Digiqole ad

Kwisuzumisha indwara zitandura bikorwa n’abantu mbarwa kandi byoroshye – Dr Binagwaho

 Kwisuzumisha indwara zitandura bikorwa n’abantu mbarwa kandi byoroshye – Dr Binagwaho

Umwaka ushize Dr Agnes Binagwaho yagiye abazwa n’Inteko na Sena kuri politiki yo kurwanya Malaria n’iby’inzitaramibu zitujuje ubuziranenge

*Indwara zitandura cyangwa ngo zanduzwe ubu zihitana benshi mu Rwanda,
*Izi ndwara kuzisuzumisha kare bifasha kuzivura mu buryo burambye,
*Uko imibare y’abicwa n’izi ndwara yazamutse kuva 2013 kugeza ubu biteye inkeke

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yari imbere ya Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Sena, aho yasobanuraga ibijyanye n’Indwara zitanduzwa (Non-Communicable diseases), izi ndwara ngo zariyongereye cyane mu Rwanda uko imyaka yo kuramba ku munyarwanda yazamutse.

Dr Agnes Binagwaho asaba Abanyarwanda kwisuzumisha kare indwara zitanduzwa kuko ngo haba hari amahirwe menshi yo gukira
Dr Agnes Binagwaho asaba Abanyarwanda kwisuzumisha kare indwara zitanduzwa kuko ngo haba hari amahirwe menshi yo gukira

Indwara nka Cancer, umwijima, umutima, stroke n’izindi ubu ngo ziri kwica abanyarwanda benshi ahanini kuko bazirwaye mbere ntibabimenye bakajya kwa muganga zabashyize hasi zarageze ku rwego zitavurwa cyangwa zavurwa bigoranye cyane.

Abasenateri kuri uyu wa kane batumije Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho mu rwego rwo gushakisha amakuru kuri izi ndwara no kumenya ingamba n’ibisubizo bya Minisiteri y’Ubuzima kuri bimwe mu bibazo bakuye mu baturage bagiye basura.

Dr Binagwaho yasobanuye indwara zitanduzwa (non – communicable diseases) nk’ indwara zinyuranye zifata ingingo zitandukanye z’umubiri w’umuntu, zirimo izijyana n’umutima n’imitsi ijyana amaraso (Maladies Cardiovasculaires).

Ati “Ni indwara ziterwa n’uko umuntu yitwaye, ni indwara ubu zirimo zica benshi mu banyarwanda, hari izo (izijyanye n’umutima), hari Cancer, indwara zifata ubwonko hari n’indwara z’impyiko…”

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko uko igihe gishira n’abantu batera imbere, imyaka yo kubaho yiyongereye, mu myaka 20 ishize aho kuramba k’umunyarwanda kwavuye ku myaka 30, bigera kuri 60, ubu bikaba ari imyaka 65.

Agira ati “Uko igihe cyo kubaho kiyongera ni na ko izo ndwara z’umutima ziboneka. Cyane iyo udakora imyitozo ngororamubiri ihagije, iyo utarya neza, iyo unywa itabi, cyangwa unywa inzoga n’ibindi.”

Yabwiye Abasenateri ko abantu nibahindura imyumvire bakitabira kwisuzumisha kare (Gukoresha ibizamini by’ubuzima, kumenya uko umubiri wawe uhagaze), nibura buri mwaka inshuro imwe, byafasha kumenya izo ndwara kare no kuzivura.

Ati “Uko bisuzumisha kare ni na ko byadufasha kugira abantu benshi bavurwa bagakira. Niba mfite cancer y’ibere nkayivuza kare, amahirwe yo gukira ni mesnhi, ariko uje yamaze gukwira hose amahirwe yo gukira ni macye cyane.”

Mu mibare yatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima ijyanye n’impfu ziterwa n’indwara zitandura, bigaragara ko mu myaka itatu ishize igenda izamuka cyane.

Izo ndwara umubare w’abo zahitanaga wavuye kuri 17% mu 2013, ugera kuri 20% mu 2014 no kuri 25% mu 2015.

Indwara zijyanye n’umutima hagaragaye uburwayi 18 400 mu 2013, mu 2014 haboneka 31 000, mu 2015 haboneka 48 000.

Indwara za Diabete habonetse abarwayi 198, mu 2013, mu 2014 haboneka 336, mu 2015 haboneka abagera ku 5 600.

Indwara zijyana n’Ubuhumekero, habonetse izigera ku 23 000, mu 2013, mu mwaka wakurikiye wa 2014 haboneka 25 000 nyuma mu 2015 haboneka 29 000.

Cancer bisa n’ibitariyongereye cyane, mu 2013 habonetse 1 900, mu mwaka wa 2014 haboneka 1 700, naho mu 2015 habonetse 1 600.

Impanuka zariyongereye cyane, mu 2013 habonetse 34 000 mu mwaka wakurikiye haboneka 201 000 mu 2015 hanoneka 211 000. Ubwiyongere bw’impanuka ngo bwatewe n’uko ibinyabiziga byiyongereye kandi n’uburyo bwo kumenyekanisha impanuka bukaba bwaranogejwe.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu ku Isi hose gifasha cyane umuturage kwisuzumisha bene izi ndwara, akoresheje ikarita y’ubwisungane (Mituelle de santé cyangwa RAMA), ariko abanyarwanda bitabira kwisuzumisha ngo ni bacye cyane.

Yagize ati “Kwisuzuma ni ugukora icyo kizamini kuko indwara nyinshi z’ubwo bwoko zirihisha cyane kugera ubwo igihe kirenga. Ku bagore twafashe imyaka 35, abagabo dufata imyaka 40, bagomba kwisuzimisha kuko muri iyo myaka niho izi ndwara zitangira kugaragara.”

Ati “Ababikora ni bake, ubushize twabonye abisuzumisha 154 babasangamo indwara 3 000 byatumye zivurwa kare, ku giciro gito kandi bakira burundu.”

Abasenateri babazaga ibibazo Minisitiri w’ubuzima ibigendanye n’impamvu izi ndwara ziyongereye,  Minisitiri Binagwaho yabasobanuriye ko ahanini impamvu nyamukuru ari uko abanyarwanda batisuzumisha izi ndwara kandi ngo zishobora kuvurwa zigakira.

Minisitiri Binagwaho asobanurira Abasenateri iby'ingamba Leta ifite ku ndwara zitandura
Minisitiri Binagwaho asobanurira Abasenateri iby’ingamba Leta ifite ku ndwara zitandura
Muri Sena Minisitiri Binagwaho ateze amatwi ibibazo by'Abasenateri
Muri Sena Minisitiri Binagwaho ateze amatwi ibibazo by’Abasenateri
Bamwe mu bari bazanye na Minisitiri w'Ubuzima muri Sena
Bamwe mu bari bazanye na Minisitiri w’Ubuzima muri Sena
Minisitiri Binagwaho yasabye Abanyarwanda kwisuzumisha kare Cancer n'izndi ndwara kuko ngo biravurwa bigakira
Minisitiri Binagwaho yasabye Abanyarwanda kwisuzumisha kare Cancer n’izndi ndwara kuko ngo biravurwa bigakira

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

11 Comments

  • Ariko mbega! kwa muganga badashobora kuguha umuti urengeje 1000FRW kuri mutuelle, nibo bagukorera Check up ya 100.000FRW? ni akumiro gusa, ahubwo birutwa n’iyo uyu Nyakubahwa yari kuvuga ko igihugu nta bushobozi kiragira cyo kuvuza izo ndwara ko kirimo kugeragezakubaka ubushobozi byari kurushaho kumvikana; ikibabaje ni uko wasanga aba senateurs banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.

  • Nasabaga Minister kwemerera amafarumasi agakora tests zikurikira muri pharmacies mu Rwanda

    1. Blood pressure ( umuvuduko w’amaraso)
    2. Blood glucose ( isukari mu maraso)

    Izi ni tests zoroshye gukora mu mafarumasi kandi kubuntu. Noneho ministeri y’ubuzima ikumvikana n’amafurumasi uko bazajya bishyurwa izo prestations n’ibikoresho baba bakoresheje.

    Ubuzima bwiza

    • Ibi se ni ibiki ? Uravuga uti “…izi ni tests zoroshye kandi ku buntu…”, warangiza ngo pharmacies zikumvikana na minisiteri uko bazajya bishyurwa…Ese mwese muzakama iyi Leta, umunsi yabuze ibyo ibaha aho ntimuzayirya !

      • Dada. Izi tests ziroroshye pe kuzikora. ntabwo zisaba ibintu byinshi. Kuko numuntu kubwe yazikorera murugo afite ibikoresho.Gusa aho mvugira ko izo charges zitajya kuri pharmacies yonyine ni uko bisaba kubonera umwanya umurwayi wese waba yinjiye muri pharmacie kandi na bandelettes za test y’isukari mumubiri nazo byasaba ko pharmacies zizirangura. Urumva rero kugirango bikorwe muri pharmacies kandi bigere kuri buri munyarwanda ni ngombwa turebe icyakorwa. arinaho nahereye ntekereza uko izo charges twareba uko zaboneka. igitekerezo cyanjye ntabwo ari kamara nawe watubwira uko byagenda. Urakoze

  • Aya magambo Minister avuga ni meza cyane ARIKO UMUBAJIJE UKO AYASHYIRA MU BIKORWA sinzi niba yabona igisubizo.

    Byonyine kwipimisha Cancer cyangwa Hepatite B na C ni intambara ngo RAMA ibyemere ku bayikoresha, aha simvuze abakoresha Mutuelle de Sante kuko bo ari inzozi.

  • Muri make iyi mibare yagiye izamuka irerekana a worsening situation. Kuki uyu mugore ategura ku kazi niba nawe ubwe agaragaza ko imibare yerekana poor performance ? Uretse ko nanjye ndakurenganyije, ari ukwegura mwakweguye mwese kuko murananiwe pe.

  • nonese byibuze bazashyira igiciro gifatiki burimunyarwanda wese yabashya koba kuko izi ndwara kuzipima birahanze peeeeeeeeee!!!!!!!!!!!

  • Ibi Minister avuga ni uko ntawe uba umusubiza uzi neza ubuzima bwo hanze aha. Aba yibwirira ba Nyakubahwa bagenzi be batazi neza imihangayiko iri mu baturage hanze aha.

    Dufate urugero: Kugira ngo wipimishe Hepatite C (bashakisha “charge virale/viral load”) usabwa kwishyura amafaranga atari hasi y’ibihumbi ijana (100.000 Frw). None mu baturage batuye u Rwanda, ni bangahe bashobora gutanga ayo mafaranga.

    Iyo umaze gukoresha ikizamini cya “charge virale/viral load” ugomba no gukoresha ikindi kizamini cyo bita “genotype” kandi nacyo gitwara amafaranga menshi.

    Mbona niyo Muganga akwandikiye kujya gukoresha kimwe muri ibyo bizamini (ku bakoresha ubwisungane bwa RAMA), usabwa kubanza kujya kuri RAMA ngo baguhe uburenganzira bwo kugikoresha. Ntabwo ushobora kujya muri Laboratoire ngo wipimishe Umuganga wa RAMA atabikwemereye.

    Noneho nimumbwire abakoresha Mutuelle de Santé uko byifashe? Biratangaje cyane rero Ministre w’Ubuzima atinyuka akavuga ngo: KWISUZUMISHA ZIRIYA NDWARA BIKORWA N’ABANTU BAKE KANDI BYOROSHYE”.

    Nyakubahwa Minister, iyo avuga ngo “biroroshye”, byoroshye mu buhe buryo? Ayo mafaranga atagira ingano asabwa mu gupima izo ndwara niyo se atuma byoroshye????!!!!!!!

    Rwose nitureke guhuma abantu amaso. Nitureke gukina Politiki y’ikinyoma ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu.

    Ahubwo we nka Minister yakagombye gukorera abaturage ubuvugizi, Leta ikareba ko yagabanya ibiciro bisabwa mu gupima izo ndwara muri Laboratoires z’ibitaro bya Leta.

    • Urakoze cyane MAREBA , IBYO UVUZE NDEMERANYA NAWE 100%,IKINTU CY’UBUZIMA KIRAGOYE BURYA POLITIQUE WAYIKINIRA MU BINDI ARIKO UBUZIMA BUGIRA IMPACT DIRECT KU BANTU.Nashakishe ingamba nahubundi minister y’ubuzima iratsinzwe peeeee

  • mwaturangiye ivuriro bikorerwamo ko ahanini kuba bititabirwa biterwa no kutamenya amakuru afatika!

  • MUZIGISHE IKINYAMAKURU IGIHE KUJYA BANDIKA INKURU ZIRI PROFESSIONALA NKAMWE.

Comments are closed.

en_USEnglish