Digiqole ad

Rwanda: Icyaha cy’Ubusambanyi ku bashakanye gishobora kuva muri ‘penal code’

 Rwanda: Icyaha cy’Ubusambanyi ku bashakanye gishobora kuva muri ‘penal code’

*Ingingo zavugaga ku buraya zavuye mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda,

*Umuntu uzaca inyuma uwo bashakanye ntazahanwa, ahubwo ashobora kwaka gatanya mu buryo bwa civil,

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare, Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission, RLRC), yavuze bimwe mu byaha byakuwe mu gitabo mpanabyaha kirimo kivugururwa, muri byo harimo icyaha cy’ubusambanyi ku bashakanye (gucana inyuma) ndetse n’ibyemezo byafatirwaga indaya.

John Gara Uyobora Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kuvurura amategeko
John Gara Uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvurura amategeko

Imbere y’abanyamakuru, hari John Gara Perezida w’iyi Komisiyo, Mukeshimana Beata ushinzwe ubushakashatsi mu mategeko na Lambert Dushimimana ushinzwe ivugururwa ry’amategeko.

Hasobanuwe ko mu kuvugurura iki gitabo hitawe ku ngingo enye, iyo gukumira ibyaha, kujyanisha igihano n’icyaha, kwita ku kuba hari abantu bakora ibyaha ariko bashobora kwisubiraho bakabana n’abandi mu muryango ndetse n’iyo guhana bihanukiriye abakora ibyaha.

Lambert Dushimimana ushinzwe kuvugurura amategeko, yavuze ko ingingo zivuga uburaya muri iki gitabo mpanabyaha gihindurwa, zakuwemo ndetse n’ibyemezo byateganywaga gufatirwa indaya, kuko ngo ntabwo igitabo cyafataga uburaya nk’icyaha na mbere.

Ati “Wasangaga uburaya muri ‘penal code’ atari icyaha ukibaza impamvu hazamo ibyemezo bifatirwa indaya, ibyemezo by’umutekano, iby’ubuyobozi, kandi atari ibihano ukibaza impamvu birimo.”

Yongeyeho ati “Hari aho wasangaga bahana umuntu wafatanywe n’indaya, hanyuma ukibaza ngo uyu muntu niba uburaya atari icyaha baramuhana bashingiye ku ki?”

Yavuze ko mu bitabo by’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, haba mu cyasohotse mu 1977 n’icyavuguruwe mu 2012, ngo ntaho bateganyaga ko uburaya ari icyaha.

Ikindi cyaha cyakuwe mu gitabo mpanabyaha ni icy’ubusambanyi (gucana inyuma hagati y’abashakanye).

Iyo ngingo ngo yakuwemo bitewe n’uko isezerano ryo gushyingirwa ari kimwe n’andi masezerano, bityo bikaba bidakwiye kuba icyaha, ahubwo bigomba gufatwa nko kutubahiriza isezerano.

Lambert avuga ko hari ubwo umuntu yabaga yaciwe inyuma akarega, (umugabo/umugore we) agafungwa, nyuma yamubabarira urubanza rukaba rurarangiye.

Yagize ati “Niba marriage ari isezerano nk’andi, ni gute uwishe isezerano yagiranye n’undi hagati yabo ahanwa?”

John Gara umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, yavuze ko uwo baciye inyuma iyo ababariye undi, ngo mu mategeko nta gihano kiba kigihari.

Ati “Ibibazo nk’ibyo by’umuryango, biva ku muco, biva ku babibona, iyo bivuye mu mategeko bijya mu gushaka gatanya, uragenda ukamurega mugatandukana.”

Iki gitabo kirimo kuvugururwa kizaba gifite ingingo 492, mu gihe icyo kizasimbura cyari gifite izigera kuri 766.

Gusa, aba bavuga ko ibyo bakoze biri ku rwego rwa tekiniki kandi ngo baracyakira ibitekerezo, buri wese yemerewe gutanga ibitekerezo ngo nta bwo ibyo bavuze aribyo bya nyuma.

Iki gitabo nikimara kurangira kuri uru rwego rwa tekiniki, kizashyikirizwa Inama y’Abakomiseri na yo nicyemeza kijyanwe mu Nama y’Abaminisitiri babyemeze nk’umushinga w’itegeko.

Umwe mu baturage utwara moto mu mujyi wa Kigali, Umuseke umubajije kugira icyo avuga ku kuba gucana inyuma kw’abashakanye bikuwe mu gitabo mpanabyaha, mu magambo make yavuze ko ubuhanuze (bw’Ibyanditswe Byera) busohoye.

Ati “Ibi ni ibyanditswe bisohoye. Niba hari Amategeko y’Imana abantu ntibayubahirize, bakishyiriraho ayabo, ni ukuvuga iki. Ingo zajyaga zisenyuka hari amategeko abikumira (gusambana) none ubwo bizagenda gute?”

Hagati ni John Gara, na Mukeshimana Beata ushinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko na Dushimimana Lambert ushinzwe kuvugurura amategeko
Hagati ni John Gara, na Mukeshimana Beata ushinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko na Dushimimana Lambert ushinzwe kuvugurura amategeko

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Ariko n’ubu, itegeko uko riri ntabwo uwo bafungaga yagaruka kubana n’uwo bashakanye kereka amubabariye. Ngirango abantu bakwiye gutinya gatanya aho gutinya uburoko. Niba uwahemukiwe yarega bakamuha gatanya, ndumva icyo aricyo gikuru. Kuko n’ubundi gufunga ntibyavanagaho gatanya.

  • ikindi kibazwaho nuko niba marriage ari contract hagati yabantu 2 nigute breach of that contract yaba penal? nabyo ntibyari bisobanutse ahubwo niba haabyeho gucana inyuma byaba impamvu ituma habaho kurangiza amasezerano y’abashyingiranwe (marriage termination)

  • Gatanya niyo yashobora ingo zananiranye.naho gufunga byo ndabona ntacyo byahindura kuko uwaguciyinyuma ntacyamubuza gusubirayo.ninkumuvumo abantu bamwe bavukana.

  • kwica amasezerano si icyaha cyajya mu byaha bihanwa n’amategeko keretse umwe cyangwa bombi bisabiye igihano igihe umwe cyangwa bombi bishe amasezerano no bwo yahanwa n’ibihano yisabiye.

  • Ok, niba koko marriage igenga vie conjugale ari amasezerano asanzwe nk’ayandi yose (ku buryo adakururira ibihano ny’iri ukuyarengaho), ubwo igikurikiraho, kandi vuba mbere y’uko tugera i Canaan (2017), ni ugushyiraho uburyo bwemewe n’amategeko hanyuma ababishatse iyo contract ikajya ijyibwamo mu gihe runaka (Amezi 6, umwaka 1, imyaka 2, 3, 10…50, 100)….!

    Yewe, burya koko ngo ntawihuta nk’uwayobye, iki gihugu wagirango ntikigira abakuru, ariko ni mu gihe, numvise ko ngo urubyiruko ubu ari 75% !

    • @Merisiyana, Kuba igihugu gifite 75% nk’urubyiruko se bisobanuye ko abantu bayoba? Ariko mwagiye mureka gupinga buri gihe.
      Kuvugurura amategeko ni ibintu bibaho ahantu henshi, kandi ntabwo amategeko yo mu myaka ya kera aba buri gihe ajyanye n’igihe abantu bagezemo cyane cyane hakurikijwe evolution y’imyumvire abantu baba bafite mu gihe runaka.
      Kuba amategeko arimo kuvugururwa si uguca inka amabere. Ahubwo umuntu yumvise hari ikitameze neza, yakwegera abateknisiye, akabaha ibitekerezo aho kuvuga amagambo atarimo ikinyabupfura nko kuvuga ngo wagirango u Rwanda nta bakuru rugira!!!! Wowe se ubivuze uriyumva ko ukuze ra? Ngaho tanga inama rero.

  • gatanya niwo muti w’ibibazo ku bashakanye. Ahubwo bayikuremo amananiza umuntu nayisaba bayimuhe

  • Iryo ni iterambere cg ni iteranyuma? Uwo muntu yavumbuye rero? ahooo, Yesu naza bizacura iki? Erega hari abajyaga banatinya noneho zivuyeho burundu. Azajya arongora umugore we, umukozi n’umushyitsi bose avange. Ubwoba se? bw’iki? Divorce, azane undi. Umuryango nyarwanda uragiye….

    • None se Yesu yaravuze ngo abazacana inyuma Leta zizabafunge? Ntimukajye mumuhimbira kabisa, dore aho mwahereye!

      • Wowe wiyita Mpesa,menya ko ibyo wigira bidakwiye umukirisitu. Ibyo guterana ububyara ntimubizane mu iki kibazo kuko kirakomeye. Nicyo bita “peche”contre l’humanite. Umuryango nyarwanda ntuzongere kugwirwa n’amahano. Ese ubundi za kirazira turirimba ni ukuzivuga tutanamenye ibyiza nyazo ngo tumenye ko zisigasira umuco nyarwanda!? Cyangwa buriya umuco ushaje ari mwiza ujugunywa nka rwarukwavu rukuze ruhita rubagwa! Bahungu mwe dore ishyano! Nyabuneka mwikina mu bikomeye, ibigoye mwibyitiranya n’ibigori! Ahaaa! Ibi mudahanaaaa!!

  • hhhh wa mugabo wo muri iyi komisiyo uhuragura ibigambo noneho arihe ariko?

  • Kurongora ni ngombwa ibindi n’amagambo.

    • Indirimbo y’impala yitwa “nyirabasare wo kuli base” murayizi ?

  • Ibi bigiye kuba business kuri bamwe,azajya yemera musezerane abona ufite cash nahagera asambane mu maso yawe kugirango akurakaze ute umutwe usabe gatanya,iri itegeko rifite ibyiza n’ibibi byinshi.

    • @VICTORIA, none se ningobwa ko abashakanye basinya ivanga mutungo rusange! bajye basinya ivangura mutungo!

  • Juste ashaka ko mugabana umutungo.

  • Indirimbo y’impala yitwa “nyirabasare wo kuli base” murayizi ?

  • uwifuza gatanya bake bayimuha nta mananiza Wenda Shari ubeicanyi mubashakanye bwagabanyuka

  • Ibi ni byo kuko guca inyuma Uwo mwashakanye ni ukutubahiriza amasezerano, uwahemukiwe yaba adashoboye kubyihanganira, kandi afite gihamya ko yahemukiwe agasaba ko amasezerano aseswa, ahubwo ikindi gikwiye kurebwaho ni uburyo bwo gutanga gatanya bitagoranye, biriya inkiko zikora ngo byo Kibanza bunga abantu no kubaha Igihe ngo cyo kubitekerezaho,…nibabivemo ubundi abafitanye amasezerano niba umwe ashaka kuyasesa nta mananiza akwiye kubamo.Ahubwo mu gusezerana bazashyiremo n’impamvu ayo masezerano ashobora guseswa d’office!Ubundi se abicana si ukubera kuba banana umwe atagishaka undi!

  • Rwose njye ndabona abantu dusigaye twumva nabi, impamvu twumva nabi ni nko guhindura gushyingiranwa imbere y’amategeko byahindutse ngo ni ugusezerana imbere y’ubuyobozi! Ngaho nawe nyumvira! Nibyo Marisiyana yivugiye ati atiko inteko igizwe na 75% ari urubyuruko,uwiyota Ruhara arafureka niba ari umujeni, amenye ko ingoma y’abidishyi idakwiye kugaruka. Ariko ubundi ko uriya Ruhara ntiyemera ko ubunararibonye bw’urubyiruko bugerwa ku mashyi? Ubwo rero ngo ntibakabivuge akunde agubwe neza boshye umwana uvukiye mu bukecuru n’ubusaza iwabo batabuze ibyara! Ibyo nibyo bigiye kurimbura igihugu, ariko ubundiHE Paul Kagame ko tuzi ko ashoboye kandi tumwemera, ibyo ntaba abibona ngo anabyumve? Abadepite n’Abasenateri bo ntibabibona? Koko nk’ibyo sibyo bakatwigiye? Uriya mugabo wiyita ruhara n’abandi batekereza nkawe, kimwe na bariya biyita ko bsvugurura amategeko, bamenyeko baysvuyanga babyita kuyavugurura. Dukeneye amategeko ateza imbere imbonezamubano et no gushyigikira imico mibi isenya sosiyete nyarwanda. Njye ndatabaza HE na parelement ku iki kibazo cyane ko gisenya ingo nyarwanda, nyabune mubjenjeka ni mutare, ntimubicire inyeri ari urukondo!!

  • Agahugu katagira umuco karacika,iyi komisiyo sinemeranya nayo na gato, nibaza ko aho umuryango nyarwanda ugeze ingo zitakibasha gukomera, ntabwo ari ikibazo cy’iterambere cg imyumvire isigiye ari mishya. Na kera ntabwo abantu babanaga batagirana ibibazo, ahubwo habaga za kirazira abantu bitwararikiraga, ikibabaje n’uko uko twibwira ko twasobanutse tugenda twiyorohereza ibibazo nyamara dutema ishami twicayeho. Igihe turimo abantu bakwiye amategeko akarishye ntabwo bakwiye gukora ibyo bishakiye. Ahubwo divorce ntiyari ikwiye no kwemerwa, wenda umuntu yajya abanza agatekereza ibyo agiyemo mukava mu mikino y’ingo yateye. Ingaruka ntabwo ziri kure.

    • Ibyiza ni ugushyiraho contrat de mariage abantu bakajya bagena imyaka bazabana babona bigenda neza bakayongera naho byakwanga bagahagarika contrat. Nyamara byaba ari igisubizo ku bashakanye. Kuko n’ubundi ako karamata bavuga nta bakikabana kuko bahita batana. Ariko batagushyizeho urwo rushyo, mwakwibanira neza. Nyamara mwabyigaho neza vuba ni ingirakamaro. Kandi nibazo ko nta n’aho byabangamira ijambo ry’Imana.

  • ko itegeko ryuburaya mutarivugaho,nuko abo bananiwe no kubaka ariho bahungira, muri make ni ukubafaha, `byo aribyo byose nuyu mutegetsi ntiyakwifuza ko umukobwa we yaba indaya nabura umuhunguwe yumve ngo yimukiwe kwa maraya naka kandi nishati yarayigurishije kuko amafaranga yamushizeho

  • Reka nibarize uyu ukuriye Commission,ndamutse nje nkajya nsambanya umugore wawe ukabibona wakumva ntakibazo ufite uretse gushaka gatanya gusa?????nonese niba uwishe isezerano adahanwa n’amategeko,ko amasezerano yose ari amwe,uwishe isezerano ryo kwishyura mufitanye inyandiko cg Cheque itazigamiwe kuki we yahanwa?????ubwo rero murebe ibyitwa amasezerano byose mubikureho.Ndabona musigaje no kuzakuraho ijambo ry’IMANA kuko ryo ryemera ko gusambana ari icyaha ndetse kibi kuko cyo kinakorerwa mu mubiri imbere.
    Soma aha hakurikira:
    1 abakorinto 6:18
    Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

    Abalewi 21:9
    Kandi umukobwa w’umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike.

  • Ruhara ndamushyigikiye 100% Iby’Imana mubihe Imana ibya Cesar mubihe Cesar! Nimureke Urubyiruko rurimo na Ruhara rubereke ko barusha ubwenge aba basaza bumiye ku ruhu inka yarariwe kera!!!nta wushyigikiye ubusambanyi ni byo ariko se nanone mwibwira ko ibihano biri mu mategeko ari byo byabuza abaca inyuma abo bashakanye? no gutinya kwandura indwara ntibibabuza nkaswe code pénal! Ubusambanyi ni icyaha imbere y’Imana n’Abantu ariko kugishyira mu mategeko ahana ni uburondogozi bw’Abasaza rwose!

  • gusezerana biroroshye ntanubwo birenga kumurenge,nibabigenze batyo no mugutana birangirire aho hafi.nawese umuntu yananiranywe nundi muti ariko mugumane

    muhangane.buri munsi twumva abicanye,wajya kumva ukumva inzego zibanze ngo uwo muryango wahoranaga amakimbirane ngo twarabunze.niba umwe muribo agaragaje ko atagishaka kubana nundi mwabatanyije strait aways mudategereje ko bicana?nibisubiraho bakumva bakongera kubana muzongere mubasezeranye.why not

  • Iri tegeko kurivugurura byari byiza, ariko bishobotse kugira ngo ingo zibane neza, ni uko ahubwo ubusambanyi bugaragaye, bwajya buhanwa by’intangarugero.

    1. Umugore wasambanye n’undi mugabo, agatwara inda, niba nta tegeko rihana uwasambanye, umwana azitwa uwande? Bivuze ko umuntu azajya abyara umwana aho ashatse atari k’uwo bashakanye gusa kuko bisa nk’aho byemewe. Ese mu bashinzwe irangamimerere abana bazitwa abande?

    2. Niba umwe mu bashakanye yemererewe kuryamana n’uwo ashaka mu Rwanda, gushaka bifite akahe gaciro?

    Ubwo uzagera aho bamufata neza, azajya abana n’uwo!

  • Umuryango niwo muzi w’iterambere. Nimudashyigikira umuryango se iryo terambere muririmba rizagerwaho gute?

  • Ibyiza ni ugushyiraho contrat de mariage abantu bakajya bagena imyaka bazabana babona bigenda neza bakayongera naho byakwanga bagahagarika contrat. Nyamara byaba ari igisubizo ku bashakanye. Kuko n’ubundi ako karamata bavuga nta bakikabana kuko bahita batana. Ariko batagushyizeho urwo rushyo, mwakwibanira neza. Nyamara mwabyigaho neza vuba ni ingirakamaro. Kandi nibazo ko nta n’aho byabangamira ijambo ry’Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish