Digiqole ad

Min. Binagwaho yerekanye ingamba zo kongera abaganga no kugumana abahari

 Min. Binagwaho yerekanye ingamba zo kongera abaganga no kugumana abahari

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima afite icyizere ko umubare w’abaganga uzazamuka mu gihe kiri imbere

Ubwo aheruka mu Nteko Nshingamategeko umutwe wa Sena, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, yabwiye komisiyo ya Politiki n’Imibereho myiza, ingamba zihari zokongera abaganga no gufata neza abahari, kugira badakomeza kwigendera bashaka ahari ubuzima bwiza, Abasenateri bifuzaga ko abaganga bagira ‘Statut’ yihariye.

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w'Ubuzima afite icyizere ko umubare w'abaganga uzazamuka mu gihe kiri imbere
Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima afite icyizere ko umubare w’abaganga uzazamuka mu gihe kiri imbere

Icyo gihe ku wa kane tariki 3 Werurwe, Dr Binagwaho yari yagiye gusobanura ibijyanye n’indwara zitanduzwa (Non-Communicable Diseases) uko ubwiyongere bwazo buhagaze mu Rwanda n’igikorwa mu kuzikumira.

Mu bibazo byinshi Abasenateri bamubajije, harimo n’ikibazo cy’abaganga bakiri bakeya, ndetse n’abandi baba bamaze kuba inzobere, ariko nyuma bakigira ahandi bitewe n’uko bagishakisha ubuzima bwiza.

Dr Binagwaho yasobanuye ko, hari ingamba nyinshi zokongera abaganga, ku buryo mu myaka iri imbere, nibura u Rwanda ruzajya rubasha gusohora abaganga (Doctors) bagera kuri 500.

Yagize ati “Kwigisha umuganga w’inzobere (A Simple Specialist) bitwara igihe kirekire, nibura bitwara imyaka 4. Dufite Aba ‘Specialistes’ 270 biganjemo abaganga bakiri bato b’Abanyarwanda barimo biga, bazagenda binjira mu kazi buhoro buhoro.”

Yakomeje avuga ko gahunda yo kwigisha abaganga yitwa “Human Resource for Health” iterwa inkunga na Leta ya America, yatumye umubare w’abaganga b’Aba Specialistes wiyongera.

Yagize ati “Buru mwaka haza Abarimu 100 kwigisha mu Rwanda, muri bo  50 baba ari abaganga abandi 50 ari aba infirmieres, ni gahunda itanga umusaruro ukomeye.”

Dr Binagwaho avuga ko buri mwaka u Rwanda rwabonaga abaganga bo ku rwego rw’Aba Specialistes 20, ariko ngo buri mwaka rugiye kujya rubona abagera ku 100.

Yabwiye Abasenateri ko Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuganga, harangizagamo buri mwaka abagera ku 100, ngo guhera mu mwaka utaha wa 2017, iri shami rizajya ryakira abagera kuri 300.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hari amahirwe ko Kaminuza eshatu, iya Global Health University, Kaminuza y’Abadivantisite, na Kaminuza yigenga ya Kigali, na zo zigiye gutangiza amashami y’ubuganga.

Ati “Izi Kaminuza eshatu ntiziratangira, ariko mu myaka iza, tuzaba dusohora abaganga 500 ku mwaka, bakubye ishuro eshanu abasohoka ubu, ibyo bizahindura ubuzima.”

U Rwanda ngo rubasha gusohora buri mwaka ba Infirmieres bafite impamyabumenyi bagera kuri 500 baratangiriye kuri 0, ni yo mpamvu ngo nibura muri buri Bitaro hashyizwe Infermiere ufite Icyiciro cya mbere cya Kaminuza, ibyo na byo ngo bijyanye no kwigisha Abanyarwanda byahinduye ubuzima, imyaka yo kubaho iriyongera.

 

Abaganga bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza ariko buzongerwa

Abasenateri bagaragaje ikibazo cy’uko abaganga bafite uburambe, ndetse n’inzobere bakunze kuva mu kazi ko kuvura bakigira ahandi hashobora kubaha amafaranga arenze ku yo babaona.

Abagize Komisiyo ya Politiki n’Imibereho myiza, basabye Minisiteri y’Ubuzima kureaba niba byaba bikenewe ko hashyirwaho itegeko ryihariye rigenga Abaganga (Statut special).

Iki kibazo cyasaga n’igikomereye Sen Ntawukuliryayo Jean Damascene wanayoboye Minisiteri y’Ubuzima mbere yo kujya mu Nteko, akaba yaragaragaza ko Umuganga bidasobanutse uko azamurwa mu ntera mu gihe amaze imyaka iyi n’iyi, bisa n’aho aguma ku rwego rumwe.

Gusa, iki kibazo Abasenateri basa n’aho batakibona kimwe na Minisitiri w’Ubuzima, kuko we yavuze ko umuganga ari umwe mu bakozi bafite umushahara mwiza mu Rwanda, kandi ngo hari n’izindi nyoroshyo babonye.

Dr Binagwaho ati “Habayeho korohereza abaganga kubona imodoka, ntibasora, imishahara yabo iri hejuru ugeranyije n’iy’abandi. Ntibihagije, turiga uburyo bwo kubafasha kubona inzu, tuzabiganira na Minisitiri w’Intebe, ni ikibazo dufata nk’igikomeye.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Turashmira aba senateur babajje ministiri ibyo bibazo ariko ntakibazo na kimwe bamubajije kireba abaforomo(Nurse) uburyo bazamurwa mu ntera n’umushahara wabo ukiri hasi,kandi muzi ko bakorana n’abaganga bo bahora kumurwayi isaha kuyindi turabasaba nabo ibyabo bisobanuke kuko bafite akazi katoroshye(ukora amajoro,weekend,iminsi ya conge, amasaha y’kirenga )ariko ntagaciro bihabwa na ministre Binagwaho cg abakoresha.bidahindutse tuzakomeza kujya zambia,malawi,Eurepe,autsrarie na America gushaka ubuzima.

  • Ariko abayobozi bazageza he kwiyobagiza,muganga ni ijambo globale; harimo medical doctors, nurses, paramedicals,…. ariko usanga ino twivugira bamwe abandi tukabirengagiza.Kandi uruhare rwa buri rwego rurafatika; ni ukubanza tukanahindura imyumvire. Urugero niba muri ministere nta muyobozi urimo usobanukiwe ibya Laboratory,gupima indwara mu buryo budasobanutse uzasanga byiganje.

    ikindi Minister atubeshyaho ni ibyo yita imibereho myiza y abaganga, igihe ahembwa nabi iyo modoka azayigura ate?specialists nibo bonyine badasora, arko abandi barara banyagirirwa mu nzira.Ese imodoka niyo y ibanze,nabanze abafashe kubona amazu yo kubamo. Niba uwitwa umukozi mwiza amara 5 ans atabasha kugonda akazu ko kubamo, abasigaye bizacura iki?

  • Min. Binagwaho arabeshya we Sena !!!! Imishahara myiza , Abaganga , abaforomo, … mu mavuriro bararira !!! Abo bayobozi bazasure amavuriro amwe na mwe bazabyirebere…

    Imagine abantu bakora iminsi yose , ama joro , week end , congee , ntibashobora kumva radio , ntibabasha kwita ku miryango yabo , yewe noneho na contrat zabo hasohotse ibwiriza rivuga ko zitazajya zirenza umwaka 1 , ngaho ntazabona inguzanyo ku mushahara ,,,,, ,,

    Aho niho haturuka impfu za hato na hato Umuntu ufite ubuzima bubi yakora neza ate ??

    Leta izarebe uko ibagenza

  • nibabyigeho KBS ariko babanze bongere umubare waza bourses mu mashuri yisumbuye naza kamenuza.

  • Hari ikibazo naburiye igisubizo kdi ntajya numva abayobozi basobanura neza. Ni gute umu nurse arangiza kwiga imyaka 3 cg 4 ya kaminuza akabona diplome nziza rwose yemewe na Leta y u Rwanda ariko bigasaba ko akora exam ya council of nursing ifite agaciro karuta aka diplome yigiye imyaka 4. Iyo atsinzwe ikizami cyateguwe na council of nursing (choix multiple gusa) ntashobora kubona akazi namba kdi yicaranye ubumenyi yabonye mu myaka 4 yose. Iyo exams usanga inaruhije cyane cyane ko programme ya nursing mu Rwanda atari imwe mu bigo byose. Mbona iriya council of nursing and midwife irusha imbaraga n’agaciro universities. Iriya council niba ari urwego rwa Leta yagakwiye kuba yemera diplome abanyeshuri baba bakuye universities ahubwo igafasha abarangije mu bundi buryo atari ukubabuza akazi/amahwemo ndetse no gushyiraho amategeko abapyinagaza aho kubateza imbere. Abasenateri batubariza mineduc na minisante

  • Genda abantu mukora mu nzego z’ubuzima NTAWUKURIRYAYO atakihayobora mwaragowe . BINAGWAHO yirebaho gusa. mumbabarire muzakore statistique murebe fuite irikuba munzego z’ubuvuzi . abaganga nibyo mubongerera ubumenyi ariko ejo bakabujyana ahandi.ni gihombo kuri leta .

  • Am really proud y ibyo tumaze kugeraho nk abanyarwanda mu rwego rw ubuzima…gusa hari icyo nibaza,ni gute ushobora kwizera GU training abanyeshuri 300 buri mwaka binjira muri medicine…bakavamo abaganga babereye iryo zina?we dont have to think quantitatively but also qualitatively! we only have 3 teaching hospitals… mu gihe cya stage buri munyeshuri aba akenewe gukurikiranwa individually naho ubundi yazisanga muri tourism…jye ndumva ari kongera n ubushobozi bwa kaminuza bw abarimu baba abigisha n abari mu bitaro ubwabo…dukwiye kubitekerezaho kandi nanone twese nk ibyagirira igihugu akamaro…

  • BINAGWAHO AZANASOBANURE IBIBAZO BY’ABA TITULAIRES B’AMA CENTRE DE SANTE BAHEMBWA IMISHAHARA INGANA N’IYABO BAYOBORA (BAHEMBWA KIMWE N’ABANDI BAYOBORA BANGANYA NIVEAU,NTA PRIME URETSE 20.000FRW GUSA BABONA).NI AGAHOMAMUNWA IBI BIBA MURI MINISANTE GUSA NTAYINDI MINISTRERE BIBAMO

  • BIBACA INTEGE NTA CONSIDERATION KANDI STRESS Y’AKAZI BAKORA ITEYE UBWOBA……..

  • mutubarize dr binagwaho icyatumye yangako abaforomo baba A2 bakomeza kongererwa ubumenyi nkaho abasigaye yabonyeko bihagije . ubwose wahembwa umushahara wa A2 ukariha 600000frw muri universte ugatunga urugo , abana bakiga cg integoye ni ukutwirukana akongera abashomeri mugihugu. anatubwire impamvu license zigomba guta agaciro buri myaka itatu. nonese na diplome buri myaka itatu turajya tujya gukorera izindi nka license? dukeneye ibisobanuro byimbitse

  • Ariko ubwo iibazo biri mubuvuzi murabizi koko? Ngo abaganga ni bake? BINAGWAHO ARABASHUKA AHUBWO ARIKUNDA GUSA AZATUNGANIRWE. Naho abaganga nibo gusa hanze aha ahubwo ikibazo cyabaye kimwe , abari mukazi barataka ngo umushahara ntawo bakagakora bijujuta kagakorwa nabi bityo bikagira ingaruka mbi kubarwayi kdi nanone abandi turi hanze twabaye abashomeri imyaka myinshi turabyakira.urugero: abize Orthopedic technology, Nutrition & Dietetics, Dental, Environment sciences ndetse hari nabuze Nursing mucyahoze ari KHI badafite akazi. Nimuvishaka muze kuri terain mwirebere Niko ikibazo kimeze. Barangiza ngo abaganga barabuze?!!! Binagwaho ntakababeshye. Ikindi kibazo, hari nigihe mubitaro tuba tuzi ko hari lacking yumukozi ariko numwaka ukaba washira batarigeze bashyira itangazo hanze ko akenewe ngo ibizamini bikorwe haboneke umukozi bikajuyobera. Ikindi kibazo nimuahaka muzasure ibutaro mugere muma services yaho murebe. Hari muzajya musanga Benchworkers gusa cg abakoze formation gusa aribo bakozi kdi abize ibyo bakora bari gushomera ntakazi. Birababaje

  • Muganga abayeho neza! Medecin generaliste ahembwa 275.000 Frw( Ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na bitanu). Gukodesha inzu iciriritse umuryango wabamo muri Kigali ni nka 200.000 Frw muri rusange.
    Ibihumbi 75.000 bisigaye bizamumarira iki koko? Nayategamo ajya ku kazi, aho azashobora kubona ifunguro nibura rimwe ku munsi we n’umuryango we? Azabona amafaranga y’ishuli y’abana be,…? Ko agiye gutanga ubuzima ku mbaga nyarwanda, aho we arabufite?
    Medecin generaliste utangiye ahembwa ariya mafaranga koko, azageza 5.000.000 Frw yo kugura ikibanza ahantu haciriritse nyuma y’ikihe kinyejana koko? Ngaho namwe nimutekereze noneho kuzubaka! Ko akaruri nako atazakabona mu gihe twaba tukibaho! Abasenateri rwose bazamanuke birebere: Izo modoka zahawe bande? Ni abaspecialistes gusa! Abaganga mu bitaro by’uturere, urukweto rwabahengamiyeho batsindagira imihanda.
    Yewe, kuyavuga siko kuyamara: gusa abaganga barahondaguwe, kugera n’aho nkekako ashobora kuba arushwa n’umukozi wo mu nzego z’ibanze nk’akagari kuko uwo ku rwego rw’umurenge ntawamwigereranyaho.
    Stati yihariye y’abaganga irakwiye rwose!

  • NGO ABAGANGA BAHAWE IMODOKA?KO NKORA MU BITARO IZO MODOKA NKABA NTAZO MBONA ?IRI NI IBESHYA N’ITEKINIKA RIRENZE IRYA SEMUHANUKA.KU MANYWA Y’IHANGO KOKO?

  • Ikibazo cy’abaganga ni icyo kwitonderwa kigasuzumanwa ubushishozi buhagije, kuko harimo za “paramètres que les autorités et nous autres gens ordinaires ne maîtrisons pas assez”.

    Kuba umuganga ni akazi katoroshye ariko ni n’umwuga ukomeye, rimwe na rimwe bisaba ubwitange. Uramutse ubishyize mu mafaranga byagorana kugena umushahara nyawo wahabwa umuntu uri mu kazi gasaba ubwitange nk’akubuganga. Ariko ku rundi ruhande umuganga ntabwo yari akwiye gufatwa nk’umukozi usanzwe.

    Umuganga ni umuntu ushinzwe kwita ku buzima (amagara) bw’abantu kandi twese kuri iyi si tuba duharanira kugira ubuzima butagira umuze, iyo turwaye twirukira kwa muganga ngo atuvure, tuba tumutezeho ubuzima. Umuntu nk’uwo rero agomba guhabwa agaciro gakwiye, kandi akoroherezwa mu kazi ke kuko ntabwo wamugereranya n’umuntu ukora akazi ko mu biro gasanzwe.

    Ariko kandi ntibitangaje kubona umukozi wo mu biro ashobora guhembwa umushahara uruta kure uw’umuganga. Tutagiye na kure, muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hano mu Rwanda harimo abakozi bakora mu biro bahembwa umushahara uruta uw’umuganga uvura mu bitaro. Ibyo ntawabijyaho impaka, iyi si yacu niko iteye si mu Rwanda gusa biba, n’ahandi birahaba. Kandi na bariya banyakubahwa ba Senateri bacu bazi neza ko bo ubwabo bahembwa amafaranga menshi cyane buri kwezi ugereranyije n’umushahara wa muganga hano mu Rwanda. Nyamara ntabwo batinyuka gufata umwanzuro wo kwigabanyiriza uwo mushahara wabo kugira ngo bongeere umushahara wa muganga.

    Icya ngombwa ni uko abaganga bacu bamenya ko bafite inshingano zikomeye kuko zireba amagara y’abantu. Umuganga ashobora gukora nabi bikaba byaviramo umuntu gupfa. None se ubwo umuganga waba atishimiye umushahara we yahitamo gukora nabi kandi azi ko bishobora gutwara ubuzima bw’abantu??, oya rwose ibyo ntibikabe. Ariko rero na Minisitiri w’Ubuzima akwiye kugerageza kumva ibyo abaganga bamusaba bijyanye n’inshingano zitoroshye bafite.

    Ku kibazo cyo kuba dufite umubare udahagije w’abaganga babyigiye muri rusange,cyane cyane umubare ukabije kuba muke w’abaganga b’inzobere (spécialistes), dukwiye nacyo kugifatana ubushishozi buhagije tugashaka umuti wacyo tudahubutse. Yego ni byiza kongera uwo mubare nk’uko Ministre abivuze, ariko iriya mibare atanga ko ku mwaka umwe abaganga bazajya bsohoka umubare wabo ushobora kuva ku 100 bari basanzwe ukagera kuri 500, ibyo byaba atari “réaliste/realistic”. Iyo urebye uburyo abaganga bahabwamo ubumenyi, ukareba ibikenerwa byose kugira ngo ubumenyi bahabwa bube bufite ireme,ntabwo uriya mubare wo gusohora abaganga 500 ku mwaka uvuye ku ijana (100) twakwizera ko baba ari abaganga nyabo b’umwuga kandi bazi neza icyo bigiye. Keretse Minister niba agamije gusa kuzamura umubare atitaye ku ireme.

    Icyangombwa rero si ukugira abaganga benshi kandi vuba, icyangombwa ni ukugira abaganga bazi neza umwuga wabo, niyo baba ari bake ariko bakora neza. Abandi bakagenda bashakwa buhorobuhoro hakurikijwe ubushobozi bw’igihugu. Ntacyo byaba bivuze kugira abaganga nka 20 mu bitaro bimwe ariko ugasanga abarwayi bahivuriza barapfa umusubizo, nyamara mu bitaro bifite abaganga nka 5 gusa ugasanga abarwayi benshi bahivuriza bahava barakize uburwayi bwabo. N’ubwo dukeneye “Quantity” ariko mbere ya byose tugomba no kureba “Quqlity”. Dushoboye kubihuza byombi tukagira abaganga benshi kandi babifitiye ubushobozi (quqntity&quality), ibyo byaba ari amahire.

  • Iyaba izi comments zasomwaga n`abayobozi gusa.

  • MINISITERI Y’UBUZIMA NIFATANYE N’IY’UBUREZI BAGARURE AMASHURI YIGISHA/ATOZA ABAFOROMO BO MU RWEGO RWA A2 KUKO BARABUZE MU GIHUGU KANDI BAKENEWE, TURUBAKA AMA POSTE DE SANTE, CENTRE DE SANTE, YEWE NO KURI HOPITAL ABA A2 BABA BAKENEWE. ABAGANGA (A0)DOCTORS, BATIZE BYIBURA IGIFOROMO MURI SECONDAIRE, NI GUTE BAZAKORA NEZA UMWUGA WABO N’UBWO NABO BAKIRI BAKE? RWOSE NAMWE MUREBE MU MYAKA ITANU IRI IMBERE ABAGANGA A2 NI BANGAHE BAZABA BARIHO KANDI NTA SHURI RYABO DUFITE?

  • Ariko kuki minister abeshya ibintu bigaragarira buri wese, ngo abaganga bafite imishahara myiza ugereranije na bandi! Ngo bahabwa imodoka n’amazu? Hehe? Niba imibereho y’abakozi bomurwego rw’ubuvuzi itavuguruwe ntiduteze kuzabona umubare w’abaganga uhagije, harinjira ijana hagasohoka 200 bajya gushaka imiberetahandi, nitwe dusigaye dusuzuguritse mubandi bakozi bose.

Comments are closed.

en_USEnglish