Digiqole ad

Min. Mukantabana yabwiye abadepite uko ubuzima bw’impunzi buhagaze

 Min. Mukantabana yabwiye abadepite uko ubuzima bw’impunzi buhagaze

Minisitiri Seraphine Mukantabana aganira n’abanyamakuru ubwo aheruka i Mahama mu nkambi y’Abarundi

Minisitiri ufite impunzi n’ibiza mu nshingano, Mukantabana Seraphine yitabye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, kuri uyu wa mbere taliki 7 Werurwe, kugira ngo avuge kuri Raporo y‘ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2014-2015, yabwiye abadepite ko ibibazo byinshi impunzi zari zifite byabonewe umuti.

Minisitiri Seraphine Mukantabana aganira n'abanyamakuru ubwo aheruka i Mahama mu nkambi y'Abarundi
Minisitiri Seraphine Mukantabana aganira n’abanyamakuru ubwo aheruka i Mahama mu nkambi y’Abarundi

Abadepite babazaga ibibazo byinshi bijyanye n’imibereho y’impunzi, hagarutswe cyane ku bijyanye n’uburezi ku bana b’impunzi.

Minisitire Ushinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, Mukantaba Seraphine yasobanuye ko hari impunzi ziba zifite uburwayi busa n’aho ari karande butabasha kuvurirwa mu Rwanda, icyo gihe ngo habaho kubohereza kwivuriza aho bishoboka.

Ku bijyanye n’uburezi, yasobanuriye abadepite ko hashyizweho gahunda y’imyaka icyenda hakaba hari na gahunda y’inyigo y’imyaka cumi n’ibiri (nine year basic Education na 12 year basic education).

Mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi, Minisitiri yavuze ko abana bo mu mashuri abanza biga mu gitondo, abiga mu burezi bw’imyaka icyenda bakiga nimugoroba.

Yabajijwe ingamba nka Minisiteri bafite mu nshingano ibiza n’impunzi, ku bijyanye n’amafaranga yo gufashisha impunzi agenga agabanuka, bikaba ari ikibazo kigera ku mibereho y’impunzi nk’uko byagaragaye mu cyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga giherutse gusohorerwa i Geneva mu Busuwisi.

Minisitiri Mukantabana yagize ati “Ubu turi gushishikariza impunzi kwihangira imishinga iciriritse izabafasha mu mibereho yabo ku buryo n’imfashanyo zituruka mu bihugu byo hanze ziramutse zibuze, batakwicwa n’inzara ahubwo barengerwa na twa dushinga twabo.”

Yagarutse no ku kibazo cy’inkwi, avuga ko mu rwego rwo guca ko impunzi zijya gutashya mu mashyamba y’abandi, ngo hafashwe ingamba zo kubashakira imbabura ndetse ubu ngo hari umushinga wo kubacanira hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Peresida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, Hon Byabarumwanzi Francois yavuze ko batumiye Minisitiri ufite mu nshingano Ibiza n’impunzi kugira ngo basonurirwe byibitse imibereho y’impunzi.

Yagize ati “Tuba tugira ngo nka Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda tumenye aho imibereho y’impunzi ihagaze ndetse tube twanafatanya na Minisiteri gukora ubuvugizi.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Rwose niba dukunda impunzi ziri mu gihugu cyacu, twari dukwiye gushyira ingufu nyinshi mu kuzikorera ubuvugizi kugira ngo hakorwe ibishoboka byose zibashe gusubira mu bihugu byazo, aho kwirirwa dushyira imbaraga mu gushakisha amafaranga yo kuzazitunga nubwo nabyo ari ngombwa.

    Amafaranga yo kuzitunga twakagombye gushakisha ni ayo kuzitunga mu gihe gito/short term. Naho gushakisha amafaranga yo kuzitunga mu bihe birebire bizaza/long term, kwaba ari nkaho twifuza ko ziguma mu buhunzi hano mu Rwanda.

    Ingufu abayobozi b’u Rwanda bashyira mu gushishikariza impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu byo hanze gutahuka mu rwababyaye bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo, ni nazo bakagombye gushyira mu gushishikariza impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda gutahuka mu bihugu byabo aho bishoboka.

    Twese dukwiye guharanira guca ubuhunzi muri Afurika. Abayobozi bo muri Afurika bari bakwiye gukorwa n’isoni kubona abaturage babo bahunga ibihugu byabo kubera intambara z’urudaca ziri muri ibyo bihugu kandi ahanini ziba zitewe n’ibyo kurwanira ubutegetsi.

    Abaturanyi bacu b’abarundi turabasaba by’umwihariko kureka gusenya igihugu cyabo. Nibicare bumvikane ku igabana ry’ubutegetsi maze amahoro aganze. Bariya banyapolitiki barwanya Leta iriho nibarekeraho gushuka urubyiruko barushora mu bikorwa by’iterabwoba aho usanga batera amagrenade ahantu hose ukagira ngo ayo magrenade ntiyica benewabo b’abarundi. Ahubwo nibakore ibishoboka byose bumvishe ubutegetsi buriho ko bagomba kwicarana mu biganiro bagatorera hamwe akazoza k’uburundi. Ntabwo inama z’umuzungu witwa Louis MICHEL w’umubiligi arizo zizabazanira amahoro abashuka. Abarundi ubwabo nibo bagomba kwishakamo ibisubizo.

    Impunzi nazo aho ziri hose nizirinde kwishora mu bikorwa byahungabanya ubuzima bw’abarundi benewabo, kuko ntabwo aribyo muti w’ikibazo, ahubwo nizitabire ibikorwa byose by’amahoro byatuma abarundi bashobora kwicara hamwe bagacoca mu bwubahane no mu bwumvikane ibibazo byabo bafite nta banyamahanga babyivanzemo cyangwa ngo babashuke. Abarundi muciye akenge rwose nimureke kumvira ababagira inama zo kwishora mu bikorwa by’intambara. Intambara irasenya ntiyubaka.

    Turasengera impunzi zose z’abaturanyi kandi turizera ko Imana izazifasha zigatahuka mu gihugu cyazo mu mahoro zitagombye kumena amaraso.

  • aho kubashakira imishinga nibabashakire umutekano maze basubire mu bihugu byabo

Comments are closed.

en_USEnglish