Digiqole ad

Ibimenyetso “bidafatika” bituma Leta iribwa amafaranga bigaherera iyo

 Ibimenyetso “bidafatika” bituma Leta iribwa amafaranga bigaherera iyo

Hon Nkusi Juvenal avuga ko abarya Leta bafungwa nyuma y’igihe gito ukazumva ngo bafunguwe kuko nta bimenyetso

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa ikoreshwa ry’imari ya Leta (PAC) yagezaga ku Nteko rusange raporo y’ibyakozwe mu mu gucunga neza ibya Leta hagati y’umwaka wa 2009/10, 2010/11 na 2011/12, nk’uko byari mu myanzuro yasabwe n’Abadepite, Hon Nkusi Juvenal yavuze ko hari ahagaragaye ko Leta yibwe, ariko kubera “Ibimenyetso bidahagije” abakekwa bakarekurwa n’abacamanza.

Hon Nkusi Juvenal avuga ko abarya Leta bafungwa nyuma y'igihe gito ukazumva ngo bafunguwe kuko nta bimenyetso
Hon Nkusi Juvenal avuga ko abarya Leta bafungwa nyuma y’igihe gito ukazumva ngo bafunguwe kuko nta bimenyetso

Hon Nkusi wavuze mu magambo arambuye ibikubiye muri iyi raporo y’imyaka itatu, nubwo hari hashize imyaka itandatu ibiyikubiyemo bibaye, ngo hari byinshi byagiye bihinduka mu gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, ariko ngo haracyakenewe imbaraga mu bugenzuzi.

Mu byahindutse muri iki gihe gishize, hari ukuba ibigo byinshi ngo byaragiraga abitwa abagenzuzi b’imari babyo (Auditeur Interne) ariko ugasanga nta kazi bafite mu by’ukuri ahubwo bagahabwa izindi nshingano.

Nyuma yo kugaragaza icyo kibazo, ngo habayeho ko ibigo bibashyiraho kandi bikabaha n’inshingano, ndetse hahindurwa abantu uyu Mugenzuzi yahaga raporo. Mbere ngo raporo yayihaga Executif w’Akarere, cyangwa umuyobozi w’ikigo akorera, nyuma birahinduka ayiha inama y’ubutegetsi, ubu ngo ayiha akana gashinzwe igenzura.

Izi mpinduka rero ngo zatumye, Umugenzuzi w’Imari ya Leta imbere mu kigo arushaho kuba yakorera mu bwigenge, ariko ngo haracyari inzitizi z’ubumenyi budahagije, kuko ngo usanga amakosa menshi agaragara ari uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yamanutse akajya mu kigo runaka.

Nkusi Juvenal yagaraje ko hari imishinga myinshi ya Leta yigwa nabi ugasanga Leta ihombye akayabo, ahandi ni ukunyereza amafaranga ya Leta mu buryo bugaragarira buri wese ariko nkiko zikarekura abakekwaho ibyo byaha.

Ingero zatanzwe, harimo aho rwiyemezamirimo wubakaga akarere ka Bugesera yagataye imirimo itarangiye ariko agasindagizwa ngo arangize imirimo aho gusesa amasezerano kandi yari yarahunze.

Ahandi ni mu karere ka Nyamasheke, aho byari byagaragaye ko ubuyobozi bw’akarere bwubaka uduhanda tujya mu cyayi, banditse ko imodoka ikodeshwa amafaranga y’u Rwanda 560 000 ku munsi umwe, ariko uwakekwagaho ibyo akaza kurekurwa kandi yari yafashwe.

Abadepite batandatu bagize icyo bavuga kuri iyo raporo, bamwe banenga imyanzuro yatanzwe n’uburyo raporo isa n’ivangavanze, ariko Hon Nkusi asubiza ko iyo raporo yakozwe mu buryo buri mwanzuro wasesenguwe kandi ukigwaho neza, ikindi ngo ikubiyemo ibintu byinshi kuko ari iy’imyaka itatu.

Umwe mu badepite yasabye ibisobanuro ku buryo rwiyemezamirimo ata akazi nyuma agasindagizwa ngo akarangize, ndetse n’uburyo abantu bubaka isoko ry’urybatswe ahitwa Kijote rikamara igihe ryarabuze abarikoreramo.

Nkusi ati “Akarere ka Bugesera katwaye miliyari, uzandebere ko utundi turere bingana twatwaye miliyari. Basanze isoko ryari guhabwa kanaka, rihabwa undi, abafungwa barafungwa, ngo ibimenyetso ntibyabonetse bararekurwa.”

Yungamo ati “Nyamasheke, umuhanda umuntu agasanga ntumeze neza, yahanyuze n’imodoka, imodoka barayikodesheje amafaranga 560 000 ku munsi, bene amakamyo barazwi, bagafungwa, bagafungurwa ngo habuze ibimenyetso.”

Umuseke washatse kumenya niba mu butabera bw’u Rwanda harimo ikibazo, Hon Nkusi avuga ko atagira icyo atangaza ku bacamanza ngo kuko barigenga.

Iyi raporo igiye kunononsorwa n’Inteko nyuma ikazashyikirizwa abagize Guverinoma kugira ngo bazashyire mu bikorwa imyanzuro n’inama zayisabwemo, kugira ngo umutungo wa Leta urusheho gucungwa neza, dore ko inasaba inzego z’ubutabera kwihutisha imanza z’abashinjwa kunyereza ibya Leta.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibyo bifi binini nabyo bazajye babishyira kumurongo babirase.

  • Ubujura bwo bugaragarira buri wese ahantu hose, mujye mubyita KWIBA nibwo byumvikana neza kurusha KUNYEREZA. Cyane cyane mu masoko atangwa na Leta , aho usanga BYARABAYE NK’UMUCO KO BA RWIYEMEZAMIRIMO BAMBURA ABO BAKORESHA IZUBA RIVA, noneho Akarere kakirirwa kitana bamwana na Rwiyemezamirimo ,maze abakozi bagahera hagati nk’ururimi ,bagera aho bagatuza !!!! Iyo ureba amakuru kuri TV1 dore ko ariyo ibigaragaza yonyine ,ugirango ntayandi makuru ariho muri iki Gihugu , ntihashobora kuburamo iyo case . Expropriation zikorwa Abaturage utwo bagenewe bakatubona barashakuje , cg se aruko HE ahasuye !! Ahaaaaa, ngaho nzaba ndeba nitubaho muri uwo murongo wuko udufi dutoya tugomba kuba ibiryo by’ibifi binini !! Mutabare ba Depite

Comments are closed.

en_USEnglish