Digiqole ad

Urubyiruko rurwanya ivangura i Burayi rwaganiriye na Perezida wa Sena

 Urubyiruko rurwanya ivangura i Burayi rwaganiriye na Perezida wa Sena

Abtan Benjamin, uyoboye uru rubyiruko rwa EGAM mu biganiro bagiranaga na Hon. Bernard Makuza Perezida wa Sena na Hon. Karenzi Theoneste

*Kurwanya ihakana n’ipfobya nibwo ‘Never Again’ yagira agaciro,

*Abagize uruhare muri Jenoside ni bo bapfobya bashaka guhisha uruhare rwabo.

Kuri uyu wa gatanu abagize ihuriro EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) baganiriye na Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza, biyemeza ko bagiye gufatanya n’Abanyarwanda kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994.

Abtan Benjamin, uyoboye uru rubyiruko rwa EGAM mu biganiro bagiranaga na  Hon. Bernard Makuza Perezida wa Sena na Hon.  Karenzi Theoneste
Abtan Benjamin, uyoboye uru rubyiruko rwa EGAM mu biganiro bagiranaga na Hon. Bernard Makuza Perezida wa Sena na Hon. Karenzi Theoneste

Ngo kubera imbaraga abagize iri huriro bafite aho baba no mu miyoborere y’ibihugu byabo, ku mugabane w’U Burayi ngo ni intwaro ikomeye cyane mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba kuri uyu mugabane.

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu 1994, u Rwanda rukomeje guhangana n’abahakana bakanapfobya. Abenshi biganje mu bihugu byo ku mugabane w’U Burayi.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko iri huriro EGAM ari izindi mbaraga zikomeye u Rwanda rwungutse mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “EGAM irimo abantu bo muri Sosiyete Civil zo mu Burayi, harimo abagize Inteko zishinga amategeko za hariya. Birumvikana ko kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, kwifashisha no gukorana n’abantu baba muri ibyo bihugu aho ibyo bikorwa bibera cyane, ni ibintu byiza cyane.”

Hon. Bernard Makuza yavuze ko kubera imbaraga aba bantu bo muri iri huriro bafite mu bihugu byabo ngo bizafasha, mu gutuma ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugaragara, bityo abapfobya n’abayihakana, ukuri kubashe gutsinda ikinyoma.

Yavuze ko aba bantu ari bo bazaba abambere mu guhindura bamwe mu BanyaBurayi b’abanyepolitike bagihakana bakanapfobya Jenoside  biciye mu ijwi bafite mu buyobozi bw’ibihugu byabo.

Perezida wa Sena ati: “Ubufatanye buzagira akamaro muri uru rugamba rwo kurwanya guhakana no gupfobya Jenoside. Ni abantu bafite imbaraga muri ibyo bihugu, tuvuge muri sosiyete yabo, kandi bafite n’imbaraga kuri Guverinoma z’i Burayi.”

Muri iri huriro ngo 40 bamaze gufata iyambere mu kwamagana ipfobya n’ihakana rya bamwe mu bayobozi b’U Bufaransa.

Ati: “Ubu hamaze kuba 40 banditse ibarwa yamagana ibintu uriya Allain Jupe yavuze. Urumva ni ikintu cyiza kandi bagaragaza ko guhunga ukuri ku ruhare rw’U Bufaransa muri Jenoside ari ibintu bidashobora kwihanganirwa.”

Abagize ihuriro EGAM bemeye kugirana ubufatanye n’ihuriro ry’abagize Inteko Nshingamategeko rikumira rikanarwanya ipfobya rya Jenoside aho bazafatanyiriza hamwe kurwanya ihakana n’ipfobya.

EGAM bavuze ko bazavuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi  kuko ngo hari abayipfobya bakanayihakana birengagije ukuri.

Hon. Makuza yasabye abagize ihuriro EGAM, Abanyarwanda bose gushyira hamwe bakarwanya ihakana n’ipfobya kuko ngo ariwo muti wo gukumira ko hari n’ahandi Jenoside nyazongera kuba ukundi.

Ati: “Ijambo ‘Never Again’ nta gaciro ryazaba rifite igihe tutarwanya abahakana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Hon. Karenzi Theoneste umuyobozi w’ihuriro ry’abagize Inteko Nshinamategeko rikumira rikanarwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yavuze ko ubusesenguzi bwakozwe, ngo basanze abantu bagize uruhari muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo bayipfobya mu rwego rwo gushaka kwivanaho icyaha bakoze.

Ati: “Impamvu ya mbere iyo umuntu ategura ndetse akanashyira mu bikorwa Jensodie  n’abamushyigikiye bose, mu gihe bayitegura baba banategura gahunda zo kuzayihakana  no kuzayipfobya. Kuko nta we ushaka kwemera ko yabigizemo uruhare kuko ni icyaha gikomeye.”

Yavuze kandi ko hari n’abapfobya kubera inyungu za politike n’iz’amafaranga nubwo ngo hari n’ababikora babizi ariko byihishwe inyuma n’abayigizemo uruhare.

Hon. Karenzi Theoneste yavuze ko ubufatanye bw’ihuriro ry’abadepite bo mu Rwanda n’ihuriro EGAM buzagira umusaruro cyane ku kurwanya no guhangana n’abapfobya, ahanini baherereye mu bihugu by’i Burayi.

Hon. Bernard Makuza Perezida wa Sena
Hon. Bernard Makuza Perezida wa Sena
ABTAN Benjamin perezida wa EGAM
ABTAN Benjamin perezida wa EGAM
EGAM irimo bamwe mu badepite mu bihugu by'i Burayi n'urubyiruko rurwanya ivangura
EGAM irimo bamwe mu badepite mu bihugu by’i Burayi n’urubyiruko rurwanya ivangura
Ba Vusi Perezida ba Sena Hon Jeanne d'Arc Gakuba na Hon Harerimana Fatou
Ba Vusi Perezida ba Sena Hon Jeanne d’Arc Gakuba na Hon Harerimana Fatou
Abagize ihuriro EGAM n'abadepite mu Nteko ishinga amategeko y'U Rwanda baganira
Abagize ihuriro EGAM n’abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’U Rwanda baganira

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nukuri ibi nibyiza niba ntaburyarya bwaba bubyihishe inyuma kuko baruvuga neza barurimo barusohokamo bakaruvuga amabi ariko niba bemera gutanga umusanzu wabo mukurwanya ababa bafite izo ngenga bitekerezo cyaba ari igikorwa cyiza kandi kwaba ari no kubaka abarokotse genocide kdi nibarwanye abo bagenocidaire

Comments are closed.

en_USEnglish