Digiqole ad

‘Agasuzuguro’, kuba Perezida wayoboye neza azandika asaba Ubusenateri

 ‘Agasuzuguro’, kuba Perezida wayoboye neza azandika asaba Ubusenateri

Inteko Rusange y’abadepite ikurikiranye ibisobanuro kuri raporo y’ibyahinduwe mu Itegeko Nshinga rivuguriye

Bamwe mu badepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa kane ubwo batoraga umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye, habaye impaka cyane ku ngingo ivuga ko Perezida wa Repubulika uzajya uyobora neza, manda ebyiri azajya yandikira uwa Sena asaba Ubusenateri, bamwe bati “Ni agasuzuguro gusaba uwo wahaga!”

Inteko Rusange y'abadepite ikurikiranye ibisobanuro kuri raporo y'ibyahinduwe mu Itegeko Nshinga rivuguriye
Inteko Rusange y’abadepite ikurikiranye ibisobanuro kuri raporo y’ibyahinduwe mu Itegeko Nshinga rivuguriye

Hon Barikana Eugene ni umwe mu Badepite batishimiye ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yakuwe mu itegeko nshinga, ahanini bitewe n’agaciro iyi nama ifite mu gutanga umurongo w’igihugu.

Uyu mudepite, yanabimburiye abandi mu kuvuga ko Perezida wacyuye igihe adakwiye gusaba Perezida wa Sena umwanya w’Ubusenateri.

Ati “Urebye agaciro k’Umukuru w’Igihugu n’akazi aba yarakoze, byaba bitumvikana neza kumva ko agiye gusaba abo yari asanzwe ayobora, kuki itegeko nshinga ryacu ritamuha ubwo burenganzira, ahubwo akaba yamenyesha Perezida wa Sena ko atazakora ako kazi k’Ubusenateri, kubisaba numva byaba bimugabnyirije agaciro, nk’umuntu warangije manda ze neza.”

Hon Niyonsenga Theodomir na we yavuze ko Perezida wa Repubulika ucyuye igihe kuba yasaba uwa Sena kujya mu Basenateri, ngo ubona bitari mu murongo neza.

Ati “Ubundi yakarangije Manda ku bushake bwe agahita aza muri Sena, ndetse twashaka ko hari uwo abigaragariza, akandikira Perezida wa Repubulika ko agiye kuza muri Sena. Kuko ni umuntu ukomeye, wayoboye neza igihugu, ufite aho yari akigejeje kandi ushaka gukomeza gutanga umusanzu we muri Sena, ntabwo akwiye kuba ajya kubisaba Perezida wa Sena ahubwo akwiye kuba yiyumvamo ko abishaka akabimenyesha Perezida wa Repubulika ko agiye muri Sena.”

Hon Mudidi Emmanuel, na we ati “Rwose Perezida wa Repubulika ucyuye igihe ntakwiye gusaba kuba iki n’iki, twagombye kumwemerera icyo yabacyo, bikaba ‘automatic’ akabijyamo ahubwo, yaba atabishaka akerekana ko atabishaka ariko tukamurekera icyubahiro cye.”

Hon Nyinawase, yibajije ibibazo byinshi kuri iyi ngingo, ati “Nasomye iyi ngingo ivuga uko Perezida wa Repubulika asaba kujya muri Sena, ese abisaba Perezida wa Sena atarajyaho? Abisaba Perezida wa Sena yagiyeho? Yinjiramo nyuma muri Sena bigenda bite? Numvaga nkurikije uko byari bimeze, aramutse abisabye Urukiko rw’Ikirenga, hari byinshi nubwo yaba yarangije manda neza, bashobora gushingiraho kuko hari ubwo wenda yaba yarageze hagati agakora ibindi bishobora kuba byatuma ataza kuba Umusenateri.”

Hon Kayitesi, Ingingo ya 80, ukurikije ibivugwa ku Basenateri bari abakuru b’igihugu, numva Perezida ucyuye igihe adakwiye gusaba kuko ashobora gusaba ariko akanangirwa.

Hon Rwaka, ati “Perezida ucyuye igihe, gusaba kuba Umusenateri ntabwo aribyo, bikwiye kuba automatic, gupfukama agasaba sibyo, ese yangiwe? Mwaba mwashyizemo aho bateganya icyo akora igihe babimwangiye, kurya bamuhakaniye kandi yararangije manda neza twese tubizi, tubibona, urugero nka Perezida wacu uriho uno munsi (Kagame Paul), nta we utamushima n’Isi yose iramushima, turamukunda turabizi ko akora neza, ejo noneho ajye kwandika? Bibaye ngombwa ko arangiza ejo bundi nyuma y’iki gihe tugiye kumwongera byanze bikunze, kuko abaturage babisabye, nanjye ndabishyigikiye, ajye gusaba ngo kwandikirande, simbizi. Ntabwo aribyo, ibi bintu dukwiye kubisubiraho.”

Kuri ibi bitekerezo by’Abadepite, Visi Perezida w’Inteko w’Inteko umutwe w’Abadepite ushinzwe iby’amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, avuga ko no mu ngingo zari zisanzwe harimo ko abisaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, abacamanza bakicara bagafata icyemezo.

Ati “Nibyo byari biremereye kuruta ibi ngibi. Inama y’abaperezida yicaye isuzuma ibitekerezo byanyu yibaza niba koko Perezida wa Repubulika akwiye kwandikira Urukiko bagafata icyemezo akabona kuza muri Sena, niho twavuze ngo reka tumujyane mu rwego agiye gukorera. Banyakubahwa, nta nubwo akwiye kuba aza ngo afate intebe ahite yicara, hakwiye kubaho uko bigenda, si Inteko rusange izajya ibyemeza, ni uburenganzira yahawe, kuko twashyizemo ‘NEZA’ ni politiki, kuko twavuze ko azaba arangije manda ze neza.”

Ati “Twatekereje nkamwe, kuko twumvaga atajya mu nkiko ngo aburane, mwemeye twafata ibya mbere, akajya aburana nyuma y’iminsi 30 icyemezo kigafatwa n’urukiko akaza mu Nteko.”

Iyi ngingo ya 80, yatowe n’abadepite 74 muri 75 bari bitabiriye Inteko rusange, nta wayanze, imfabusa yabaye imwe.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • njye mbona yakagombye guhita ahagararira sena nk’umuyobozi kuko aba yarayoboye neza bakamuhemba kuba president wa sena.

  • Nakumiro noneho! ese iyo ngingo koko yanditswe nande?

    Itegeko rigomba kuba clear kandi rikerekana neza uko President ucyuye igihe agenerwa ibindi bintu runaka nyuma yo kurangiza imirimo ye.

    Tuzi ko muri sena imyanya runaka itorerwa, abandi bagashyirwaho na President wa republic, hagati aho rero hagakwiye kongerwamo igika cya gatatu kivuga kuri ba Presidents bacyuye igiye nabo hakagenywa uko bajya muri sena ariko kwandika abisaba byo biracuramye cyane kandi ntibisobanutse. hagomba kubaho automatic appointment ariko mu igihe atabishaka akandika abihakana kandi akagaraza impamvu ze zituma adashaka uwo mwanya.

  • Jye ndabona atali agasuzuguro bijyanye ko umukuru w’igihugu wayoboye neza muli manda ye yakwandika kugirango bamwemerere kujya mu nteko yabadepite, jyewe ndabona ali kimwe kuko hali igihe perezida kabone n’iyo yaba yarayoboye neza yaba adashaka kujya muli senate bitewe nimpamvu ze bwitwe, yanditse rero bamusubiza, yabyihorera bikumvikana ko adashaka kujya muli sena, byumvikane neza, hano nta zina ly’umuntu uwaliwe wese wanditse kuli ili tegeko nshinga livuguruye, of course, His Excellency Paul Kagame ntabwo ahejwe kuba yajya muli sena aramutse abishatse.

  • Ibi biragaragaza yamyumvire yacu yumvako hari abantu bagomba guhora bafatwa nki Imana ari nabyo bituma banga kuva kumyanya yi ibyubahiro mpaka habaye imirwano!! Ubu muri za Amerika ni ibindi bihugu kobavaho barakoreye ibihugu byabo neza, ntibagenda bakaba abahinzi borozi beza nka abandi banyagihugu bose! Nabo bakubaha abayobora igihugu!!??
    Clintoni ntiyazaga mu Rwanda bagafunga ikibuga cy’indege ni imihanda byose? Ubu iyo aje hari nu ubimenya ureste abo bireba!?

  • Umva basha , agahinda gakeya president wakoreye u Rwanda neza ni HE Paul KAGAME wenyine nta nundi muzabona nyuma yeee abareba kure muprofite ayo mahirwe abaha agitegeka.
    Nageza igihe cyo kuvaho ntazaba akiri ku rwego rwo kuza gukora mwiyo sena yanyu uwo ni grand patron nti mukamwitiranye ni njatijati mubonye zose.

  • nibarindire muri 2034 abaturage tuzongera dusabe ko itegeko nshinga ryahinduka maze tukongera tukitorera umukuru w’igihugu nyakubahwa. si non izi mpaka zo kwandikira sena cg kutayandikira ndumva nta shingiro zifite

  • Ibyo mimi, avuze nanjye niko mbibona, uwo mu president bavuga ntawuhari rwose, kuko Kagame azayobora kugeza igihe azarambirirwa, nyuma rero abazamusimbura nabo bazishyiriraho iryabo tegeko nshinga, kuko bimaze kugaragara ko mu Rwanda itegeko nshinga ritorerwa umu president uyoboye.kandi abarihinduye nubundi bazakoreshwa no muri 2034, bongere barihindure.

  • Mbega abadepite muri pasa muremure kubera iki? Ninde wababwiyeko murda bahererekanya,ubu president? Ufashe Aba afashe,akabuvaho aruko,apfuye. He mumureke,nta sena yanyu ateze kujyamo

  • Azabisabe abaturage aribobabyemeza naho ibyo byaba icyenewabo cyangwa ruswa buretse ko nabaturage basigaye babeshyerwa!

  • arikise mbabaze tubatwamutoreye gukoranabi.yeweee kere mama niwe twajyag dusab ibihembo ngo twatsinze mwishuli ati iyombahaye minerval na tike mboherej kwishuli mbambatumye gutsinda.ahubwo. ngo agahwa karikuwund karahandurik nimirekew yivugire niba atananiwe yandik asab kongera kuyobor apana nonesens zo kugerekaho urusyo umuntu.

  • Njye mbona Umukuru w’igihugu wayoboye neza akavaho neza ,automatically yagakwiye kuba yemerewe kuba Senator bitabaye ngombwa ko Abisaba, kuko aba agifite umurongo mwiza wo kuyobora igihugu, keretse we asabye ko atabishaka.

Comments are closed.

en_USEnglish