uretse ibisahiranda nka ba Rucagu n’izindi nkomamashyi zifite igifu ahagombaga kujya ‘ubwonko

Comments are closed.

en_USEnglish