Digiqole ad

Mu ngendo z’Abadepite mu cyaro basanze isuku nke n’imirire mibi ku bana biri henshi

 Mu ngendo z’Abadepite mu cyaro basanze isuku nke n’imirire mibi ku bana biri henshi

Abadepite bakoreye ingendo zabo mu turere twose tw’igihugu/UM– USEKE

*Abadepite basanze abaturage bakirarana n’amatungo.

*Kutiga neza no kudakurikirana imishinga bihombya Leta.

Kuri uyu wa gatanu inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, bamuritse raporo ikubiyemo ibyo babonye mu ngendo bakoreye mu turere twose tw’igihugu. Izi ngendo zari zigamije kwegera abaturage bagenzura isuku n’imirire no gukurukirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye ifitiye abaturage akamaro mu turere.

Abadepite bakoreye ingendo zabo mu turere twose tw'igihugu/UM-- USEKE
Abadepite bakoreye ingendo zabo mu turere twose tw’igihugu/UM– USEKE

Izi ngendo zakozwe hagati ya tariki 18-26 Mutarama 2016 mu turere twose tw’igihugu.

Iyi raporo yagaragaje ko mu turere twose hakigaragara ibibazo cy’isuku nke ndetse n’icy’imirire mibi. Basanze ikibazo cy’isuku nke ahanini  giterwa n’uko hari ahataragera amazi, imyumvire yo hasi, imicungire mibi y’ibimoteri n’umutekano muke w’amatungo utuma abaturage batinya ko yibwa bakararana nayo mu nzu.

Ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaye, ngo basanze zimwe mu mpamvu zigitera ari ukudategurira abana indyo yuzuye, amakimbirane yo mu miryango, abana babyara bakiri bato badashoboye kurera no kutita ku turima tw’igikoni.

Abadepite, ibindi bibazo basanze bisa nk’aho ari rusange mu turere twinshi, n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto mu bahinzi, gutinda guhabwa imbuto n’abahabwa imbuto zishaje hakaba ubwo zitamera.

Mu buhinzi n’ubworozi kandi abahinzi ngo bagira ikibazo cyo kubura aho batunganyiriza umusaruro, no kubura amasoko bagurishirizamo umusaruro.

Ingano, ibigori, ibirayi n’imyumbati ni bimwe mu bihingwa byagarutswe ko abahinzi bahuye n’ibyo bibazo bitandukanye.

Abadepite kandi basanze ubucuruzi bw’amata burimo ibibazo byinshi, birimo ibyo kubura amasoko, amakusanyirizo ategereye abaturage n’amata yangirikira aho ku nganda bayagemuraho nko ku ruganda rw’Inyange.

Abadepite kandi basanze ibibazo mu mitangire y’inka zo muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, aho ruswa ngo igaragara nk’aho bisaba amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo umuturage ahabwe inka.

Muri girinka kandi ngo harimo ibibazo b’abayobozi barigisa inka zari guhabwa abaturage, abazihindura bagahabwa izitaragenwe kugeza n’ubwo bahabwa ihene ndetse n’aho inka baziha abishoboye kandi zaragenewe abatishoboye.

Intumwa za rubanda zasanze mu turere dutandukanye ibikorwa remezo bitabyazwa umusaruro kandi byaratanzweho akayabo na Leta byubakwa. Aha ngo hari ubwo biterwa n’inyigo iba yarakozwe nabi.

Ikindi kibazo ni icy’imishinga Leta iba yarashyizemo amafaranga ngo itangire, ariko ntishyirwe mu bikorwa ku mpamvu zitazwi bigahombya leta n’abaturage.

Aha batanze urugero rwa Hotel yagombaga kubakwa mu karere ka Ruhango mu myaka 10 ishize ariko ngo mu kibanza hakaba harubatswemo ibigega by’amazi. Bavuze ko iyi hotel Perezida wa Repubulika yari yatanze miloyoni 10 ngo yubakwe.

Iyi raporo bavuga ko ibi bigega ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) kizabisenya, ngo kikaba ari igihombo gikomeye kandi byubatswe njyanama y’akarere yabanje kubyanga.

Abadepite basanze ibikorwa remezo byinshi byubatswe nabi ngo bikaba nta cyizere ko bizamara igihe kirekire. Aha bavuze nk’imihanda, amavuriro, za ruhurura n’ibindi bikorwa remezo byubakwa.

Bavuga ko hari ubwo biterwa n’imihigo bahize, bakubaka ibintu bidakomeye kugira ngo bamurike imihigo gusa. Bavuze kandi ko biterwa no kudakurikiranira imishinga ku gihe, ibyakozwe nabi bikagaragara ibikorwa byuzuye.

Mu bindi bikorwa bihombya Leta ngo ni amasoko ahabwa ba rwiyemezamirimo benshi ku isoko rimwe, hakabaho abagenda batujuje ibyo bakoraga bitewe n’uko bishyuwe batarakora ndetse ngo bakanagenda batishyuye abaturage bakoresheje.

Abadepite bavuze ko abakoze ibikorwa, ntibarangize amasezerano, bagomba gukurikiranwa bakabiryozwa. Iyi raporo yatanze n’imyanzuro isaba inzego zibishinzwe kwita kuri ibi bibazo byose bigashakirwa umuti.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yavuze ko ari gahunda nziza, kandi ko bibasaba guhozaho bagakurikiranira hafi imishinga itandukanye.

Yavuze kandi ko iri genzura bakora ritaba rigamije gufatira ibyemezo bikomeye abayobozi, ko ahubwo ari ukugira ngo babahe inama mu buryo bwubaka n’abakoze nabi bikosore.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ahubwo se kuki iki gikorwa bari baratinze kugikora! Ahubwo byaba byiza bagiye bagikira nka kabili mu mwaka. Nibyuza cyane kuza mu cyaro.

  • Tekiniki hari aho igera n’abayikora bakitekinika ubwabo. None se mwa badepite mwe, iyi gahunda ya girinka se ko hatanzwe inka zitageze no ku 300,000, mwe mwumva izi nka arizo zagabanya bwaki ikava kuri 56% mu turere tumwe natumwe ikagera nibura kuri 24% (twumvikanye na UN ubwo yemeraga gutanga frw yo kugura inka).

    None se badepite, ntimwumvise ko amata yangirikira muri collection centers ? None se ahanirikira ari uko abana basigahe mu cyanro babonye ayo kunywa ? Iyo ageze se muri izo centers se ntimwabonye ko igiciro kikuba 2.

    Mbiswa ma !

  • muzaba mureba ko hari numwe uzakurikiranwa? kugira ngo batiteranya nyine.

  • Twasabaga ko abadepite bajya banatugezaho aftermath report itwereka uko nkibu bibazo bavuzw byakemuwe,atari ugutanga suggestions gusa bikarangira kdi bafite na power yo gukurikirana abatikosora!

Comments are closed.

en_USEnglish