Digiqole ad

Hon Ruku asanga n’uri munsi y’imyaka 35 yayobora u Rwanda

 Hon Ruku asanga n’uri munsi y’imyaka 35 yayobora u Rwanda

Hon John Ruku Rwabyoma avuga ko imyaka 35 fatizo ku muntu wiyamamariza kuba Perezida izakumira benshi batarayigeza

Ubwo habaga igikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu Nteko rusange y’abadepite, Depite John Rukumbura bita Ruku, yavuze ko imyaka 35 iteganywa n’Itegeko ku muntu ushaka kwiyamamaza ari myinshi ku buryo hari benshi izakumira batarageza iyo myaka kandi bafite ubushobozi.

Hon John Ruku Rwabyoma avuga ko imyaka 35 fatizo ku muntu wiyamamariza kuba Perezida izakumira benshi batarayigeza
Hon John Ruku Rwabyoma avuga ko imyaka 35 fatizo ku muntu wiyamamariza kuba Perezida izakumira benshi batarayigeza

Hon Ruku kimwe n’abandi badepite bagendaga batanga ibitekerezo kuri zimwe mu ngingo ziri mu mushinga w’Itegeko Nshinga ariko zavuguruwe mu minsi mike Komisiyo y’inzobere zizafatanya n’abadepite mu kuvugurura itegeko nshinga, imaze itangiye.

Uyu mudepite yavuze ko yishimiye ko manda ya Perezida uko yanditswe mu ngingo ya 101 ariko uko izaba irindwi, yakongerwaho.

Ati “Nishimiye ukuntu nahagarara imbere y’abambaza manda y’umukuru y’igihugu, ndavuga nk’abakecuru ba Nyaruguru, abantu ba Diaspora (ababa mu mahanga), aba Nyagatare nkabasubiza nta mususu nti ‘Ni irindwi yakongerwaho bishobotse.’ Nabishimye cyane.”

Ruku yagarutse no ku myaka 35 izasabwa umukandida wiyamamariza kuyobora igihugu, avuga ko iyi myaka hari benshi izakumira by’umwihariko abafite iri munsi yayo.

Ati “…Nagize akabazo ngeze ku myaka 35 yafashwe nk’aho ariyo yaherwaho… Abajeni ni zo nyimizi z’iki gihugu, dufite abajeni bari ‘smart’  , bavuga ku myaka 18 bati “Napfira iki gihugu”, ehh! tubyemere,… noneho tujye ku myaka 35, aho ngaho haba hari igihe kirekire, iriya myaka 35 tuyishyire ku ruhande tuvuge ngo “Ushoboye Abanyarwanda bishakiye, abe afite imyaka y’ubukure, naho iriya 35 irakuramo abantu benshi cyane…”

Aha abadepite benshi bamwakiriye mu bitwenge, ariko Hon Rwabyoma Ruku akomeza gutanga ibitekerezo bye ku bijyanye n’ubwenegihugu buzasabwa Umunyarwanda uziyamamaza.

Itegeko risaba uwo ariwe wese uziyamamariza kuyobora igihugu, kuba ari Umunyarwanda kandi nibura amaze imyaka itanu aba imbere mu gihugu.

Kuri iyi ngingo Ruku yavuze ko ibi bisa nko kuzana ibice by’Abanyarwanda ngo bitewe n’uko hari bamwe bafite ubwenegihugu bw’ibindi bihugu bakuriyemo.

Ati “Niba warabaye Umunya Canada, nkanjye…natebyaga, ariko hari amateka yacu dufite, ubu dufite intara ya gatandatu ikunda u Rwanda nk’abari imbere mu gihugu (yavugaga Diaspora), aho kugira ngo dukuremo abafite ubundi bwenegihugu, ahandi bavuga mu itegeko nshinga ‘primary residence’ (Aho umuntu aba)…”

Arongera ati “…Kuba ari mu Rwanda amaze nk’imyaka 5, amaze imyaka 10, ari mu Rwanda ariko kuvuga ngo ukureho indi ‘citizenship’ (ubundi bwenegihugu), aho ngano biraba ari nko kwivuguruza, nibyo nagize ingorane nabyo muri ‘article’ ya 29, …ubunyarwanda ntibukwiye kugira ‘classes’ (ibyiciro), ube Umunyarwanda ube uri Umunyarwanda, ntabwo ukwiye kubukurwaho kuko wabonye ubundi.”

Undi mudepite witwa Mukandutiye yashimye uburyo itegeko ryanogejwe, ariko asigarana amatsiko y’ukuntu uwiyamamariza kuba Perezida akwiye kuba afite imyaka 35, Umusenateri akaba asabwa imyaka 40 kandi bose bari mu myanya isaba ubushishozi.

Depite Kayitesi na we avuga ko mu irangashingiro y’uyu mushinga hagaragaramo ko Imana ariyo nkuru kandi ikaba ishobora byose ngo arabishima kuko aribyiza kandi ngo ni yo ishoboza Abanyarwanda, akavuga ko basaba uwiyamamariza kuba Perezida kuba ari mu Rwanda ariko ntihagenwe igihe agomba kuba ahamaze mbere yo kwiyamamaza.

Ikindi gikomeye, ngo ni igihe Perezida atowe ariko akavuga ko adashaka kuyobora kandi amatora yabaye, mu Itegeko nshinga ngo yumva ari ikintu giteye impungenge.

Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Amategeko, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yasobanuye ko ikibazo cy’imyaka 35 umudandida wiyamamariza kuba Perezida azasabwa, yagiweho impaka iza kwemezwa bitewe n’uko hari aho byabaye ku Isi, ko Perezida ufite iyo myaka yayoboye igihugu kandi akarangiza inshingano ze neza.

Yabwiye abadepite ko inama y’Abaperezida ba za Komisiyo na Komisiyo y’inzobere zizafasha mu kuvugurura itegeko nshinga bazakomeza kwakira ibitekerezo byanditse by’abadepite.

Igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki ya 12 Ukwakira mu Nteko, ni ukwemeza ishingiro ry’Umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga, nyuma hazabaho gutora ingingo kuyindi no kuyemeza, itegeko rijyanwe muri Sena ari naho nirimara kwemezwa bizajyanwa muri Kamarampaka icyo gihe niho hazanamenyekana itariki ya Kamarampaka.

Nubwo mu ishingiro ry’umushinga abadepite baraye batoye harimo ko uwiyamamariza kuba Perezida agomba kuba afite nibura imyaka 35 nta myaka ntarengwa y’izabukuru umuntu yageramo ntiyemererwe kuyobora u Rwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntabwo ndi Depite kandi nijwi ryanjye ntiryagera kure cyane ngo igitekerezo cyanjye gitangwe aho hejuru ariko reka ngire ibyo mvuga bike.

    Ibisabwa ngo umuntu abe yaba Umukuru w’Igihugu

    1. Kuba ari umunyarwanda
    2. Kuba ari inyangamugayo (ibi biteganywa n’amategeko nkuko bisanzwe)
    3. Kuba byibura yarakoze imirimo y’ubuyobozi (Aha bishatse kuvuga ko byibura yaba yarayoboye, kuri ubwo akaba atari incuro ya mbere agiye kuyobora.
    4. Kuba yarakoze imirimo ku urwego runaka (Aha bivuze ko haba hari urwego runaka yaba byibura yaragezeho ayobora kugira ngo abashe kuba yaharanira kuka President)

    Kuba yaba afite imyaka runaka byo si ngombwa kuko abaye yujuje 21 y’ubukure byaba ari byiza kuko nubundi imyaka y’ubukure ari 21

    ayanjye nayo murakoze

  • AUX AMES BIEN S LA VALEUR N’ATTEND PAS LE NOMBRE DES ANNEES. KUYOBORA RERO NTIBIGOMBERA IMYAKA ARIYO MPAMVU IGOMBA KUYO TWEMEJE Y’UBUKURE 21. MURAKOZE

  • Hon. afite ukuri .Afandi PC yatangiye kuyobora urugamba rwo kubohoza u Rwanda ifite imyaka ingahe (33 ). Kandi nibyo byari bigoye kurusha kuyobora igihugu. Kuko indaki niyo yari urugwiro. Nta RRA yari ihari ngo ifashe urugamba n’ibindi. Imyaka se yatumye atayobora urugamba akaba agejeje u Rwanda aho rugeze ubu. Mu gifaransa baravuga ngo “Aux ames bien nees ,la valeur n’attend plus le nombre des annees. Courage honorable kugaragaza igitekerezo kizima

  • RUKU RWABYOMA uyu ni umunyarwanda?

    • Yagiye kuba depite avuye canada ahindura izina, ubundi yitwa Rukumbura.

      • Ujyusoma neza,mbere yo kubanza gushyiraho comment, yahinduye amazina se yiyisende!????? Ni Umunyarwanda wujuje ibyangombwa. So ushatse umwirondorowe uzamubaze He is very approchable guy. Thank you

Comments are closed.

en_USEnglish