Digiqole ad

Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

 Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

Inteko Nshingamategeko isigayemo abadepite bakeya nyuma y’uko hari impaka ku gukura Imana mu irangashingiro

Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe.

Inteko Nshingamategeko isigayemo abadepite bakeya nyuma y'uko hari impaka ku gukura Imana mu irangashingiro
Inteko Nshingamategeko isigayemo abadepite bakeya nyuma y’uko hari impaka ku gukura Imana mu irangashingiro

Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose kandi ishobora byose…” ariko nyuma y’uko inama y’aba perezida iteranye igasuzuma iri tsinda ry’amagambo, by’umwihariko Imana, kuba itumvikanwaho na bo bahisemo kuyikura mu Itegeko nshinga rishya.

Ijambo ‘Imana’ rizakomeza kugaragara mu ndahiro igihe umuntu ahawe inshingano za Leta.

Gukura ‘Imana’ mu itegeko nshinga, hari bamwe bakumva ko nta kibazo kuko u Rwanda rufite Leta itagendera ku idini iryo aryo ryose ‘ibyo bita etat laic’ bityo kuba Imana itari mu itegeko nshinga bikaba atari amahano; ariko abazirikana ko ariyo igejeje u Rwanda aho rugeze bati ‘ni akaga’.

Hon Bamporiki Edouard yabimburiye abandi ati “Twari twishimiye ko Imana yagaragaraga mu irangashingiro, ingingo ya 4 ivuga ko Leta idashingiye ku idini nibyo, ariko Imana si idini, kuko hari amadini menshi ku Isi atemera Imana, mu mihango n’imigenzo y’Abanyarwanda b’abakurambere bacu biyambazaga Imana, ndetse n’iyadukanywe n’Abakoloni bise  Mungu yaje isanga dufite Imana y’u Rwanda, bityo imbaga y’Abanyarwanda n’abo twahuye nabo bemera ko baremwe n’Imana. Uvuga ko ataremwe na yo ntashobora kuvuga icyamuremye, ku buryo gutakaza Imana mu irangashingiro, kandi twamaze kuyitorera, usibye ko ntacyo yadutwara kuko n’ubundi iradukunda, ariko ubundi yavuga ngo ‘aba bantu ko batangiye kungaraguza agati, baranziza iki?’ Nta kintu ntekereza ko bitwaye kurekera Imana mu irangashingiro kuko n’abazadukomokaho tuzajya tubabwira ko ari abakogoto b’u Rwanda, na bo bakomoka ku Mana y’u Rwanda.”

Hon Niyonsenga Theodomir, ati “Gushyiramo Imana byari bifite impamvu yabyo kuko Abanyarwanda barayemera, nta we urajya ku karubanda ngo avuge ko Imana atayemera, ikiriho tuzi ko Imana isumba byose kandi ishobora byose, ndetse twajyaga tuvuga ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, ubu tuvuga ko yirirwa i Rwanda ikarara i Rwanda, none turasha kuyikura mu itegeko nshinga. Ikindi Visi Perezida yavuze ko mu ndahiro birimo, ariko n’iyo urebye mu ndahiro wibaza aho ivuye, nabyo ukabona biteye ikibazo, ariko n’ubundi igumyemo ntacyo byari bitwaye.”

Hon Mudidi ati “Maze kumva ibyo abandi bavuze sinari kwaka ijambo, ariko ndashimangira iri tsinda ry’amagambo, twemera ko Imana ishobora byose kandi isumba byose, twararitoreye kandi abantu bararishimye, nta kwivuguruza kurimo kuvuga ko Imana ishobora byose atari idini, kuko amadini arazwi. Ndibwira ko Abanyarwanda batakwishimira gukuramo iki kintu.”

Hon Nyinawase ati “Si ugushimangira ariko urebye amateka yaranze u Rwanda, ukareba uko umushinga waje uvuga Imana,…uyu musi mukavuga ngo bivuyemo, byampaye kwibaza ngo ko mu ndahiro byagumyemo murabitekerezaho iki? Ariko tuzi ko Imana yadufashije, uko yafashije Abanyarwanda bakaza guhagarika Jenoside, tuzi neza ko amateka y’uru Rwanda twagiye duhura n’ibibazo, ndetse Perezida wa Repubulika akunda kuvuga ngo ‘Sibo Mana’, ni ikigaragaza ko u Rwanda rushingiye ku mateka akomeye kandi agaragaza ko ashingiye ku kwemera ko Imana ishobora byose.”

Hon Kayitesi, avuga ko mu irangashingiro bakuyemo igitekerezo cyiza, ati “Abanyarwanda twese twemera Imana, yadukoreye byinshi bikomeye, ndetse no mu gusoza indahiro yacu tarangiza tuvuga ngo Imana ibimfashemo, no mu ndirimo yubahiriza igihugu baravuga ngo Horana Imana murage mwiza, nta rujijo biteye sinshyigikiye ko bivamo.”

Hon Mujawamariya, ati “Ndasobanuza impamvu Imana yavuye mu irangashingiro, kuko twari twabitoreye, si ugushimangira biragaragara ko Imana twese tuyikomeyeho, bityo twasaba ko Imana yagumamamo, cyangwa no mu ndahiro bikavamo.”

Hon Murumunawabo Cecile, ati “Abaturage bose bavugaga ko bemera Imana, ndetse na Nyakubahwa bashaka gutora bamuhawe n’Imana, none se abaturage babyumvise kuri Radio bazavuga ngo iki?”

Hon Muhongayire, ati “…Abanyarwanda twese dushobozwa n’Imana, koko Imana niyo ishobora byose n’ikindi kandi isumba byose.”

Hon Mukayisenga ati “…Igika tuvuga ko Imana isumba byose kandi ishobora byose, nta wigeze akigiraho ikibazo, murabijyana kuza mwongeye kubyigaho nta wigeze abgiraho ikibazo mu nteko rusange, nibajije icyabateye kubivugurura…Ubwo bushakashatsi bakoze buza buvuga ko Abanyarwanda badashaka ko Imana yandikwa mu irangashingiro ry’Itegeko nshinga, rwose sinibaza ahantu byaturutse, numvaga byaguma uko twabyishimiye mu Nteko rusange wenda muri Sena bakazagira uko babireba, uko byagenda kose Imana isumba byose kandi ishobora byose, n’aba bakurambere twahereyeho ni yo yabashoboje gukora ibyo bakoze u Rwanda rukaba rugeze aho rugeze aha ngaho…Nta Munyarwanda utazirikana ko Imana ishobora byose, ndibaza ko tubijyanye no mu baturage tutabona ababirwanya.”

Hon Rwaka, ati “Nta dini dufite mu Rwanda ritemera Imana, cyari ingenzi cyane.”

Nyamara, nubwo umubare munini w’abadepite basaba ko Imana iguma mu irangashingiro, Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Amategeko, Uwimanimpaye, avuga ko harebewe ku byavuzwe n’abantu kuri Internet, Imana ivugwa mu buryo butandukanye, ndetse ngo no mu nteko harimo kutayivuga kimwe.

Ati “Twasanze nk’itsinda ritoya ry’inama y’abaperezida tutabivugaho kimwe, tubivanamo, ndetse ntitwabijyanye mu baturage ngo babitangeho ibitekerezo, twasanze tutajya gutira abaturage ibintu. Nubundi Imana isumba byose ntibura gusumba byose kuko ivuye ku rupapuro, igume mu Mutima wawe…”

Ati “Icyatumye tujya mu baturage, ni ukuvugurura ibyari bidakenewe, no kunoza imyandikire ntabwo twahawe amahirwe yo kugira icyo twongera mu itegeko nshinga.”

Iri rangashingiro ryatowe inshuro eshatu kugira ngo habeho ubwiganze, nyuma y’uko abadepite bafashe ikiruhuko cy’iminota 10 bakajya kubiganiraho.

Mbere, mu matora ababiri yabanje, bwa mbere abadepte 48 bari batoye Yego, bwa kabiri ritorwa na 49 byose basanga nta bwiganze busesuye. Nyuma y’ikiruhuko, abadepite 70 batoye Yego, babiri batora Hoya, babiri batora ndifashe ijwi rimwe riba imfabusa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

63 Comments

  • Imana ntacyo itwaye muyirekeyemo ntacyo byishe .

    • Aba ba depute ubu ntibakungura . Ubu koko birengagije aho Imana yakuye u Rwanda ? Ariko ibi bintu HE arabizi ko biri kuba ? Ubu rero ejo bazanatora itegeko ryo gushyingira abatinganyi. Ngirango hari ikibyihishe inyuma gikomeye .
      Imana ni izina rikomeye ritagomba kuvugwaho Ese ntabwoba bibatera iyo ubona USA bavuga ngo In God we trust”

  • nimuyikuremo nayo izakomeza kwita IMANA,

  • UWO MWANYA BAFASHE BATORA KUKINTU KICYO
    AHUBWO NTIKIGOMBA NO GUKORWAHO NAGATO

  • Ndumva uRwanda rugeze kure ubwose ko Imana ariyo yabaremye ukanarurema koko mushaka kubyiyitirira kdi ari ibyayo mbere yabyose IMANA rurema ibindi bize nyuma ubwose ko mwivugiye muri byose tubishobozwa n’Imana kdi koko nibyo.none Ngo muyikuye mundahiro !bizabagora ikintu chose kitarimo Imana chose gipfa ubusa ntan’umumaro Kiba kizagira ndabarahiye ko bizabagaruka ntasoni di.nimugumisheho Imana iyobore u Rwanda mundahiro zanyu maze twigumire mu mahoro y’uwiteka.murakoze.

    • Kuba u Rwanda nta dini rushingiyeho ntaho bihuriye n’ibyo bavuga. Kuko Imana nta wutayemera. Amadini yose yemera Imana.

  • nimunyihakana nanjye nzabihakana ngaho nimukomereze aho.

  • Uwizera Imana n’umwana wayo Jesus Christ ,ibi biratwereka ku munut wese wasomye igitabo gitagatifu (Bible ) ,igihe tugezemo ,Heee abantu batangiye gutekereza kwi jambo runaka ku Imana icyo risobanura ,bamwe bati dukuremo ntacyo bivuze haaa !!!! sha njye ngize ubwoba n’ukuri . Nyabuna IMANA n’IMANA ISHOBORA BYOSE kandi ISUMBABYOSE ndabona muri iyi ndahiro ya mbere byari bivugitse neza ,kuyikora (urahira bimuvuye ku mutima) byashimangiraga iyo IMANA tuvuga iyo ariyo na ndetse harimo no KUYISINGIZA .

    NB: Ndabinginze abo bireba mwe gutwarwa n’uburiganya bwa satan ngo ibatezemo confusion ,kubera ko nizo ntwaro zayo ,ntanubwo aho hantu hagombaga gukorwaho .Jesus abagirire neza

  • Mumaze kurya murahaga sha none n’akanya mwibagiwe aho yabakuye!! Ni agahinda gasa. Ntimureba ko muyikuyemo!! Mwibaza se ko izabura kwitwa IMANA? Sha,ko nayo ihora ihoze!!! Ngaho muzaba mumbwira.

  • Mumaze kumva aho mugeze mwibuke akamanyu kumutsima ok nimuyireke nayo ntixatinfa kubareka

  • Mwakuye Imana mu irangashingiro ry’itegeko nshinga, muyisiga mu gikari (indahiro)? Ntabwo binejeje na mba. Nizere ko abasenateri bazabisubiramo. Imana izabibafashemo.

  • Mana yi Rwanda weee!ko numva ibintu bitey ubwobara! ubwo nuko bazineza ko hari ibyobazakoresh iyonging Imana itemera.

  • Aka kanya ntabwo Abanyarwanda twaba twijuse go twibagirwe aho IMANA ishobora byose knd isumba byose yadukuye nyuma yimyaka 21 ishize naho itugejeje magingo aya go maze tuyiheze mu byo dukora byose, twizereko sena itazabyemera kbsa !!!!!!!!!! cg nabyo mubizane muri kamarampaka ariko IMANA ikwiye icyubahiro cyayo mubanyarwanda

  • Ariko noneho ibintu biri kubera mu Nteko yacu biratangaje pe ! Abasenga ni musenge kuko ndabona twarinjiriwe! Ubwo se iryo jambo ribatwaye iki?!!! uwo mwuka wavuyehe ? Ibi ndabona ari ibirimo gutegurira gushyiraho n’itegeko ry’Ubutinganyi mu itegeko nshinga!!!! Gukuramo inda byaremejwe . Imana yakoze ibikomeye mu Gihugu cyacu , none mutangiye kuyikora mu ijisho uko mwishakiye!!! Njyewe nk’Umuntu wemera Imana, kdi w’Umukristo ndabyamaganye mu Izina rya Yesu!
    Ubwo se ko twumva byari byananiranye inshuro ebyiri , ku inshuro ya gatatu ariya majwi 21 ni ukuvugako muri uwo mwanya basobanukiwe ko aringombwa bakaritora?!!!!

    • ndumiwe!twibagirwa vuba!kd ni uko twinjirirwa nyamara!iryo jambo ribatwaye iki?ese niba hari ikindi mubona gisumbabyose kd gishoborabyose kubanyarwanda ko mutigisimbuje iryo jambo!nzaba ndeba!iyo mwakuyemo,ibiteho pe!naho ubundi ni uko bitangira!

  • UBWO SE NIBA ARI IBYO, KURAHIRA BYO BYABA BIMAZE IKI?

  • Oya Yehova ntabwo abinginga ngo mumwandike kurutwo dupapuro! Mushatse mwabikora cyangwa mukabireka,ariko kubikora nibyo byabagiriraneza mumitima yanyu

  • ILLUMINATE(666), abamera Yesu nimuze twamagane illuminate in the name of Yesu.

  • abanyarwanda mwibagira vuba. Naho 666 yabinjiranye

  • uku kwezi aba ba nyakubahwa ntibazahembwe!!! AbanyaRwanda twemera Imana yacu,Rugira, Rurema. U Rwanda urukuye Mu maboko y’ imana waba urushyize Mu yande? Ibi nibyabo , ubwo barenzwe , nubundi ngo utazi ikimuhatse…. ubwo niho bageze

  • Kabisa jye numva Imana yakagombye kugaragaramo. Ubwo se imishinga y’u Rwanda niba tutayiragije Imana ninde tuzayiragiza. Imana umuco wacu utwemerera kuyivuga hose twikwadukana iyindi mico. BIRABABAJE

  • Ubundi se imyaka yose mwamaze mufite Imana muri iryo tegeko na mbere yaryo, byababujije gukora amarorerwa nk’aya Shitani? Reba mbere y’umwaduko w’Abazungu iyicarubozo Abami b’Abatutsi bakoreraga Rubanda Nyamwinshi? Ibuka mu gihe cy’Abakoloni ikiboko n’ingoyi by’Abatware n’Abazungu ku Banyarwanda? Reba nyuma ya Repubulika ibyo Abaperezida b’Abahutu bakoreraga Abatutsi na Rubanda Rugufi? Reba Genocide yo muri 1994? Reba akarengane n’ibinyoma biri mu Rwanda kuva nyuma ya Genocide kugeza ubu? Imana ni iy’Amahoro di! muyivane muri ayo mategekoshinga Nimwanga tuzajya mu mihanda.

  • nukuri abanyarwanda dusubize amaso inyuma turebe aho Imana yadukuye peee kandi tuyihe icyubahiro njye nzahora nyubaha

  • Imana isumba byose yadukuye ahakomeye ,icyubahiro kibe icyayo.ni yo mpamvu abadepute bakuye Imana isumba byose mw’ itegeko nshinga , bafate umwanya uhagije batekereze ayo mahano bakoze kandi ntabwo ari abanyarwanda babatumwe kuko tuzi agaciro duha Imana mu buzima bwa buri munsi kuko ariyo itubeshejeho kugeza iyo saha.

  • Uyu mu depite Uwimanimpaye uvuga ko bashingiye ku byavuzwe kuri Internet azi icyo abadepite kivuze? Abadepite bahagarariye abaturage, ibyo badatoye bikorwa na referendum. Ubwo se kuvuga ko bashingiye ku makuru ya Internet, ubwo ayo makuru yumva ari fiables? ?? Mwagiye mureka kuba abaswa ngo mukabye. Mujye muvuga ibintu binafite sense. Ubundi se ko majorite mu nteko yabonetse, kuki mubirengaho mugashingira kuri internet? Ariko ubundi abanyarwanda bafite access kuri Internet ni bangahe? Ubundi ibyo byo gusaba ko Imana ivamo byabaye ryari ko tutabimenye? Imibare yavuyemo y’abadashaka Imana ni kangahe ku Imana? ? Ubwo mubona muri mu nteko mukibaza ko muhagarariye Injiji? ? Non Please. Imana niba muyikuramo, mubikore ku giti cyanyu, Ariko abanyarwanda turashaka ko igumamo.

  • Nonese ntitwabonye Impanga yimana!

  • Ntanumwe wibagiwe ingorane nintambara abayisiraeli bahuraga nazo igihe babaga bahindukiriye izindi MANA aho muhitondere uwakuyemo izina ry’IMANA yashyizemo iryande? Ibijyagucika bicamarenga,abasenga mukomeze amasengesho kuko satani yinjiye murwanda kandi arabakorishyano izuba riva,(mukomere kwizina ry’UWITEKA IMANA, murarisimbuza iyihe MANA yindi? Uwabikoze mumurebe neza kuko hari iyindi MANA afite mutazi, pore sana.

  • Ubuswa buragwira koko ubu se umunyamakiru atubwiye iki????? Urundi ruhande nibande babihakanye …. Ireme ry”uburezi.

  • Nibyo Imana igomba kuvamo , bakandikamo Kagame kuko ariwe wakuye u Rwanda ahakomeye . Imana abanyarwanda ntagaciro tukiyiha. Ahubwo tugaha Kagame

  • Yewe mwibagirwa vuba! imana ni imana

  • Mfite uburenganzira bwo kutabishyigikira. Sinzemera itegeko nshinga ritemera Imana! Sinzatora YEGO bidakosowe. Tugendeye ku mabwiriza y’Imana igihugu cyaba paradizo. Muzanabanze munadusobanurire abasheze bwa mbere bavuga ngo Imana ivemo. Dushaka kumenya uko tubatwara mu bihe bizaza.
    Dusenge: Uwiteka ube hafi y’Abanyarwanda nk’uko utahwemye kuturengera tugeze aharenga. Uturinde gukinisha umuriro kuko igihe cyose twabikoze twagezwagayo. Uturinde imbaraga z’umwijima kandi uturinde kwinjirirwa na Sekibi n’ingabo ze. Uduhumure amaso tubone, udufungure amatwi twumve. Kandi uduhe imbaraga zo kunesha nk’ubwoko bwawe mu izina rya Yesu. Amen

    • Naho mwotora OYA murenga 90%, tuzatangazako hatsinze EGO.

  • Biratangaje ukuntu uwo mudepte Uwimanimaye avuga ko yarebye kuri enternet!!!!!! ndibaza arimunteko ahagarariye enternet cg ahagarariye abanyarwanda??? aribo yakabajije

  • Banyarwanda dusangiye igihugu muze twamagane umwanzi satani ushaka kuyobya abayobozi bacu .Rusumbantwali ltd irabasengera mwizina rya yesu.kuko Imana(Dieu omonipotant ,omonipusant etc..

  • Ariko ubundi. ubwo. niba abatuyoboy batatwerekeza kumana baratwerdkezs he handi? sinzi impamvu bafata ukekwaho ibyah tukajy mumuhanfa batesha agaciro imana yacu tukabunamira! com ooon! ngewe iryo tegeko nibemezako nibemezako ridahabwa imbarag nimana ntirindeb kabisa

  • Umuntu yavuga ko igihugu cyeguriwe Illuminati ngo ni aya … Mukomeze mucokoze Imana umunsi yabakubise urushyi ntimugire ngo ntimwaburiwe.

  • KARABAYE MBA NDOGA RUDAHIGWA. NIKO YE NA USA IRACYAFITE IMANA MU ITEGEKO, KU IDORARI, BAKARAHIRIRA KURI BAYIBULI; NONE MWE MW’IMYIGAGUHUMA NGO MUKUYE RUREMA MU MU ITEGEKO, BIZABE IBYANYU N’URUBYARO RWANYU; NTIMUZABYIRIRE ABANYARWANDA BOSE. NIBA MURI INTUMWA ZA SEKIBI NIMUGENDE MWENYINE!! TWUMVA NGO BENSHI MURARAGUZA NGO MUGUME MU MYANYA ARIKO MUMENYE KO N’UMUPFUMU AGERAHO ATI NI AH’IMANA Y’I RWANDA.

  • Murumva ijambo Imana koko riteye icyugazi muriryo tegeko shinga ryanyu? nimuyire yo icyubahiro cyayo cyirihagije

  • Ariko Mana yi’Rwanda koko!!ubu koko icyo nicyo kibazo u Rwanda rufite?

    Ese bakwize ku kibazo cy’ubuchomeur ko nacyo kitoroshye?

    Imana itabare kuko ibi ntabwo ari icyifuzo cy’abanyarwanda.
    America nubwo ikomeye yishingikiriza ku mana ngo” in God we trust”

    • Ubwo mutangiye guhakana Imana muzabisobanura. None se wakora nta protection y’Imana ufite? Ariko birababaje cyane kubona mutinyuka guhakana Imana. Ubwo muri mu inzira zo kuvaho. Ibirenge byanjye ndabikunguse, mu izina ry’Uwiteka waremye Isi n’Ijuru akaba ariwe utugejeje hano. Mumenye ko ari ku giti cyanyu, ntabwo abanyarwanda twakwemera uhakana Imana mu izina ryacu. Mugire Uwiteka abavugishe.

  • Aba badepite uku kwezi ntibazahembwe!!! bakabije bitavugwa.

  • Ndumva SENA yacu itazabishyigikira!None se,izina (IMANA)ryari ritwaye iki? Ninde uba mu Nteko utemera Imana?

  • Nukuri aba badepite bibagirwa vuba.Ubu koko gukura Imana mu tegeko Nshinga nibyo twabatumyr? Ahubwo wa mugani ni ukuba maso ndabona barimo guharurira itegeko ryemera ubutinganyi mu Rwanda. Ndabarahiye.Baribeshya ariko ntacyo Imana bazayitwara.

  • Ariko abanyarwanda tugeze aho gufata umwanya wo gutora tugaragaza ko Imana kutayandika ntacyo bitwaye koko? Ese Depute kuki atumva n’ iryo zina ngo “Icyimanimpaye”. We ni akahe gaciro yarihaye?Asanze Ababyeyi se baribeshye? Bizababarweho!
    Ngo mwabikuye kuri internet? Itegeko se n iry’abakunzi ba internet? cg ni iry’Abanayarwanda?

    God Bless Rwanda.

  • Biteye isoni nukuri. Umudepite arihandagaza akavuga ngo yashingiye kuri internet? ??? Eehhhhhh! !! Na America yateye imbere kuturusha inteko yabo ntiratora ishingiye kuri internet. Ariko se ubundi amatora ashingiye kuri internet ateganijwe nirihe tegeko? Ibyago bibaho koko, aba badepite batazi amategeko nibo baduhagaratiye??

  • TEUS CRATOS>DEMUS CRATOS.DUFITE IMANA UKO BIRI KOSE.ABAYEMERA TUYIKOMEREHO kandi IZABAYO. ubundi MUYIBIHARIRE,IRABIKEMURA VUBA.

  • BARIGARAGAJE! UBWO SE YASHINGIYE KURI INTERNET ATE KO MBONA N’ABATANZE IBITEKEREZO HANO BOSE BADASHYIGIKIYE IBITEKEREZO BYABO. MBEGA ,UMWANYA BATAYE! AHO GUTEKEREZA KU BANA BATARANGIZA AMASHURI KUBERA KUBURA FR,CYANGWA BATEWE AMADA,CYANGWA IMFUBYI….KUREKERAMO RIRIYA JAMBO IMANA BITWAYE IKI KO TWESE TUYEMERA AKABA ARI NAYI ITURINZE. AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

  • Badeputes,Imana si iyo gusabishwa umugati!!Nubundi yawubahaye mutagombye gusarara,nimureke kuyikinisha rerokuko Itangishaka

  • Barabivuze koko ko kurengwa ari ibintu bibi cyane. Imana yabahaye umugati none murahaze ngo bye bye? Reka mumenye ko mutari kutuvugira ahongaho. Uwiteka ahabwe icyubahiro kubyo yakoreye igihugu cyanjye U Rwanda. Ahabwe icyubahiro kuko agikunda kandi akiragira amanywa n’ijoro. Abayihakana rero n’abasimbuze abayubaha bagatuma n”Abanyarwanda bakomeza kuyirangamira.

  • Abanyarwanda twese twemera Imana ntabwo tuzemera kuyoborwa na iliminati bigaragara ko tugeze muminsi yimperuka koko ariko ntituzava Kumana

  • Murahaze baboroshye

  • Rata badepite gukurama Imana mufite ishingiro, none se ibyo mukora byose ko ari ibinyoma murumva Imana yababarira. Izabibabaza!!

  • ko muri intumwa za rubanda, ni rubanda ruhe rubatumwe kwimura IMANA? ibyumve ko bitavuye mu kanwa k’abanyarwanda twese, si twe tuyimuye ntikabiduhore,ahubwo ukoboko kwayo kuremerere uwatangije icyo gitekerezo,kandi niba aruko bwemejwe, ariko nawe acibwa mu rwanda kugeza aho iri jambo rizasubirizwa mu mwanya waryo. UTAZADUTEZA AKAGA

  • Uretse nogukungura ahubwo babigiwe, bazabaze uwateranyirije abantu bose mu kibaya, ngo bamuramye… nabo bashobora kuba batazi iyanditse kuri rusika.. abari mumubiri bagira ngo bahumeka barishye.. cyokora ibababarire kuko iyaba yababonesherezaga ku bwiza bwayo bakamenye neza impaka bajya ko ibayabahaye kuba bahumeka ar’ubuntu kandi kurama bafite ubu….biva kuriyo..

  • Ariko se Imana iba sujet de debat ite? Mwarasaze gusa.

  • Uziko kubera imbabazi nyinshi Imana igirira abantu,basigaye bayivuga ukobishakiye.Mwibukeko ari Imana isumba bose harimo bayitesha agaciro,umuremyi wijuru nisi nyiribiremwa byose.Murekeraho agasuzuguro

    • uko byagenda kose satan yaratsinzwe !Iman yabwiye Moses ati”Ndi uwo ndiwe, kandi ntawamenya uwondiwe. Mwegere Imana Nayo izabegera ariko nimuyita nayo izabata.Rwanda abayobozi bawe bari kukuzanira akanga.Mbega umwijima w’icuraburindi ushobora nguterwa no kwimura Imana mu buzima bwacu?

  • Bayobozi Imana yabahaye kuba mu mazu meza, Ibaha akazi keza ….none muribagiwe? mbega kunyurwamantuma! Iyo Israel yakuraga Imana mubuzima bwabo bakimika izi ndi mana akokanya bahitaga bagwa mu maboko y’ababisha bayo.Beneda bamwe muri ababayobozi babuga ngo Imana isumba byose babikure mu irangashingiro sumenya hari izindi mbaraga bakomora ku kakagabo bita satan zirimo kubatera kuvuga ibyose. Izo mbaraga koko zibahumwe amaso n’imitima bituma mwimura Imana z’igeze mu Rwanda zite?Ubu wazanga mu mazu ya bamwe muraba harimo ibigirwa mana bitandukanye. Imana ikunda u rwanda reka ituyobore togera kugwa mu mwigima w’icuraburindi aritwe tubyizaniye, muragirango dukomeze kuzenguruka mu butayu?nzaba ndeba ibizavamo Abnyamasengesho tube maso turwane bucece duhashye izi mbaraga za sekibi mumRwanda.

    • Imana ni Imana.

  • mwo kabyara mwe!ko twirukanye imana mu rwanda ubwo twishingikije kuki koko ??birakomeye pe!! IMANA YO MW’IJURU IRIHO , YABAYEHO KANDI IZANABAHO,ikindi ikwiye kubahwa no guhabwa icyubahiro mw’isi hose,kuko kitazahabwa undi. nge kugiti cyange simbishyigikiye na gato kdi umuntu wese uzi imana unanayitinya ntiyabishyigikira.

    MANA UTUBABARIRE KUKO TUTAZI IBYO DUKORA!

  • Kumuntu wizera kd wubaha Imana, ntibikwiye kuyibangikanya nubuzima busanzwe, bwaba ubwa politiki cg c ibindi, njye mbona guhangaza isumbabyose bayizana mungingo zamategeko byaba biza no gufata Ubuki buryoshye ukabupfunyika muruhu rwimbwa… umugenga wisi ye kuifashishwa mukurema impaka

  • Bafite raison yo kubikora iyo igihe cy’umwijima kigeze umucyo uba wigiyeyo iyo igihe cy’umucyo kigarutse umwijima nawo urahunga uko Niko umubwiriza avuga buri kintu nigihe cyacyo ntagishya gihari munsi y’ijuru ibyakuweho nibyo bigaruka kandi ibyo bikorerwa kugira ngo abantu bige kubaha Imana.

  • Zaburi 117
    1. Mwa mahanga yose mwe,
    nimushime Uwiteka, Mwa moko yose
    mwe, nimumuhimbarize
    2. Kuko imbabazi atugirira ari
    nyinshi, Kandi Umurava w’Uwiteka
    uhoraho iteka ryose. Haleluya.

Comments are closed.

en_USEnglish