Digiqole ad

Bwa mbere mu matora Facebook, WhatsApp na Twitter bizakoreshwa mu kwiyamamaza

 Bwa mbere mu matora Facebook, WhatsApp na Twitter bizakoreshwa mu kwiyamamaza

Prof Kalisa Mbanda avugana n’abanyamakuru

-Imyiteguro yase yamaze gukorwa

-Ni yo matora ya mbere hazakoreshwa imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza.

Kuri uyu wa gatatu mu kiganiro Komisiyo y’igihugu y’Amatora yahaye abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, ndetse n’abandi bakozi b’inteko ku myiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze n’izihariye ateganyijwe mu kwezi gutaha, n’ukwa gatatu, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko hari icyizere ko amatora azagenda neza koko imyiteguro yose yakozwe neza kandi n’ibikoresho byose byamaze kuboneka.

Prof Kalisa Mbanda avugana n'abanyamakuru
Prof Kalisa Mbanda avugana n’abanyamakuru

Muri iki kiganiro perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko bizeye neza ko aya matora azagenda neza kuko ibisabwa byose byamaze kuboneka. Kandi ngo imyiteguro ikaba yarakozwe neza,  avuga ko nta mbogamizi n’imwe bari babona ishobora kuzagaragara ituma amatora atagenda neza.

Aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe ni ay’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego zihariye. Umujyanama mu by’amategeko muri Komisiyo y’amatora, Gisagara yasobanuye imiterere y’aya matora.

Ati: “Iyo tuvuze amatora y’inzego z’ibanze tuba tuvuga ariya matora akorwa uhereye ku mudugudu, agakomeza ku kagari, ku murenge, ku karere no ku mujyi wa Kigali.

Kurundi ruhande iyo tuvuze amatora y’inzego zihariye tuba tuvuga amatora ya komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’amatora ya komite nyobozi y’abantu bafite ubumuga.”

Aya matora azatangira tariki ya 8 Gashyantare arangire ku ya 4 Werurwe, ibyavuye mu matora bitangazwe tariki ya 8 Werurwe 2016.

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko aya matora azabimburirwa n’amatora y’inzego z’ibanze azakorwa mu midugudu n’utugari. Akazaba ari amatora akorwa ku mugaragaro aho umuturarage yiyamamaza imbere y’inteko itora, amatora agahita aba abantu batonda imirongo inyuma y’umukandida bihitiyemo.

Tariki ya 8 /2/2016 hazatorwa abayobozi batanu bo mu mudugudu, ndetse n’abagize komite y’inzego zihariye ku rwego rw’umudugudu.

Kuri uyu munsi hazatorwa abagize komite nyobozi z’inama y’igihugu y’abagore ku midugudu n’utugari, abagize komite nyobozi z’inama y’igihugu y’urubyiruko mu kagari, abagize komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku tugari. Hazatorwa n’abahagarariye ibyiciro byihariye mu nama njyanama z’utugari aribo bahagarariye amashuri matoya ndetse n’abikorera.

Amatora azakomeza hatorwa abajyanama rusange n’abakandida b’ababagore bavamo 30% mu nama njyanama z’uturere batorerwa ku mirenge, aya yo akazaba ku itariki ya 22/2/2016. Ni matora ataziguye ariko akorwa mu ibanga n’Abanyarwanda bose.

Amatora azakurikiraho ni amatora azaba tariki ya 27, ni ay’abagize biro (Bureau) y’inama njyanama z’uturere n’abagize komite nyobozi z’uturere. Tariki ya 2 Werurwe haza amatora y’abagize biro y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Amatora azasozwa tarikiya 4 Werurwe hatorwa abagize komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu. Maze ibyavuye mu matora bitangazwe ku itariki 8 Werurwe.

Muri iki kiganiro kandi perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje abemerewe gutora no gutorwa mu matora yimirijwe imbere.

Ati: “Abazatora ni Abanyarwanda bujuje ibyangombwa, bafite imyaka 18 kandi badafite imiziro. Abatorwa na bo ni abafite imyaka 18 mu nzego rusange, ariko kugira ngo bajye muri za nyobozi hasabwa imyaka 21, kandi ku nzego zo hejuru nko ku turere kugira ngo bajye muri nyobozi basabwa kuba bafite amashuri nibura ku rwego rwa Licence (Icyiciro cya kabiri cya kaminuza).”

Imiziro ituma umuntu atemererwa gutora irimo guhamwa n’ibyaha by’iyicarubozo, gufataabagore n’abakobwa ku ngufu ndetse na baruharwa bahamwe n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Yongeyeho ko Abanyamahanga bamaze umwaka mu Rwanda nabo bemerewe gutora mu matora ataziguye atabera mu ibanga ariko ntibemerewe gutorwa.

Yavuze ko muri aya matora indorerezi mpuzamahanga zizayahagararira ari izisanzwe zihagarariwe mu Rwanda. Aha ni nk’izizoherezwa na za Ambasade, Umuryangio w’Abibumbye (UN) ndetse n’ibindi bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda.

 

Abakandida baziyamamaza bakoresheje imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Twitter

Aya matora kandi ngo niyo agiye kuba aya mbere mu Rwanda hazakoreshwamo ikoranabuhanga n’itumanaho cyane, haba kwiyamamaza, kuzuza lisiti y’itora ndetse no kwiyimura kuri lisiti y’itora.

Aha Komisiyo y’igihugu y’amatora iravuga ko yaretse abakandida ngo baziyamamaze bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp na Twitter.

Komisiyo y’amatora ariko iravuga ko hakiri impungenge zo kutashobora gukurirana ibizakorerwa kuri izi mbuga mu kwiyamamaza, ariko ngo nta kibazo kini kirimo cyagaragaye cyazavuka ku buryo byari kubuza komisiyo kwemera ubu buryo, ngo dore ko uyu muyoboro usigaye ari kimwe mu bikoresho Abanyarwanda bahagurukiye gukoresha.

Ati: “Ni byo koko harimo ka risk (inzitizi) ko kutabasha kubikurikirana byose ariko katatubuza kujyana n’igihe kuko ni igikoresho kiriho Abanyarwanda bamaze kwitabira ku rwego rwo hejuru.

Turakoresha ikoranabuhanga mu kuzuza lisiti y’itora, turakoresha ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora turarikoresha muri information tugeza ku baturage. Nabo rero kubima uruhushya bwo kuyikoresha wasanga ari ukubazitira mu kintu bafitiye uburenganzira.”

Ngo bazayikoresha maze barebe ingaruka zabyo nyuma. Ati: “Ntawe utinya gusinzira kugira ngo atarota natwe turayikoresha tukazareba risk zayo nyuma.”

Yanavuze ko komisiyo y’amatora ifite abafatanyabikorwa benshi barimo inzego z’umutekano, imiryango ya societe civile n’abaturage kandi ngo abo bose ikosa babona ryakozwe n’uwiyamamaza ngo yatanga amakuru, kuko ngo iyo umuntu ashyize ikintu kuri izi mbuga nkoranyambaga abantu bose bakibona.

Uyu munsi ku mugoroba nibwo harangizwa kwakirwa kandidatire z’abashaka kujya muri njyanama z’uturere. Tariki ya 29 nibwo bazatangaza lisite y’abemere kwiyamamaza. Kwiyamamaza bizatangire tariki ya 6 Gashyanare birangire kuri 21 Gashyantare 2016.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yari yitabiriye iki kiganiro
Perezida wa Sena Bernard Makuza yari yitabiriye iki kiganiro
Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y'Amatora na Gisagara ushinzwe iby'amategeko muri iyi Komisiyo basobanura inzego amatora azaberamo
Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Amatora na Gisagara ushinzwe iby’amategeko muri iyi Komisiyo basobanura inzego amatora azaberamo
Abasenateri n'abandi bitabiriye iki kiganiro
Abasenateri n’abandi bitabiriye iki kiganiro

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mundebere ukuntu bano bantu bose bifashe.Igisubizo muracyiha.

Comments are closed.

en_USEnglish