Rwanda: Abanyepolitiki bayijyamo bishakira umugati aho gukorera abaturage
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda kuri iki cyumweru ari mu kiganiro ‘SESENGURA’ cya City Radio FM yagarutse ku bibazo biri mu Rwanda, umuco wo kudahana utuma ruswa ifata intera bigahesha amanota make u Rwanda, avuga ko abanyepolitiki mu Rwanda bayijyamo bashaka umugati.
Ingabire Immaculee yanenze cyane uburyo hari imishinga igaragaramo ruswa ariko ntihagire ubihanirwa. Yavuze uburyo amatike yo kwinjira ku kibuga mu mikino y’irushanwa rya CHAN 2016 ribera mu Rwanda agurishwa ku giciro cyo hejuru kitagenwe mu nkengero z’umujyi wa Kigali ariko ntihagire ubihanirwa.
Umuyobozi wa Transparency yavuze ku buryo umushinga wo kubaka Stade Huye wagaragayemo amakosa (ruswa), Inteko Nshingamategeko ikongeraho asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ku ngengo y’imari yari yateganyijwe kugira ngo imirimo yo kuyubaka irangire, ariko n’uyu munsi ngo nta muntu urahanwa cyangwa ngo abibazwe.
Ingabire Immaculee yavuze ku nyubako z’ibiro by’uturere twa Nyamagabe na Bugesera zituzura ku gihe cyagenwe kandi ingengo y’imari yaratanzwe, ariko n’ubu ba rwiyemezamirimo batwubatse bakaba batarabibazwa.
Ruswa mu Rwanda ngo igenda ifata intera bitewe n’uburangare n’ubushake buke bw’abayobozi baba bishakira umugati gusa iyo bagiye muri politiki bakibonera imyanya n’ubutegetsi biba bihagije.
Ati “Mu Rwanda, abanyepolitiki bayijyamo bishakira umugati aho gukorera abaturage.”
Ingabire ntatinya kuvuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyamunzwe na ruswa. Avuga ko iki kigo cyakagombye kuba gifite umuyobozi uzwi ariko uriho ubu ngo amaze imyaka n’imyaniko ari uw’agateganyo.
Ati “Burya umuyobozi w’agateganyo aba ameze nk’umugabo w’umwinjira, atinya kuvuga amakosa ari aho kugira ngo atagira uwo yiteranya na we cyangwa agakanga rutenderi ntahabwe wa mwanya burundu.”
Mme Ingabire yavuze ku kwiyongera kwa Malaria irimo ica ibintu muri iyi minsi, avuga ko byagaragaye ko Abanyarwanda bahawe inzitiramibu zitujuje ubuziranenge, kandi igihugu cyarishyuye akayabo ngo kibone inzitiramibu nzima zikoranye umuti zujuje ubuziranenge, ariko abazitumije ngo nta n’umwe urabibazwa.
Yavuze ku kibazo cy’inzu ya Kigali Convention Center ituzura, avuga ko hagiyeho Komite izagenzura ibibazo byabayemo, ariko ngo na byo ushobora kuzasanga birangiye abantu batamenye ibyabaye, ndetse nta n’umuntu uhanwe.
Yanagarutse ku kibazo cy’uburyo bwo gutwara abantu mu Rwanda mu modoka, aho usanga umuntu umwe ahabwa umuhanda ngo azawusaruremo amafaranga, nta modoka agira zihagije, ugasanga arakoresha iz’abandi bakamusorera bagahindukira bakanasorera Leta, ugasanga ibyo nta n’umuntu ubivugaho.
Ingabire Immaculee yanenze ijambo Minisitiri w’Intebe yavuze mu muganda ubwo yavugaga ko habaye kurangara ku kibazo cy’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, avuga ko nta mbabazi zikwiye guhabwa uburangare.
Ati “Indangare nyine ni indangare, ntabwo umuntu w’indangare akwiye kuyobora abandi.”
Ikindi kibazo kirimo ruswa imaze gufata intera, ni mu burezi aho ngo umuntu ataabona akazi adatanze ‘kitu kidogo’ (ruswa), gusa ngo ibyo Transparency Rwanda irabizi nubwo itarakora ubushakashatsi ngo bamenye imibare.
Icyo kibazo cyo mu burezi ngo usanga abayobozi b’inzego z’ibanze babiziranyeho n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Mu cyegeranyo kitwa ‘Corruption Perception Index’ kigaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kurangwamo ruswa, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 muri Africa mu kugira ruswa nke, rufata umwanya wa mbere mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba mu kutabamo ruswa, ndetse ruba urwa 44 ku Isi, n’amanota 54.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, avuga ko u Rwanda rukora bike mu byakagombye gukorwa, ugasanga rubona amanota aruta iy’ibihugu bya Africa ariko na byo birwaye kuburyo ntawashimishwa no kubyigereranyaho, ibyo ngo byaba bisa no kuvuga ko wasize umuntu ufite ubumuga bw’amaguru muri musiganwa.
Avuga ko umuco wo kudahana ku bantu barya amafaranga ya Leta mu Rwanda, biri mu bituma amanota igihugu cyakabonye agabanuka mu kuba cyagira umwanya mwiza mu kutarangwamo ruswa.
Yasabye Abanyarwanda bose gutinyuka bakajya batanga amakuru afatika kuri ruswa, abayobozi na bo bagakora ibyo bakwiye gukora.
UM– USEKE.RW
38 Comments
Ingabire mubyo uvuga ko utavuga ruswa iri muri police mu masoko yo kugura imodoka n’inyubako zayo?
Mana we,uyu mubyeyi numunyakuri kandi ninumunyabwenge kurwego rwo hejuru
Avuze kuro companies zitwara abagenzi ababahaye amasoko,nemeranywa nawe ijana kwijana ko ababikize bariyemo ruswa yo kurwego rwo hejuru.nawe se wambwira ko abagenerwa bikorwa bahora bataka gutwabwa nabi ariko reta igaterera agati muryinyo.hazagure umuntu umbwira niba yari yabona police yahagaritse bus ya kbs cyangwa royal ngo agenzure ko batarengeje umubare bagomba gupakira.So twe nkabaturage ibanga ribyihishinyuma turarizi nuko ziriya modoka banyirazo nabantu bibikomerezwa muri leta bahora bakanga inzego zakarenganuye rubanda ruzitega
Nanjye sinumvise ukuntu kolonelo Dodo leta yamweguriye transport zose za Kigali, byanteye kwibaza byinshi hagakurikiraho guca bisi za Onatracom mu migi hose aho ushatse kuzijyamo agomba gusohoka mu mujyi muri make iyo bicirwa.muri 2009 nagiye gufata bisi ya Onatracom ku Gisenyi. Yo ntabwo uyifatira muri gare ashwi da.
Ibibi birarutana ariko rftc yo ipfa kugerageza ariko nimba hari imodoka ngendamo mbabaye nkageriyonjya nyibabaye ni bus za kbs kubera abantu baba babyiganamo.noneho ijya kwuxura coaster hahagurutse 6 zose.ikindi nuburyo na numero batanze zinanditse kuri bus ngo nugira ikibazo uzajya uhamagara zitajya zicamo numunsi numwe(0727300350)
Mubureziho irajojoba pee aho batanga imyanya bakurikje ikimenyane aho gukurikiza ubushobzi gukorera ahari akantu nicyenewabo nibyo byuzuye muburezi aho usanga umuntu akuriye uburezi mu karere cyanga mu murenge yarize ibitajyanye nuburezi njye mbona rwose leta hari byinshi tamenya ibaze aho usanga umuntu akuyobora ntakintu nakimwe azi kuko yashyizweho namwene wabo ushinzwe uburezi mukarere cyangwa undi nkwawe rwose ibi sibintu byirwanda ese muragirango Nyakubahwa president wacu nuburezi azabwinjiremo njye nibaza abayobozi bo kunzego zoheju muburezi icyo bakora kikanyobera nukwirira imireti gusa kuko badakemura ibibazo bihari aho usanga abantu mubigo barya amafaranga ya capitation ugasanga hari amakimbirane aturutse kuriyo kuberako abayobozi bibigo bayarya bonyine ntibahe abo bafatanije akazi ndetse haringo barwanye bayipfa ariko umurenge ukabihishira kuko Ex wumurenge arimwene wabo numuyobozi wikigo ibi byageze aho abantu benda kwicana ibi byose ubuyobozi bwumurenge bukabihishira ese muba mubona atari ingaruka zikomeye kubana no kumuryango nyarwanda njye mbona muburezi bari bakwiye gupiganira imyanya bushya kuko abashyizwemo nabenewabo bavamo kuko ntiwaba warize ubuganga ngo utsinde ikizamini cyuburezi uretse gushyirwaho nabene wabo ikindi numva hari hawkiriye kujyaho uburyo capitation yakowereshwa bujyanye namategeko aho kugirango abantu bazicane bayipfuye kandi yakagombye gukora ibifitiye inyungu ikigo aho gushyirwa mumifuka yabayobozi bibigo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Haaaa, Ingabire we nibura apfa gutinyuka akavuga; ubeo wenda ni uko azi ko afite ingufu runaka ku buryo nta cyo yaba. Namenye ko kuba abaturage batabivuga si uko batabizi ahubwo ni ugutinya ngo baticwa cg bagatotezwa. none se arabiyobewe? mu Rda uvuga ukuri ukakuzira ndetse hamwe n’abawe na bene wanyu bose. None ubwo ruswa yacika gute? Mureke nyine abayobozi birire baho abaturage bakomeze bicwe n’ubutindi. uwakarwanyije ruswa cg ngo ahane abayirya ni we uba urya nyinshi. Ahubwo jye mbona U Rda rwararangiye dusigaye kuri za speeches gusa zuzuye ibinyoma…..
eeeee, uyu mudamu ko yari yaje yariye karungu?uzi ko ntacyo yasize inyuma kweri. ariko nyine nawe abikorere ubuvugizi ku muvunyi, abo bantu bajye bakurikiranwa
Mbanje gushimira umuseke,mugerageza kuba abanyamwuga. Ntimumeze nk’ibinyamakuru bimwe utamenya abo bikorera, byirirwa bitubeshya ngobyakoze isesengura. Nizereko mutazahindurwa n’ibihe.
Igitekerezo: Njye mbona Leta yakagombye kujya ihera ku bitekerezo by’abantu,cyane badakorera mu kwaha kwayo (nka Immaculee n’izi comments zatanzwe) ikareba ireme ryabyo kugirango ihindure ibintu. Bitazaba aka wa mugani ngo “Ingoma ntizihinduka hahinduka imirishyo!”.
Uyu mudamu turamushima kuko avuze ibyo abenshi batinya kuvuga. Gusa nkurikije uko turiho na ruswa zitandukanye dusabwa buri gihe, tukaba igihugu cyacu kiri ku mwanya wa kane muri Africa, ibindi bihugu byo bibaho bite? Imishinga myinshi ya Leta yarahagaze kubera ko ayo kuyikora yariwe, abasenyerwa amazu yuzuye kubera kubura ruswa, VIUP,..Nibaza ibihugu nka za Kenya, TZ ubona byihuta mw’ iterambere uko byubakwa kanndi biri inyuma yacu kure muri ruswa.
Uvuze ukuli niba turi aba kane muri africa kandi tubona twarashize ubwo abandi bo ntibapfuye ntibarangiye??
Ibyo yavuze byose nukuri. Gusa yirengagijeko mu Rda harabafite immunity yokudafungwa. Mbese abahagarariwe ningwe. Yewe umuntu atatinya kuvugako baba batumwe na kizigenza ngo basahure umutungo wa rubanda.
Wowe Toraha uvuze nabi cyane, ninde uba watumye abarya ruswa? Namwe ntimugakabye, urya ruswa ayirya wenyine mpamya ko nta uba yamutumye kd ibyo gufungwa muri iki gihugu umunyamafuti wese arafungwa niyo yaba arinde.
NGO ngwiki cyangwa nawe wamunzwe nayo,none se hari icyo utazi?uretse abaciriritse baba bariye 1000,2000,10000 cg 20000 wumvise bangahe bafunzwe bariye 1000000 gusubira hejuru!
Ingwe ni nde?????
Ikibazo umuntu agomba kwibaza niki: Kuki buri gihe ugomba kuba muri leta nikuvuga kumvwa neza nubutegetsi buriho kugirango abeho agire ubwisanzure mu gihugu cye? Kuki umuntu agomba kuba muri RPF cyangwa muri MDR ya kera hanyuma MRND kugirango abe perefe cywangwa meya? Abansubizako harimo na za PSD,PDI, nayandi, umuntu yababwirako ntacyo bavanye mu mateka kuko na MDR itari kubutegetsi yonyine yewe na MRND kuva muri 199i twari muri multipartisme.Reka ndebe niba Habyarimana bafataga nk’umunyagitugu ugomba kuva kubutegetsi niba ubwisanzure bari bafite ubu bafite na 1% y’icyo gihe. Undi ndashatse kuvuga ati: demokarasi suguhangana niba akekako guhangana aramasasu aribeshya.Guhanga ni mu bitekekerezo umuntu wese akashyira hanze umushinga afitiye igihugu cyamubyaye ntabizire ntahohoterwe, inzego za leta zikaba zishinzwe kubumbatira ibyo byose, nta guhutaza umuntu kuko yagize icyo avuga kitashimishije ubutegetsi.Ng’urwo u Rwanda dushaka kuraga abana bacu n’abazabakomokaho.Ababuza abantu kuvuga ikibari kumutima twabonye icyo byatanze muri 1991.Ese Habyarimana ko yabikoze imyaka 18 yabigezeho? Byagombye kubera isomo benshi.
Murebe No Muri RGB Ishami Rishinzwe Gutanga Ubuzima Gatozi.
Abandi bo bafite icyo barya bakagira nigisigara….
Ali Harerimana/REB yaratumaze mudutabare
1000$yahaye AuditorGeneral
Uyu nawe araducanga kabisa, umunsi umwe ati ruswa mu gihugu irimo kugenda igabanuka ubu duhagaze neza, bwacya ukumva ngo mu gucukura amashyuza ya baringa mu birunga byatwaye milliardi 20 arangira atabonetse bakamye ikimasa…..Ubwo agahita noneho aza yariye umwanda ati he ! ruswa mu gihugu byacitse, turimo gusiganwa n’ibimuga….Ubu se twafata iki tukareka iki koko ?!
Wowe Ingabire, ruswa niba inahari igutwaye iki nk’umuntu ? Tuza, tuza nyakugirimana, uratubwira corruption ariko nawe ubwawe uzi neza ko the whole thing is just corrupt deep into its core and you are part of it ! Ntacyo wowe wakora ngo bicike, kubivuga ntacyo bimara, ni ukujijisha abadatekereza ngo bumve ko urimo gukora, bityo wo gutakaza umwanya wawe !
Ubundi se sinabonye twari kumwe muri OYE KARAKE kandi yari matter of justice!? Elle fait partie du systeme of course
Ingingo zose yazivuze ye! Uhu se zose yazikoreye ubushakashatsi? Ibi bahyita guhuzagurika. Niba ibyo avuga birimo ukuri arabivugana fanatism cg ku buryo utamenya ikiri ukuri n’ibihuha kuko nta kibihanya.
Ariko ibi byo si ukuvanga. Ushobora gukubira abantu bose bakora umurimo w’ubuyobozi(abanyapolitiki)mu gatebo kamwe ukabashinja ngo gukorera imigati. Birambabaje. Nzi neza ko hari abantu muri iki gihugu bakora umurimo wabo uko bikwiye bitanga ngo ibintu bijye mu murongo. Ntimuzabumva mu binyamakuru ariko barahari kandi bakwiye kubyubahirwa(respect). Icyo nemera ni uko abakora nabi babibazwa n’ubutabera ariko abantu bose si abamunzi b’ubukungu bw’igihugu.
Ni bande abo uvuga ? Tanga urugero rw’abantu 2 nibura. Uwahoze ari PM, Pierre Damien yaravuze ati twese twakoze nabi, retse wowe nyakubahwa…Bukeye, Pres. P. Kagame agararagariza mu mwiherero ko abo bayobozi bose ibyabo abirambwiwe, avuga ko nta “revolutionary stand (or spirit)” ikibarangwamo.
Wowe tanga ingero z’abo urimo kuvuga !
Sosoma, ndabyumva kutewe intimba n’ibikorwa bigayitse byavuzwe haruguru, ariko ntugwe mu mutego wo kumva ko abantu bose ari abaryi ba ruswa. Ndibwira ko nkawe niba uri umunyapolitiki ntiwafata ruswa nanjye ni uko. Ubwo se ntitubaye 2. Buriya gushyira group y’abantu mu gatebo kamwe birasenya ntibyubaka. Ntuzi se ko n’abavukana bashobora gutandukana mu migirire. Ndagushimiye.
sandrine ntabwenge ugira; ubwo se uhinduye iki kuri iti nyandiko cg utwongereye iki mubyavuzwe? nsanze ahubwo uri umunyamatiku kuko wagiye hanze yibuvugwa,ahubwo weho andika inkuru yawe ibe umwihariko wawe natwe tuyisome tugire nicyo tukongerera cg tugushimure;none se weho niba Ingabire yagaragaje ibitagenda neza umushyira hamwe n’abanyamakosa ubwo se wowe ukurikije inyandiko yawe uvuga ko Ingabire nawe ameze nkabo kuko ngo ari mukibuga kimwe mabo weho ubona wivanyemo? kuko nawe icyo kibuga ukirimo,wanga wemera usabwa kukigaragaramwo nk’umukinnyi mwiza kandi ugira inama abakinnyi mukinana sibibi rero kugaragaza amakosa kuko waba utubaka
Sandrine gusa jye sinkwibasiye gusa nakugaye ibaze nawe ubaza Umuyobozi wa Transperency ngo nk’Umuntu ruswa imutwaye iki? urambabaje gusa usa nkuwokamwe.nayo cg warasogongeye ku mraso yayo;siniyumvisha umuntu muzima uzi nako kongereza yamenye kubera ko yize uko atabona ingaruka ya ruswa kuko iyo ibanyinshi atari kubona amashuri yari kwigiramo ako kongereza ka yr are part of it! ngo aragucanga iyo avuga ko rusw yagabanutse.nyuma akavuga ko ihari? ese nkwibarize ese ubonye Padiri yica wabiha umugisha? cyangwa wavuga ko ishyano ryaguye ugasaba ko bitakongera kukoba:wo muco basanganwe! Sandrine umwana wawe nakora neza.mu ishuri ntuzamushimira? nyuma.nakodohoka uzamwihorera ngo utanyuranya nibyo wari watangaje umushimira?ubwo se uzaba umufasha? reka ndangize nkumenyeshako nanjye nkugaye nkubwira ngo uzarugwa inyuma ntutarwubaka kuko iyo utarushyigikiye ukajya gusembera hanze ucumbika amherezo rurasaza rugasenyuka ukarugwa inyuma aho kurushyigikira wiyubakira urugo rwawe kandi nkwibutse ko.amaherezo ugucumbikiye iyo.akubonyemo.ubwo bugwari akwirukana ukaba inzererezi.
@Gatari, vana iterabwoba aha. Icyo Sandrine avuga kitari cyo ni ikihe ? Ibi bintu bya ruswa duhora tubyumva mu binyamakuru, tukabyumvana PAC, tukabyumvana Auditor Gen., tukabyumvana umuvunyi, tukabumvana Ministre w’ubutabera,…hanyuma hagataho uyu Ingabire na Transparency-Rw ye. ariko wa mugani ikiyoberana ni ukuntu rimwe Transparency ikora ibyo yita ubushakashatsi, igatumiza amanama mu mahotels, ikerekana ko ruswa mu nzego irimo kugabanuka. Nyamara hadaciyeho kabiri tukumva ngo gutanga akazi birasaba kubanza kuryaman na ba boss, ngo kubona inguzanyo ni ukubanza gutanga 1%, ngo kubona ako kwigisha ni ukubanza kwishyura comisiyoneri salaire ya mbere utaranayihembwa….Ibi byose biter akwibaza uyu mukino baba barimo !
Ubu rero wowe iyo utangiye gutera abantu ubwoba, wishongora, uvuga aya ndongo, bitera isesemi. Ese ko tutarumva aba bose bavugwa na PAC, Umuvunyi, Auditor bahanwa ? Urugero rutari kure: Uwitwa Kantengwa (RSSB) yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ruswa, ariko yahise arekurwa ngo ararwaye, dore umwaka ugiye gushira ! Hanyuma Ingabire nawe akirirwa avugaaaaa ! Iyi Transparancy-Rwanda nanjye nyifata nka Conspiracy-Rwanda, ntacyo ivuze, ntacyo imaze, ni umufatanya-bikorwa.
Gatari ntimugatukane nta muntu udafite ubwenge ubaho. Nubwo mugenzi wawe yavuga ibidakwiye wamukosora mu bwubahane. Sibyo?
umuvunyi Ni atabare akurikirane ibifi binini bivugwaho ruswa!
Magufuri rwose mta terabwoba nasubije Sandrine n’impanuro kubyo yavuze ko transperence yerekanye ibitagenda uyu munsi kandi mbere hari ibyagendaga neza.
kubwawe se ubona kuvuga ko hari Stade ;inyubako z’Uturere zituzuye kandi ko abo bireba batahanwe nibyo mushyigikiye ko atagombaga kugaragaza? erega aba asabira imfunguzo zo gufungura ingufuri zifunze mu mutwe ngo bahanwe bityo umuco wo kudahana ngo ucike;igihugu ntikizubakirwa mu butiriganya nkubwo.
Sandrine ntiyari kumunenga avuga ko bitari mgombw kugaragaza amakosa mgo kuvuga ko hari ruswa bimutwaye iki? ibi nibyo namugayeho.
Magufuri nsanze kwandika bikwihutira kurusha gusoma ibyanditswe, weho urasubiramo ibyo Ingabire yavuze ukarangiza kandi umugaya kuko nawe yibaza impamvu badahana abo bagarajweho ruswa nkabo uvuga bagaragajwe na PAC nabandi.Nkwisbire;watanze inama kucyo trasperence yagakwiye gukora, urashaka ko yajya ifata igafunga abanyamakosa? wanze isesengura ryabo twakwita ipererereza wumva kubwawe bakora gute kugira ngo bagaragaze abanyamakos kndi ngo bakumire gukomeza.kwijandika muri ruswa n’ibindi.
Magufuri we reka gutuka imbyeyi ngo dore igicebe cyayo
@Gatare, Transparency ntacyo yakora ngo ruswa icike mu Rwanda, kuko nta bubasha, mu buryo bwose ifite, si n’inshingano zayo…just du blablablaaa, patapatataaa, so that they can earn a monthly salary and thus a living.
Murasetsa cyane! Abakurikiranye inama y’umwiherero w’abayobozi ngira ngo yumvise ibyo H.E yavuze? Igitangaje ni kimwe gusa, niba ubasha kubona ibitagenda nk’umukuru w’igihugu ukaba ufite ububasha n’ubushobozi bwo kubihindura warangiza ntugire icyo ukora amaherezo y’abanyarwanda yaba ari ayahe? Umwera uturutse ibukuru ukwira hose, wabyanga wabyemera ntabwo gitifu w’akagali azarya ruswa abona abamukuriye ari bazima kuko ikiza mu mutwe ni ugufungwa akanirukanwa, ariko niba azi ko na ba gitifu b’imirenge bazirya nawe ntazaviramo aho! Naho Ingabire we ibyo avuga ni agatonyanga mu nyanja gusa nawe arabizi neza ko uretse akazi yahawe, nawe arabizi ko avugira ubusa. Ahubwo bajye bavuga aho abifuza kuyitanga banyura mu nzira zemewe. Gusa birababaje niba u Rda muri 1987 niba nibuka neza twarashoboraga kubaka stade Amahoro, tukaba muri 2016 tugeze kuri stade ya huye ni amajyanyuma mpuzamahanga, umwanzi wa mbere w’u Rwanda ni inda nini, nyamara nta upfa abimaze.
Uvuze neza kabisa ! Njye biransetsa iyo ndebye nk’iriya stade bubatse Huye nayo ikaba yarakiniweho ituzuye nyuma y’imyaka ine.
Ese Gatari we, ko ndeba wigize “umuryankuna” ku ngufu, wambwira impamvu mu Rwanda ubu tutagira Urukiko rw’Imari ya Leta !
Ruswa ntabwo izacibwa n’amagambo ya Ingabire yirukira mu itangazamakuru, ruswa izacibwa n’uko ukuriye abayirya afashe icyemezo cyo kubihagarika; iyo itangazamakuru ritabaho nta n’uwari kumenya ko Ingabire na kiriya kigo ategegka babaho. Niko njye mbibona; mbiswa njye kwishakira imegeri abana banjye babone icyo bararira !
Nta nurukiko rurinda ubusugire bw’itegekonshinga tugira.
Hahahaaaa, Ingabire Immaculee ngo ararwanya corruption mu Rwanda ?! Ni ukuva ryari se igihugu cyigenga kiyoborwa na ONG z’abadage ?!
Ingabire akoresha abakozi bagera kuri 26 harimo umushoferi 1 n’abakora isuku 4; azabanze atwereke amatangazo TI-R yasohoye mu gihe harimo hakorwa recruitment y’abo bakozi bose 26, amaradio yanyuzeho cg ibinyamakuru yayacishijemo, nibwo njye nzemera ko transparency ari koko transparent; ibindi ni ukujijisha. Transparency nayo ubwayo iri corrupt none ariho arasaba abandi kutaba corrupt !
Yewe, uyu mugore koko ntabura gusetsa! Nawe buriya iyo yumvishije ahasohotse umwanya, ahamagara minister ubishizwe ngo awumuhere umwisengeneza wa murumuna w’umugore wa nyirarume, dore ko aba hafi baba bararangiye, keretse iyo bashaka guhindura ngo haute aho bayoza ibitiyo byinshi! Mu bituranga abanyarwanda harimo no kubeshya, aho umuntu yirwa Ari byo akora 95% by’akazi ke! Ibyo kandi bikunda bitewe no kwirengagiza tugira, cyane iyo tubonye umugati nk’uko nawe Ari uko! Corruption yangizeho ingaruka, inyimisha akazi muri RSSB natsinze, nyuma nkabona ahandi muri private ntakoze ikizamini, ubu nta munsi kimbamo kitari yo, nk’uko n’uwantwariye umwanya Ari uko! Usibye kwirengagiza, bakubeshyera byo ni wowe abaturage batoreye kuba vice maire kdi bakwanga urunuka, wowe ukabakorera? Ko baba banze kugutora se bakuzi ko udashoboye, wahinduka bamaze kugutora? Ahubwo ko abantu nkabo Ari bo beza ku matiku agiye kurundura iki gihugu? Delà twizere impinduka muri mandat itaha ya Kagame, ibindi byose byarenze ihaniro!
@ GAtari sinumva abari kukubwira nabi icyo bashingiraho? Ingabire nka umuyobozi wa Transparency Rwanda yagombaga kuvuga ibitagenda akabitangaho raporo akabishyikiriza ababishinzwe bakabikurikirana. Ndumva rero abamugaya batazi icyo ashinzwe nicyo ahemberwa kdi agomba gukurikirana niba inshingano ze zikurikizwa na Leta ikarwanya ruswa yivuye inyuma. Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu nonese wowe @ Sandrine urashaka azabajyane muruukiko cg abafunge kugira umenye ko hari umusanzu yatanze ku gihugu?
Ikindi kuvuga ngo abanyapolitiki baba bishakira umugati ntiyavuze bose yavuze muri rusange niba Premier Ministre yarabashije kubyivugira, Depite womuri PDI akavuga ko ntamuntu ukunda igihugu mu ishyaka ryabo. Urumva umuntu udakunda igihugu ukina Politiki atarajyanywe n’umugati?? Gusa nyine amaherezo yo sinyabona kuko na PAC yirirwa itumiza abantu bakisobanura ariko ntibabiryozwe icyo nicyo kibazo gikomeye naho ibindi ni amatakirangoyi. Ubuse inteko ishinga amategeko niba idashobora gutuma umuntu ugaragayeho ruswa cg imicungire mibi y’imari ya Leta agezwa imbere y’ubutabera,urumva Transparency ariyo yabishobora gusa wenda bizageraho bikemuke.
Murakoze bavandimwe dusangiye igihugu cyacu.
Ni ukuri ibi bitekerezo by’abavugira kuri uru rubuga bijye bihabwa agaciro kuko njye birantantaje ku makuru benshi bazi. Ikibazo ni uko birangira gutyo nta mpinduka zibaye. None se Ingabire ko mumurenganya, murashaka ko asimbura ubutabera cg police. Niba atunze agatoki aho bikocamye kuki ababishinzwe batajya kureba? njye mbona ari aho ruzingiye naho ubundi aba yakoze akazi ke.
Ibyo Ingabire avuga nibyo. Tugeregaje kumwungira kugira ngo ibyo yagaragaje byumvikane neza, biragaragara ko ruswa ibangamiye cyane ihiganwa mu bukungu: ubucuruzi, umurimo, amasoko y’imirimo,gutwara abantu n’ibintu,uburezi,… Ibi bintu iyo bitarimo ihiganwa byiharirwa na bamwe kubera ruswa ugasanga umutungo w’igihugu uri mu ntoki za bamwe.
Jyewe hari uwo twaganiriye arambwira ati ariko kuki ibiciro by’amafaranga baba bakeneye batabishyira ahagaragara umuntu akagenda ayazi aho kugira ngo atakaze umwanya ategereje igisubizo atari buhabwe? Murutwa n’abaturanyi bacu babikubwira hakiri kare ngo ubihere ka soda inyota yabishe, cyangwa ikiyeli banyotewe. Ruswa yabo ni iyo ariko ino mu Rwanda , ni : Ba wihanganye, dosiye yawe iracyakorwa, hari umuntu umwe utaraboneka ngo asinye, byagiye gusinywa, igisubizo ntikiraboneka, uzagaruke nko mu cyumweru kimwe, … Ni uko ukagenda. Ariko uzi iyo mvugo iziguye ahita amenya icyo bamubwira agahendwa cyangwa agahenda.
Birashoboka ko ahubwo nabyo byinjiyempo aba commissionnaires kuko benshi batinya kuyitanga ku mugaragaro. Murumva namwe icyamunze ubukungu bw’imiryango.
Comments are closed.