Tags : SENA

Abaturage iyo babona kuvugana n’umuyobozi ntacyo bimaze barabireka – Dr.

*Ati “Abaturage hari ubwo bagera ku muyobozi bakabona uwo barega ari we baregera” Bimwe mu bibazo by’abaturage bitizwa umurindi n’umuco wa ‘Ceceka’ ukiri muri bamwe badashobora kugaragariza ubuyobozi ibibazo byabo. Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr Usta Kaitesi avuga ko rimwe na rimwe abaturage umuntu ashobora kubumva kuko hari igihe banga kugira icyo babwira […]Irambuye

Kwigisha ikintu kimwe uwiga imyuga byatuma hasohoka abakozi bashoboye –

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byakorwa mu guhanga imirimo mu Rwanda cyabereye muri Sena y’u Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo haboneke abakozi bashoboye no kuba imirimo yakwiyongera, muri abo Hon. Senateri Bizimana Evariste yavuze ko abiga imyuga bajya bigishwa ikintu kimwe bikabafasha gusohoka mu ishuri bagifitemo ubumenyi buhagije bwabafashwa kugikora neza. Iyi nama […]Irambuye

Imibare mishya: ubushomeri mu Rwanda buri kuri 13,2%

*Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, mu cyaro ni 12,6% *Ubu abafite ibyo bakora ni 42,8% imibare yakorwaga mbere bari 80% *Abahinzi mu Rwanda bari 70% ariko ubu ni 46% *Ku isoko ry’umurimo 5% gusa ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza *Abakozi 50% bakora amasaha 5 gusa ku munsi *Ubushomeri ngo buragenda bwiyongera […]Irambuye

Gisagara: Abayobozi basobanuriwe amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga

Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara bavuga ko kwigishwa amahame remezo akubiye mu  itegeko nshinga, ari ingenzi kuko basanze hari bimwe batamenyaga ndetse ibyo riteganya ntibikorwe. Hon. Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko bahisemo kwigisha amahame remezo y’ingenzi atandatu bahereye ku bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuyamenyesha Abanyarwanda bose. Bamwe mu bahagarariye […]Irambuye

Ikigo kimwe kizashingwa gushakira abakozi Leta bitarebwe neza cyazaba indiri

Senateri Tito Rutaremara, wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda, avuga ko kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi batekereza gushyiraho Urwego ruzafasha Leta kubona abakozi ari byiza, ariko agasaba ubushishozi ngo rutazaba indiri ya RUSWA. Ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena yagezaga ku nteko rusange y’Abasenateri isesengura yakoze […]Irambuye

Abumva nabi Itorero nibo bagereranya Intore n’Interahamwe za Kinani –

Mu kiganiro n’Abasenateri ku bijyanye n’Akamaro Urwego rw’Itorero ry’Igihugu rufite mu kubaka ihame ry’Ubunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Umutahira Mukuru yasabwe kugira icyo avuga kuri imwe mu myumvire iri mu bantu kuri gahunda z’itorero, aho bamwe barifata nk’umuyoboro w’icengezamatwara ya FPR, abandi ukundi, Rucagu avuga ko abumva nabi Itorero aribo bagereranya Intore n’Interahamwe za […]Irambuye

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ryemera Igiswahili nk’ururimi rwemewe

*Abadepite bameje uyu mushinga mbere yo kugaragaza impungenge nyinshi kuri wo, *Ntabwo itegeko nirijya mu Igazeti ya Leta buri wese azabyuka yaka Serivisi mu Giswahili. Abadepite 66 bari mu cyumba cy’Inteko Rusange kuri iki gicamunsi batoye bemeza umushinga w’itegeko ngenga ryemeza Igiswahili (Kiswahili) nk’ururimi rwemewe mu Rwanda, impungenge zisigaye ku buryo urwo rurimi ruzigishwa Abanyarwanda, […]Irambuye

Hagiye gushyirwaho ‘Data bank’ y’igihugu ku batsinze ikizamini cy’akazi ka

*Amakuru yo muri iyi ‘Data bank’ (Ikusanyamakuru) azajya amara igihe ate agaciro. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage ko mu mavugurura yo mu itegeko ngenga rya Perezida ajyanye no gutanga akazi ka Leta, hazashyirwaho ikusanyamakuru (Data Bank) ku rwego rw’igihugu ku batsinze […]Irambuye

Imitangire y’imirimo ya Leta sinahakana ko irimo ikibazo – Min

*Prof Nkusi Laurent yibaza itandukaniro ry’ikizamini cy’akazi na concours (isuzumabumenyi), *Hon Sen Dr.Ntakuliryayo asanga hakwiriye kujyaho Ikigo cya Leta kihari gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta, *Hari ubwo usanga ngo nk’Abarimu bakoreshwa ibizamini n’abatazi iby’uburezi, cyangwa bakabazwa ‘definitions’, *Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ifite ingamba ariko inakeneye inama za buri wese zakemura iki kibazo. […]Irambuye

Rwamagana yemeye amakosa yo gucunga nabi abakozi yatumye itakaza miliyoni

Mu gusesengura raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016, Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza bakiriye akarere ka Rwamagana, kaciwe miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda kuva 2009-2015 kubera abakozi bagatsinze mu nkiko, kemeye ko hari amakosa yabaye, ariko ngo hafashwe ingamba zo kudasubira mu nkiko. Abakozi bareze inzego za Leta kubera ibyemezo byabafatiwe bitubahirije […]Irambuye

en_USEnglish