Hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe ibizamini by’akazi ka Leta byaca ruswa – PSC
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) isanga mu Rwanda haramutse hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe gushaka no gukoresha ibizamini abifuza gurera Leta byakuraho ibibazo bya ruswa n’icyenewabo rimwe na rimwe bigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta.
Ubwo yamurikaga raporo ku isuma yakoze mu bigo binyuranye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ko hakiri ibibazo mu gutanga imirimo ya Leta, birimo nk’abakozi ba Leta usanga bajya gushaka akazi mu zindi nzego, nyamara n’aho bakoraga batarahamara imyaka itatu iteganywa n’amategeko.
Mu mpungenge zagaragajwe kandi, hari izishingiye ku bushakashatsi kuri ruswa mu kazi ka Leta, ako Komisiyo yagaragaje ko mu bushakashatsi ku myumvire y’Abanyarwanda kuri ruswa mu itangwa ry’imirimo ya Leta, ngo mu bantu bakabakaba igihumbi Komisiyo yabajije, mu bagishaka akazi muri Leta 13% byabo bemeza ko hari ruswa mu gutanga imirimo ya Leta. Mu gihe 02% by’ababajijwe bari mu mirimo ya Leta nabo ngo bemeje ko mu mitangire y’akazi ka Leta harimo ruswa.
Komisiyo ivuga ko ruswa iza ku isonga ari ishingiye ku gitsina ifite 40%, hanyuma 39% ikaba iy’amafaranga, mu gihe 19% ngo ari icyenewabo; 02% isigara ikaba ari ruswa y’amatungo, n’ibindi.
Iyi Komisiyo ikavuga ko abagabo aribo baza ku isosonga mu gupiganirwa imyanya ya Leta, bituma n’abahabwa iyo mirimo 74% baba ari abagabo, abagore bakaba 26% gusa.
Habiyakare François, Umuyobozi w’inama nkuru y’Abakomiseri muri PSC avuga ko kuba imibare y’abazi ruswa mu mitangire y’akazi ka Leta ari mito, bikwiye kumara impungenge abantu bakeka ko nta muntu upfa kubona akazi ka Leta atatanze ruswa iyo ariyo yose cyangwa ngo abe afite mwenewabo umusunika.
Ku rundi ruhande ariko mu ngamba zo guhangana na ruswa mu mitangire y’akazi ka Leta, Habiyakare François avuga ko bateganya gahunda yo kwigisha abantu bateganya gusaba imirimo n’abakiri muri za Kaminuza amategeko agenga gusaba akazi muri Leta kugira ngo bamenye ibyo basabwa, hanyuma “nibakwaka uru rupapuro rundi uzamenye ko hari ikindi bagushakaho.”
Mu zindi ngamba, Habiyakare yadutangarije ko bateganya gusaba ko gahunda zo gutanga ibisabwa no guhitamo abakora ibizamini byashyirwa kuri internet.
Ati “Mu gutoranya abakora ikizamini niho hashobora kuvuka ibibazo, niho ushobora kwigizayo uwo udashaka,…mu kizaminiho biba bikomeye kurushaho uba utangiye kugera aho ushobora gufatwa.”
Habiyakare François kandi yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y’Intebe na Minisiteri y’abakozi ba Leta barimo gutekereza ku kigo kimwe cyajya gishakira abakozi Leta kikaba aricyo cyonyine gikoresha ibizamini abagiye kwinjira mu mirimo ya Leta.
Ati “Icyo gitekerezo si uguhimba ibintu tugomba no kureba mu bindi bihugu, batubwira ko mu bindi bihugu hari aho bakora ibizamini imyanya itaratangazwa, ugakora ikizamini bakavuga ko wemerewe kuba umucungamari ku rwego uru nuru mu bigo bya Leta byose, igihe cyagera ikigo cya Leta cyatanga itangazo ry’akazi bakakibwira bati dore ng’iyi database uwa mbere ni uyu wakabiri ni uyu,…ni ukuvuga ngo yakoze ikizamini atazi uzamusaba niba ari Minisiteri cyangwa akarere runaka twumva byagabanya ruswa.”
Uretse guca ruswa no kuzana umucyo mu mitangire y’imirimo ya Leta, iki kigo ngo cyanatuma amafaranga Leta yatagaguzaga mu bigo bindi bikoresha ibizamini agabanyuma.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
27 Comments
Iki kigo kiramutse kigiyeho cyakemura ibibazo byinshi rwose. Ibi byafasha n’igihugu gutera imbere kuko akazi kakorwa n’ubufitiye ubushobozi no kwigira akari aha kajyahe ku bakozi bamwe bitwaza ko binjiye mu kazi bahagarikiwe n’abafite agatuza bityo bagakora uko bashatse. Gusa kugira ingo ibyo bigerweho byasaba ko iki kigo gikorere mu mucyo. Erega bavandimwe ahatari gukorera mu mucyo nta terambere rirambye rishoboka.
Ikindi byafasha rya reme ry’uburezi duhora twibaza aho ryarengeye kugaruka, kuko ubumenyi ari bwo bwaba urufunguzo rw’imirimo, bigatuma habaho “competition” mu mashuri.
Unazirikane ko iki kigo gishobora kuba igikoresho cya bamwe n’ubundi akazi kagahabwa abo abagishyizeho bashaka bityo abagikoramo ntibabe aribo bafata ibyemezo.
Nibyo ntibyakemura burundu cyane cyane mu nzego zo hejuru n’ubundi bashobora kuzajya bagikoresha. Gusa icyo byagabanya ni Uko kuri Ubu byakorwaga mu nzego zo hasi, n’izo hejuru. Gusa kije byo ntakabuze Ruswa mu nzego zo hasi yagabanuka cyaneee.
Ikintu hagiye habaho exam mbere ku buryo, umwanya ni uza bafata ku barimo, biragoye ko bawukurya kandi last time ari wowe wari ugezweho.
Ikibazo, ni ese Kizajyaho koko kdi gikore mu buryo bwiza? Let wait.
Ntabwo narinziko mu Rwanda haba ruswa.Ese amasoko akora imihanda atangwa nande ahabwa bande? Munyungu zande?
iki kigo kirakwiye, wenda bizatuma nongera kugira umutima wo gupiganwa n’abandi kuko ibyo nakorewe byatumye nzinukwa gukomeza!Ruswa iravuza ubuhuha!!!!
Iyi komisiyo ntacyo imaze na kimwe niyo igira amanyanga cyane kuruta uko irenganura. Ukuntu yandenganije nanubu ndacyabyibuka. Imana ihora ihoze yonyine izajye ibakubita agashyi
Ruswa y’igitsina yo iteye inkeke ariko byagera muri NPPA bikaba akarusho. Mbega indaya zuzuyemo, iriya nzu isigaje gushya kubera ko yabaye sodoma. Imana ibababarire cyane cyane wowe IG w’igize akamana n’abagore bawe aho
@Lulu ibyuvuga nukuri 100%
opp-
Icyo ki go kojyeho vuba wenda akarengane muri minagri aho PS innocent atanga akazi ashingiye ku ironda karere karangira, yigize intare muri minagri wagira ngo niwe wayishinze, abantu baragwira pe!Reta ijye igenzura abo iba yagiriye ikizere inamenye imikorere yabo
Ngo ruswa mu Rwanda!
Ntayihaba.Uyu musaza Habiyakare Francois yavugishijwe.Agomba gusaba imbabazi.
Hello, sinahakana ko ruswa ihaba ariko rero abasangira ubusa bitana ibisambo.abashaka akazi ni benshi cyaneeee kandy imyanya ari mikeeee bityo abatakabonye bati habayemo ruswa.plz tujye tureba ibibazo bihari bishobora gutera umwuka mubi mubantu nitutitonda. Kuko njye mu buzima bwanjye sindatanga ruswa na rimwe kandy nagiye mbona akazi henshi.
Icyo kigo se ababa bagikoramo baba ari abamarayika cyangwa baba badafite indi? Uyu si umuti w’ikibazo!!!!!
Icyo kigo se ababa bagikoramo baba ari abamarayika cyangwa baba badafite inda? Uyu si umuti w’ikibazo!!!!!
YEGO RATA ABAKORA MU TURERE SE KO ARI RALGA IBAKORESHA IKIZAMINI MUSANGA IKIMENYANE KIRIMO NI ICYENEWABO BYARAVUYEHO….BYOSE NI KIMWE UTAGIRA UMUVUGIRA CGA NGO ATANGE IGITSINA UWO AHEBE AKAZI MURI IKI GIHUGU NIBA NO KU ISI YOSE ARIKO BIMEZE.
Ariko rwose kuki abantu bamwe bibwira ko ibyo batekereza ariko kuri kubibazo bibera muri societies? Icyambere ikigo kinagiyeho, ntabwo gikoramo ama robots, gikoramo abantu, kandi abo bantu bagira nabo amarangamutima…kuko ari ibiremwa…Nta nahamwe kwisi ushobora gutandukanya umuntu na instincts yaremannywe nazo….Mwishakira ikigisubizo aho kitari, nigute icyo kigo cyakora mugihe nta mirimo iratangazwa? Nukuvuga hazabamo imburamikoro, barye aya leta kugeza igihe hazaboneka umwanya umwe bakaba aribwo bazabona ibyo bakora. Ikindi kandi, bishoboka bite ngo icyo kigo gishobora gukoresha ibizamini bya fields zose…Nihageho ikigo ahubwo gishinzwe gutanga amasoko ya leta, ave mumaboko yabakozi kuko bayagwamo kandi mubyukuri bidakwiye, naho kubyakazi na ruswa yigitsina nibindi, nubundi ntibizabura kuba mugihe ibintu bikorwa nabana babantu…
Iki kigo ntacyo kizahindura keretse abantu nibahindura imikorere yicyenewabo no gukundwakaza mu gutanga akazi. Mbese ni nka Electrogaz yahindaguye amazina inshuro nyinshi ariko service mbi ikahaguma. Ruswa mu gutanga akazi urahari cyanee. Eg: muzabaze uko akazi gatangwa muri RBS hariya kicukiro biteye agahinda. Muzaperereze uko Accountant uherutse guhabwa akazi muri PRIMATURE SVP yakabonye. Mu turere ho sinarondora wagirango nihame kujya akantu mu gutanga akazi. Nahandi nahandi abandi bavuga
YEWE NGO UTAVUKA KWA GITIFU OR MAYOR MURI RUHANGO NTA N`IKIRAKA WABONA.
Ruswa muri Ralga.
Urugero rwa vuba:itangwa ry’akazi mu Karere ka NYANZA.
Birihutirwa cyane.
Yazaba Ari Intambwe Nziza Mumitangire Yakazi.Ahubwo Bikorwe Twiheshe Agaciro.
ARIKO MURASETSA CYANE NONE SE ICYO KIGO CYAKORAMO ABANTU ABAMARAYIKA ABANTU BATARYA BATAGIRA SE BENE WABO SE ABATURANYI SE NTACYO BAKONGERAHO GUSA NABO BAKWIRIRA KUKO RUSWA N’IKIMENYANE BMAZE GUFATA INTERA NDENDE IBIZAMINI BY’AKAZI AMASOKO NI FORMALITE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Habiyakare Francois azabanze nawe atwereke urupapuro yakoreyeho examen cg interview imushyira kuri uriya amwanya ariho ! Uko akazi gatangwa birazwi, n’umuti wabyo urazwi…ibindi ni uguhuma amaso abashomeri kugirango mwerekane ko mubitayeho !
Ese ye ko buri munsi twumva ngo companies, inganda, ibigo byafunguye, bitangira nta bakozi bifite ? None se ko tutajya twumva amatangazo bishakisha abakozi…?
Niko, ubu SEZ ntiyuzuye inganda, wari wigera awumva hari itangazo ritambuka rishaka abakozi, Banks zigeze vuba aha mu gihugu wari wumva zihamagara abakozi ?
Byose birazwi uko bikorwa, wowe Habiyakare nta bubasha ufite bwo kugira icyo uhindura, irire Frw ubundi wicecekere…!
HHHHHHHHH! muzabeshye injiji ibindi mubyihorere! ubu se uwitwa Kambayire mu Ruhango azana uwo ashaka mu ruhango kugeza no kumukozi umukorera murugo iyo habonetse ikiraka afitiye diplome numushyitsi waraye iwe ku karere har ikiraka aramuzamukana akakimuha,incutiye niyo yaba ifite aba chaumeurs batanu arazana akarundaho we nimyanya arayihimba akarere kakuzura abandi akajyana kuri za centre de sante ni ko muba mutabireba!!! ntafite Nyobozi se ntiba ireba! inzego zumtekano zakamukebuye se si abazo abanza gushyiramo! muzakurikirane ikiraka cy,ubudehe cyahatanzwe,nibizamini byakozwe ejo bunidi! ubu se habuze ubikurikirana! ni mubyihorere iminsi izabidukorera mwe byarananiye.
Gushinga ikigo gitanga akazi ka leta siwo muti.
Umuti nu guhwitura inzego zishinzwe gutanga ibihano kuwa tanze nuwahawe ruswa mu mitangire yako kazi.
Ndetse ukeka ko yarenganyijwe afite gihamya nawe akibutswa kujya atanga ikirego ku babishinzwe.
Ikiza izo nzego zisanzwe zihari.
Ibi bikozwe hagahanywa nibuze ababikoze 5 by’intangarugero ndababwiza ukuri byacika burundu.
hano hari comments zakozwe. jye nabonye zibanze ku kimenyane n’ibindi bisa no gutonesha kandi wenda koko byaba bihari. iyi nkuru no ku gihe yanyuzeho naho hari hariho comments kandi zitunga agatoki hamwe muho bitagenda. havuzwemo mu ruhango, ibigo bimwe bikomeye nka RRA nayo hari aho nigeze kuyisoma, hari n’ahandi havuzwe. bino bintu rero bikwiye igenzura. nibura bakareba recruitment zabaye nko mu myaka ibiri ishize, cyane cyane aho havuzwe. abazagaragaraho ko bagize uburiganya ubwo ari bwo bwose bakwiye kubibazwa. bitabaye, ababivuga bazakomeza babivuge hanyuma ababikora nabo bikomereze.
Mu ruhango ho havuzwe igihe hararambiranye si no kumitangire y’akazi gusa.
umva ye ruswa ntizacika gusa dusabe imana hajye haboneka utuzi twinshi badusagurire
Comments are closed.