Digiqole ad

“Iminsi yose ni iy’abagabo ariko bafatanyije n’abagore babo”- Hon Mukakarangwa

 “Iminsi yose ni iy’abagabo ariko bafatanyije n’abagore babo”- Hon Mukakarangwa

Mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugege, bizihirije umunsi mpuzamaanga w’Umugore mu kogo Iwacu Kabusunzu, Hon Depite Mukakarangwa Clotulde, yabwiye abari aho ko iminsi yose ari iy’abagabo bafatanyije n’abagore babo mu rwego rwo kugera ku iterambere bombi.

Hon Mukakarangwa Clotulde Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu agiye kwakira impano y'igikapo yagenewe n'umuturage
Hon Mukakarangwa Clotilde Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu agiye kwakira impano y’igikapo yagenewe n’umuturage

Uyu munsi, waranzwe n’imvura ikomeye yatumye ibirori byo kuwizihiza bikererwaho amasaha ane. Hon Depite Mukakarangwa Clotilde utuye muri uyu murenge wa Nyakabanda yifatanyije n’abayobozi b’Umurenge n’abaturage kwizihiza uyu munsi.

Yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga ushimishije ku bagore kuko ngo umugore afite intambwe yateye mu bukungu. Mu ijambo rye, yavuze ko kuba imvura yaguye ku munsi w’Umugore ari ikimenyetso ko ari we utanga ubuzima.

Yasabye abaturage gufatanya mu ngo zabo kugira ngo bagere ku iterambere bafatanyije, ati “Iminsi yose ni iy’abagabo ariko bafatanyije n’abagore babo. Mu rwego rwo kugira ngo umuryango utere imbere, ni uko umugabo n’umugore baba bashyize hamwe bakumvikana, bagakora gahunda y’iterambere ry’urugo rwabo. Iyo urugo rwateye imbere n’igihugu kiba cyateye imbere muri rusange.”

Ibyo ngo yabivugiye kugira ngo umugore n’umugabo bumve ko bari ku rwego rumwe mu iterambere ry’umuryango.

Yavuze ko amategeko aha umugore uburenganzira, agomba kuyasobanukirwa, ajyanye n’uburenganzira ku butaka n’indi mitungo, n’itegeko nshinga ribaha amahirwe yo kugira 30% mu myanya ipiganirwa ifatirwamo ibyemezo.

Yagize ati “…Ingingo ya 10 y’Itegeko Nshinga mu gace ka kane ivuga ko 30% by’imyanya ifatirwamo ibyemezi igomba kuba ari iy’abagore, ntabwo babihabwa ‘gratuitement’ (ku buntu), ni ku bw’uko bashoboye.”

Uyu munsi utari usanzwe mu murenge wa Nyakabanda, hakinwe imikino itandukanye iganisha ku nsanganyamatsiko “Guhamya ihame ry’Uburinganire no guteza imbere Umugore” aho hari hanagenwe ibihembo ku Tugari twitwaye neza dutatu, Nyakabanda I yabaye iya gatatu ihamba Frw 50 000, Munanira II yabaye iya kabiri ihabwa Frw 70 000 na Nyakabanda II yabaye iya mbere ihabwa Frw 100 000 na Certificat.

Mukarwego Mwanaidi, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Umurenge yabwiye Umuseke ko uyu munsi bawuteguye mu rwego rwo guha agaciro umugore.

Ati “Ni yo mpamvu twishimye, abagore twahawe agaciro, twavuye hasi, turi inyuma ya Perezida wa Repubulika, kandi dukora ntabwo ari ukuvuga gusa, ni yo mpamvu ubona turi benshi.”

Mwanaidi avuga ko  iterambere kugira ngo rigerweho ari uko umugore abanza gutezwa imbere, ubu ngo bakaba bakora ubuvugizi ngo bagane ibigo by’imari.

Yagize ati “Iyo ukijije umugore, uba ukijije u Rwanda, uba ukijije Isi, burya umugore ukize n’umugabo ukize, ntabwo bashondana, nta mahane, bubaha umuntu kuko akora, abagore badakora basaba byinshi, umuntu akakubona nk’udashoboye.”

Abagore bahigiye guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gushishikariza abaturage umugoroba w’ababyeyi, kuko ngo ni wo ukemurirwamo byinshi mu bibazo bahura na byo no kurwanya imirire mibi mu ngo.

Mukamuvunyi Sophie, Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Nyakabanda, yavuze ko igikorwa bateguye cyari kigamije guhesha Umunyarwandakazi agaciro, hamurikwa ibikorwa yagezeho, guhiga imihigo n’amarushanwa.

Ibyo ngo biri mu rwego rwo kugaragaza ko hari ibyo umugore abashije kugeraho.

Ati “Mu mikino wabonye ko hari abagore bagihohoterwa, hari n’abateye imbere ugereranyije n’igihe cya kera twateye imbere, ikindi ubu twahawe agaciro turi mu buyobozi ni yo mpamvu na njye umbana aha.”

Yavuze ko imihigo ya Ba mutima w’urugo, umurenge ufatanya n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu kuyishyira mu bikorwa.

Muri Nyakabanda n’ahandi mu gihugu, ngo hagiye gukomeza ukwezi kw’umugore kuzarangwa n’ibikorwa bigamije kumuteza imbere mu nkingi enye. Hazabamo icyumweru kizibanda ku miyoborere myiza, ikizibanda ku bukungu, ku butabera n’icy’imibereho myiza.

Mukamuvunyi yavuze ko mu bukungu, abagore bagomba kwitabira icyo cyumweru no kwishyira mu matsinda, bakarwanya ubukene kuko ngo hari inkunga yagenwe izafasha abari mu matsinda.

Mugiraneza Moses, umwe mu bagabo bari bifatanyije n’abagore mu kwizihiza umunsi wabo, yavuze ko yahageze mu rwego rwo kwifatanya na bashiki be.

Yavuze ko kuri uyu munsi abagabo, bagomba kumva ko bafatanya n’abagore babo bakiteza imbere, bari hamwe, ati “Umugore wanjye, uyu munsi ni uko ndi mu kazi nari kumwoherereza impano (cadeau).”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku Isi byashyize imbere uburinganire, ndetse abagore bakaba biganje mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda kugera kuri 62%, gusa umugore wo mu cyaro ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi batagira amahirwe yo kugera ku nguzanyo z’amabanki, bikaba bikiri imbogami, abandi bakaba bumva ko iyo umugabo afite konti muri banki biba bihagije.

Salle y'Ikigo iwacu Kabusunzu yari yuzuye abagore, n'abanyeshuri b'ibigo bihegereye, APPAC na GS Kabusunzu
Salle y’Ikigo iwacu Kabusunzu yari yuzuye abagore, n’abanyeshuri b’ibigo bihegereye, APPAC na GS Kabusunzu
Bakinaga bagaragaza ko umugore agihohoterwa
Bakinaga bagaragaza ko umugore agihohoterwa
Bamwe mu bagabo bari baje kwifatanya n'abagore kwizihiza umunsi mukuru wabo
Bamwe mu bagabo bari baje kwifatanya n’abagore kwizihiza umunsi mukuru wabo
Speciose Nyirabahire uhagarariye abagore mu Kagari ka Nyakabanda ya kabiri ya nahawe igihembo cya mbere
Speciose Nyirabahire uhagarariye abagore mu Kagari ka Nyakabanda ya kabiri ya nahawe igihembo cya mbere
Mukarwego Mwanaidi, uhagarariye CNF muri Nyakabanda
Mukarwego Mwanaidi, uhagarariye CNF muri Nyakabanda
Abagore bari bakenyeye babarewe
Abagore bari bakenyeye babarewe
Mukamuvunyi Sophie, Umuyobozi w’Umurenge ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage
Mukamuvunyi Sophie, Umuyobozi w’Umurenge ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage
Ba Mutima w'Urugo ba Nyakabanda bahigiye kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Ba Mutima w’Urugo ba Nyakabanda bahigiye kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Salle ya Nyakabanda yari yuzuye
Salle ya Nyakabanda yari yuzuye

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abagabo bo mu Rwanda bagiye kuzamera nk’abo mu bihugu by’i Burayi! Uzitegereze imiryango yateraniye nko muri za bar cg ahantu hafunguye nko kuri plage! Abagabo ntibavuga iyo bari kumwe n’abagore babo!
    Baraceceka pe! Aka kantu sinzi niba nakita frustration muzakitegereze muzambwire! Ariko abagore nibo baba bayoboye debates iyo basohokanye n’abagabo babo! Barisanzura bakavuga iryo bashaka umugabo yaba atannye gato umugore ntatinya kumukosorera aho ku karubanda ndetse umugabo agaceceka kugira ngo ataza kwangiza umwuka “mwiza w’ubusabane”! Ngo burya ntibirangirira aho kuko ngo umugore iyo ageze mu rugo hari ubwo adashirwa akabaza unugabo we icyamuteye gutana akavuga ibyo we aba yita ibidahwitse mu ruhame rw’ama famille! Uyu munsi ngo abagabo b’i Burayi America, Canada na Australia abagabo baho nabo barawucyeneye! Ngo barapfukiranwa cyane!

  • Umugore akabwira umugabo ati:“Ngaho se nikankore, maze bakereke!…”, abagore twahawe agaciro n’ijambo di, uzabaze nta mugore ugikubitwa cyangwa ngo yahukane, ahubwo wagenda ukarunsigamo”. Aya magambo yanditse aha, ni zimwe mu mvugo zisigaye ziranga bamwe mu bagore bitiranyije igisobanuro cy’uburinganire.

    Ikintu cyitwa “uburinganire” muri iki gihugu kiragenda kitwereka uko bwije n’uko bukeye ko bamwe bashobora kuba baragifashe uko kitari. Bamwe ndetse dusigaye twibaza niba koko byari ngombwa kuzana iryo jambo (ahanini rishingiye kuri Politiki) mu mibereho nyarwanda y’umugabo n’umugore b’iki gihe. Twashoboraga gukoresha irindi jambo ryubaka, kuko iri dukoresha “ry’uburinganire” rifite muri ryo injyana yo gusenya.

    Ntitwashidikanya ko abazanye iri jambo “uburinganire”muri Politiki y’u Rwanda bari bagamije kubaka, no kurushaho guha amahirwe angana abarwubakanye, nyamara ariko uko bigenda bigaragara, bashobora kuzasanga ko icyo bari biteze ko rizazana, atari cyo kibaye, ko ahubwo ryakuruye ibindi bibazo batari biteze.

    Aabanyarwanda b’ingeri zose bari bakwiye gutekereza bihagije kuri iri jambo “uburinganire”, bakariha agaciro karyo nyako, kandi bagaharanira ko Sosiyete nyarwanda nshyashya yazanye iyo mvugo, itazicuza icyatumye iyizana. Ese koko tuzagere aho twicuza icyatumye iryo jambo (iyo mvugo) turizana? Ese koko bizagere aho dutangira kwibaza niba tutafata icyemezo cyo kurishyira mu kabati, tukarifungiranamo burundu, tukongera kwiberaho nk’igihe twabagaho ritaraza?? Hari uwo byashimisha se? simbihamya!!

    Bagore rero b’uru Rwanda nimube ba “mutima w’urugo”, mureke kuba ba “musenyarugo”. Bagabo namwe b’uru Rwanda nimube ba “mutwe w’urugo” mureke kuba ba “mutumarusenyuka”.
    Twese hamwe mureke duce bugufi, twubahane kugira ngo turwubake, ariko muri ubwo bwubahane tumenye ko Imana yaremye “Adamu” na “Eva”.

    Umugabo n’umugore babe inkingi ebyiri zifatanye zubatse inzu ya Sosoyete nyarwanda itajegajega. Ariko buri nkingi muri izo ebyiri zifatanye, ibe ifite ububasha n’ubushobozi bwayo bwihariye byo gufata igisenge cy’inzu ya Sosiyete nyarwanda, ku buryo imwe muri izo nkingi itakaje umwihariko wayo, itaba igifite ubushobozi bwo kubaka iyo nzu.

    Biratangaje ariko biranababaje cyane, kubona akajambo gato kitwa “uburinganire” kageze aho gasenya umuryango, ndetse ikibabaje kurutaho kakaba karabyaye amahano aho umugore asigaye afata agafuni akagakubita umugabo akamwica, cyangwa se umugabo akaba ariwe unagakubita umugore akamwica.

  • umunsi w’umugore ntamugore wambaye URUGORI , ako kantu mwakabonye?

  • Abagore bagaragara kuri aya mafoto wagira ngo ni incike cyangwa abapfakazi! Nta n’umwe uteze urugori! Ibi bikabyo by’abagore biragaragaza ko uburenganzira utagokeye, utaruhiye, udashobora kubusigasira! Ibi bishobora kuzarangira abagore basubijwe mu mwanya ubakwiye.

  • Aya magambo arimo uburere buke aba ari agasanzwe hagati yabo ijambo ‘Uburinganire’ ni urwitwazo! Ese umugabo we aba yavuze iki ra ndetse ari nawe wabanje? Nyamara ijambo Uburinganire riri mu nyungu z’abagabo kurusha iz’abagore. Ku muntu uryumva neza ni inshingano(responsabilité) kuruta kwiganzura(révolte) Burya mu ngeso zose zitesha umuntu agaciro ni ugusabiriza,iyo ubashije kuyigobotora uba uryigaruriye(ishema) Niba umugabo atanze minerval umugore akagura uniforme ku mwana wabo bombi amahane yava he? keretse n’ubundi ari ba kazarusenya bahuye!!!Kuri njye umugore agomba kuba independante apana ibyi kugurirwa umwenda nk’umwana wenda bakakugurira na qualité cg ibara udashaka ugashinyiriza kuko udafite ubushobozi bwo kuwigurira!! Bagore rero umupira uri mu kibuga cyanyu nimuwupfusha ubusa ingaruka mbi cg nziza zizabageraho.Women GO

  • Yego Aimable we, ako kantu wabonye natwe twakabonye. Ariko ntabwo bitangaje, aba bagore ni abo mu mujyi wa Kigali. Iyo ugira ngo umunyamakuru yashizeho ibyabereye mu cyaro, nta shiti wari kubona abagore bateze urugoli.

    • Urakoze cyane muvandimwe Siaka, Umunyamakuru ubutaha azanyarukire no mu cyaro turebe uko biba byifashe, gira ubuzima bwiza

Comments are closed.

en_USEnglish