Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba buratangaza ko bwamaze gutahura icyatumye busubira inyuma bikabije mu kwesa imihigo, ubu ngo biteguye kugaruka mu myanya myiza bakazabigeraho bibanda mu guhanshya ubukene mu batuye Ngoma. Byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira, aho ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwavuze ko gusubira […]Irambuye
Tags : Rwanda
Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#. Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports. Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga […]Irambuye
Ku ishuri ribanza rya Nyamugwaagwa mu kagari ka Nyamugwaagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, muri iki cyumweru hatashywe ibyumba bitandatu by’amashuri mashya yubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force). Aha abanyeshuri 116 bigiraga mu rusengero rwa EPR naho 74 bakigira mu biro by’akagali, ubuyobozi bw’ikigo burashima iki gikorwa […]Irambuye
Guterres yigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Portugal, ni we waraye yemejwe ko azasimbura Ban Ki Moon ushoje manda ze ebyiri ayobora UN. Antonio Guterres yemeje ko mu kazi ke azita cyane ku bibazo by’abatagira kivurira kurusha ibindi cyane cyane ko azi ibibazo byabo nk’umuntu wigeze kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Guterres yemera […]Irambuye
Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya. Polisi ya Kenya yatangaje ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye. Iki ni ikindi gitero […]Irambuye
Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta bafatanya mu gushaka umuti. Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, […]Irambuye
Amavubi amaze amezi abiri adafite umutoza mukuru. Jimmy Mulisa wagiriwe icyizere cyo kuyitoza by’agateganyo, ntiyiteguye gutanga ibaruwa isaba guhabwa iyi kipe mu gihe kirambye. Tariki 18 Kanama 2016, ni bwo byamenyekanye ko umunya- Irlande Johnny McKinstry yirukanwe ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Mu gihe Amavubi yiteguraga umukino wa Ghana, wa nyuma mu matsinda […]Irambuye
*Gukurwa muri Guverinoma nabyakiriye neza; *Kuba naratinze muri MININTER si uko nari miseke igoroye; *Ndashimira Perezida wakomeje kunyihanganira; *Yishimira ko asize Police n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza biteye imbere; *FDI ishyigikiye Umukandika Paul Kagame bitari uko twe uwo mwanya tutawushaka. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akuye muri Guverinoma Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ndetse […]Irambuye
Umunsi wahariwe mwarimu uba tariki ya 05 Ukwakira wizihijwe no mu karere ka Gicumbi, aho benshi mu barimu bashimwaga ku rwego bagezeho mu burezi, ariko banasabwa kongera imbaraga mu mwuga wabo. Mu rwego rwo kunoza neza umwuga, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri bakabigira inshingano yabo, ndetse bakitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, […]Irambuye
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yabwiye abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku masezerano y’i Geneva ajyanye no kurengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye ku rugamba, ko bibabaje kuba ibihugu byayasinye byaranze nkana gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside kandi ari byo amasezerano yabasabaga. Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo nk’u Buholandi, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u […]Irambuye