Digiqole ad

Hon Bamporiki arasaba ubushakashatsi bukomeye ku kibazo cy’ibiyobyabwenge

 Hon Bamporiki arasaba ubushakashatsi bukomeye ku kibazo cy’ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana yagiranye na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge rugenda ruba rwinshi mu bigo (Transit Centers) cyatumye Hon Bamporiki asaba ko habaho ubushakashatsi bwimbitse mu gushaka umuti.

Hon Bamporiki asanga ahakwiye ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo cy'ibiyobyabwenge
Hon Bamporiki asanga ahakwiye ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo cy’ibiyobyabwenge

Abadepite babazaga Minisitiri Fazil ibibazo bitandukanye byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2014-2015 yagaragaje ko Polisi itinda kugera ahakorewe ibyaha, ikibazo cy’ibiyobyabwenge bifata intera, bikiyongera ku byo abadepite biboneye mu bigo byakira abana b’inzererezi n’abanywa ibiyobyabwenge.

Abadepite bagaragarije Minisitiri Fazil ko hari aho basangaga abana bafatwa bagashyirwa mu bigo bibakira ariko ntibatandukanywe n’abantu bakuru, ibyo bikaba binyuranyije n’itegeko.

Kuri buri kibazo, Minisitiri Fazil yagiye agisubiza akanatanga inzira y’uko cyakemuka. Fazil avuga ko ikibazo cy’abana bajya mu biyobyabwenge no gusabiriza ahanini biterwa n’ababyeyi bataye inshingano yo kurera abana babo.

Ubundi ngo gusabiriza n’ubuzererezi ni ibyaha bihanwa mu Rwanda, ariko ngo usanga abana benshi babijyamo kubera ababyeyi baba bananiwe kubitaho no kubarera bibwira ko hazarera Imana, bityo ngo icyo cyanzuweho ko ababyeyi bagomba kubyara abo bashobora kurera.

Minisitiri Harerimana yavuze ko ibigo byakira abana bifite itegeko ribishyiraho, n’inshingano bigomba kuba bifite mbere y’uko abana batoranywamo abajyanwa Iwawa, cyangwa ahandi kuko ngo iyo basanze uwafashwe afite umwuga runaka azi ntaho ajyanwa.

Minisitiri avuga ko hariho umushinga w’itegeko wo gushyiraho ikigo kizahuriza hamwe ibyo bigo byose byakira urubyiruko bibarizwa mu nzego zitandukanye, icyo kigo ngo ni cyo kizagena umurongo w’ibindi bigo no kumenya igikenewe gukorwa.

Yavuze ko nibura uturere 18 tumaze kugira bene ibyo bigo byakira urwo rubyiruko, ariko asobanura ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigomba gufatanywa n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho ibigenderwaho ikinyobwa runaka kikitwa ikiyobyabwnege n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge kigomba gupima ibyo bintu kikabyemeza.

Yagize ati “Ikibazo si amazina, umuntu agomba kureba ‘formule’ igize icyo kintu kiswe ikiyobyabwenge, ni ibintu bisaba ubufatanye bw’inzego.”

Hon Depite Bamporiki Eduard we asanga ikibazo cy’ibiyobyabwenge gifata intera ku buryo aricyo gihangayikishije cyane ubu, kikaba ngo ari umwanzi ushobora kuzatuma igihugu kibura azakomerezaho iterambere kigezeho.

Ati “Hari igihe ureba u Rwanda aho ruvuye n’aho rugana ugasanga imbogamizi rwari rufite yari FDLR n’ibibazo byo muri Congo, uko dutera imbere tugira izindi mbogamizi zikomeye cyane, ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ikintu gikomeye cyane kuburyo dushobora kuzabura abazakomeza ibyo abantu bakuru bavunikiye.”

Hon Bamporiki avuga ko itekerezo cye, Minisiteri y’Umutekano ikwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse (scientific research) ku bintu abantu banywa, hagakorwa itegeko riremereye rihana abantu bacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge.

Agira ati “Usanga,  80% by’abo usanga muri ibyo bigo baranyoye ibiyobyabwenge byarabatesheje umutwe, wamubaza uko byagenze, ati ‘nanyweye ibintu’ atakibuka amazina, ati ‘muriture, mukubitumwice… bifite amazina y’ibinyarwanda kandi bitanakorerwa mu Rwanda.”

Ku bw’ibyo ngo gushyiraho itegeko rishingiye ku bushakashatsi byafasha guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge.

Undi mudepite yagaragarije Minisitiri Fazil ko hari ibiyobyabwenge nka ‘suruwiri’ (sired well) byayogoje Abanyarwanda hirya no hino aho basuye ariko ugasanga bifatwa nk’ibyemewe.

Abadepite abasabye Minisitiri Musa Fazil kutumva ko ikibazo kireba abandi kuko ngo ari ikibazo cy’ubufatanye mu gukora ubuvugizi no gushyiraho amategeko abasha gukumira ibyo bibazo byose.

Basabye ko ibyo bibazo byagaragaye mu bigo byakira abana bitwa inzererezi n’abanywa ibiyobyabwenge, byakurikiranwa kandi bigakemurwa vuba.

Ikibazo cy’uko Polisi itinda kugera ahakorewe icyaha, Minisitiri Musa Fazil yavuze ko ubushobozi bukiri buke kuko ngo station ya polisi iba iriho abagera kuri 270, bityo ngo kugira ngo bagere ku mudugudu biragoranye, ariko ngo zigiye guhabwa moto zizajya zibafasha nibura kuhagera mu minota 30, kuko ngo ni cyo cyifuzo cya Perezida Kagame.

Minisitiri Fazil avuga ko nta we ukwiye kubyara ngo aterere ayo cyangwa ngo yumve ko Imana izamurerera
Minisitiri Harerimana avuga ko nta we ukwiye kubyara ngo aterere iyo cyangwa ngo yumve ko Imana izamurerera
Hon Kayitare Innocent ni we wari uyoboye ibiganiro bya Komisiyo
Hon Kayitare Innocent ni we wari uyoboye ibiganiro bya Komisiyo
Minisitiri Musa Fazil ari imbere ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu y'abadepite
Minisitiri Musa Fazil ari imbere ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’abadepite

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ngo nicyo cyifuzo cya President KAGAME! Si mbyanze ariko se Nyakubahwa Minister wowe nta cyifuzo ugira wari kugaragaza koko?

    • ibyo HON BAMPORIKI AVUGA NDEMERANYA NAWE NITUTAREBA NEZA URUBYIRUKO IBIYOBYA BWENGE BYARURANGIJE ARIKO RERO ABADEPITE NAMWE ITEGEKO RIHANA IBIYOBYABWENGE MUZARIHINDURE KUKO ABACURUZA IBIYOBYABWENGE NI BA MAFIYA BAFITE CASH NYINSHI NTASHOBORA GUFATWA NGO BARARE MABUSO AHUBWO HAFUNGWA UCURUZA AKABURU KAMWE MUSHYIREHO IBIHEMBO BYURANZE UMUCURUZI W,IBIYOBYABWENGE NKUKO R.R.A IBIGENZA MAZE URORE V8 IRAKUNYURAHO IRI FIME NTAWUTINYUKA KUYIHAGARIKA

  • Ibiyobya bwenge biradukoraho peeee
    ubu mu universities hari abanywa urumogi benshi hari banywa ibiyoga utamenya… mukabyaramwe leta nitabare hashyirweho ingamba . ariko mubyukuri na scientific research irakenewe nibura abantu bose bamenye uburemere bw’iki kibazo.

  • Ariko rero muri youth ikibazo cya drugs ni hatari uziko ubona umuntu warangije kaminuza byaramwishe neza utamutuma no kuri boutique ngo azane icyo umutumye
    ese ntacyo leta yakora koko!?

  • Njye ndumva Minister akwiye gutanga ibisobanurobyimbitse, ibiyobya bwenge bihungabanya umutekano? if yes biteguye bate kubihashya? dore kugisozi ntambutse kubana bato bari kunywa siriduwire basinzeeeee ,,, bagagagaye.. nonese ubu turaganahe. abayobozi bacu bajye batinyuka babaze rwoese nicyo twabatoreye, sibyo? nimubazeeee , mutuvigire naho ubundi urwagwa ruratwicira icyerekezo.

  • Ubuyobozi busigaye bukoresha ubushakashatsi ku banyarwanda ukaba wagira ngo ni ihanga rishya ryamanutse ku ijuru bataramenya neza ibyaryo. Iyaba inzego z’ibanze na servisi zose za Leta zakoraga raporo zose zisabwa kandi abo zihawe bakazikorera consolidation mu buryo bunoze, amakuru y’ingenzi Leta ikeneye yajya iyabona igihe iyakeneye. Nka kiriya kibazo cy’ibiyobyabwenge, kiza muri rapport z’umutekano zituruka mu midugudu no muri polisi buri muinsi zikazamuka. Izindi zava mu nzego z’ubuvuzi n’uburezi. Ese koko ntizikorwa, cyangwa abadepite ntibazibona? Niba bazibona se barazisoma? Iyaba n’abadepite ubwabo begeraga abaturage uko bikwiye, ni bo ahubwo bajya batanga amakuru amwe n’amwe y’uko ibibazo byugarije abaturage biteye. Ariko abo dufite ubu ni intumwa z’amashyaka ntabwo ari intumwa za rubanda. Ni yo mpamvu banakenera ubushakatsi bwa hato na hato ngo bamenye niba abanyarwanda bafite aho baba, bahinga, beza, barya, babona amazi n’amashanyarazi, bivuza, bashyira abana mu ishuri… Aho bipfira rwose haragaragara.

  • Iki se ? Baramubaza iki ko uyu mugabo njye nkeka ko ari incompetent gusa. Nyumvira nawe ra, baramubaza nk’aho yasubije ikibazo abajijwe ahubwo akitwaza ibindi bigo; uyu siwe ejo bundi wari ufunze abantu 7,000 kandi batagira dossiers, abandi bararangije ibihano ra !

    Ikibazo cy’ibiyobyabwenge nta bushakashatsi gikeneye, gikeneye gusa abantu bakora inshingano bashinzwe. full stop ! Ni gute Bamporiki asaba ubushakashatsi ku bintu bigaragarira buri wese: abana muri quartiers, abashoferi, abanyeshule muri za universities na secondary, abakobwa muri za parties bateguye, abagurisha ibyayi aha za Biryogo na Nyamirambo, abafundi, abakora mu tubari babishyira muri bya byotsi batumagura,…none ngo ubushakashatsi; yabanje agasaba Minister, statistics z’abafungiwe gucuruza urumogi, hanyuma akareba n’iminsi bafunzwe uko ingana, akamubaza impamvu bahita barekurwa,batagezejwe imbere y’ubucamanza, akamubaza impamvu imirima yarwo idatwikwa kandi aho iri hazwi, hanyuma akabona gusaba ubundi bushakashatsi.

    Fazil arananiwe, ni ukwirirwa yiyicariye mu biro yavamo akurira V8, ubundi agacunga ahakenewe ka political slogan akaba akajombyemo, hanyuma akituriza…Ikindi ibi bintu byo kugabanira imyanya mu mashyaka ya baringa byari bikwiye guhagarara. My president, dukeneye some casualties from Gabiro13 !

  • Hon Bamporiki , iki kibazo by’umwihariko gikurikirane kabisa kugeza aho inzira yo kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda igera ku gisubizo kigaragara ibi biyobyabwenge bitumazeho urubyiruko bigacika burundu nu gihugu. Ibi tuzabikwibukiraho mu mateka yaranze u Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish