Digiqole ad

Jimmy Mulisa ntiyiteguye gusaba akazi k’umutoza mukuru w’Amavubi

 Jimmy Mulisa ntiyiteguye gusaba akazi k’umutoza mukuru w’Amavubi

Jimmyi Mulisa ngo arakiga ntiyiteguye kuba yasaba akazi k’Umutoza Mukuru

Amavubi amaze amezi abiri adafite umutoza mukuru. Jimmy Mulisa wagiriwe icyizere cyo kuyitoza by’agateganyo, ntiyiteguye gutanga ibaruwa isaba guhabwa iyi kipe mu gihe kirambye.

Jimmyi Mulisa ngo arakiga ntiyiteguye kuba yasaba akazi k'Umutoza Mukuru
Jimmyi Mulisa ngo arakiga ntiyiteguye kuba yasaba akazi k’Umutoza Mukuru

Tariki 18 Kanama 2016, ni bwo byamenyekanye ko umunya- Irlande Johnny McKinstry yirukanwe ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu gihe Amavubi yiteguraga umukino wa Ghana, wa nyuma mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 kizabera muri Gabon, FERWAFA na  MINISPOC ifite ikipe y’igihugu mu nshingano, bahaye icyizere Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije.

Uyu mukino wa Ghana wabaye uwa mbere Jimmy Mulisa atoje nk’umutoza w’agateganyo w’Amavubi, kandi yawitwayemo neza nk’uko yabitangarije Umuseke.

Mu kiganiro Jimmy Mulisa yahaye Umuseke yagize ati: “Wari umukino ukomeye. Ariko bampa icyizere cyo kuwutoza ntibyanteye ubwoba, kuko mu myaka maze mu mupira, nahuye n’amakipe akomeye menshi, ndi umukinnyi.

Naremye icyizere mu bakinnyi banjye, kandi ntibyangoye kuko harimo abakuze nka Bakame, na Haruna bayobora abandi. Twashoboye kunganya 1-1, kandi twakinnye neza. Ntekereza ko atari umusaruro mubi.”

Umuseke umubajije niba yiteguye gutanga ibaruwa isaba kuguma kuri aka kazi, agapiganwa n’abandi, yavuze ko atabyiteguye.

Ati “Sinzi, ariko sindabitekerezaho. Ndacyakomeje amasomo yanjye yo gutoza. Numva nshobora kuzabigeraho rimwe nkaba umutoza mukuru w’Amavubi, ariko ubu sindabitekerezaho kuko ndacyarimo kwiga. Icyo navuga ni uko ntarabitekerezaho.”

Jimmy Mulisa ufite amasezerano y’umutoza wungirije, yavutse tariki 24 Mata 1984, yatangiye urugendo rw’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2001-2002, akinira APR FC. Yasezeye gukina muri 2014, ari muri K Berchem Sport  yo mu Bubiligi.

Ari mu bakinnyi bafashije u Rwanda kubona itike y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia 2004. Yakiniye Amavubi kuva 2003-2009.

Jimmy Mulisa yabaye umwungiriza wa Johnny McKinstry
Jimmy Mulisa yabaye umwungiriza wa Johnny McKinstry
J. Mulisa, Mashami Vincent na Nzamwita Vinvent Degaule wari waje kubaba hafi mbere y'umukino wa Ghana baherukamo n'Amavubi
J. Mulisa, Mashami Vincent na Nzamwita Vinvent Degaule wari waje kubaba hafi mbere y’umukino wa Ghana baherukamo n’Amavubi

Amafoto/R.NGABO

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hahahahaha ariko Amavubi twagorwa kweri utekereza se utekereza ibiki nta Mavubi weho watoza Jimmy nukurinyuma turamuzi bizarangira abonye kwariwe wica umupira wacu ! Mulisa rero ntukikirigite rwose ntabushobozi ufite bwogutoza Amavubi yewe nutwana twayo U 17 natwo ntiwadushobora twiyamye abakuriho bamenye ko batwicira umupira cyangwa bajye bawirebera

    • Sha KIKI we uri Kiki koko, nose ushingirahe uvuga ko Mulisa atatoza amavubi??????? Ibigwi Jimmy afite wowe urabifite?????? mwagiye mureka gusenya abantu koko, yavuze ko muri ikigihe akiri mumasomo ariko afite intumbero ko yumva yazatoza Amavubi, none urimo kumuharabika gusa, Abandi bayitoza c,bamurusha iki?

Comments are closed.

en_USEnglish