Tags : Rwanda

Uganda: Umwami wa Rwenzururu yashinjwe iterabwoba, ubujura no kugerageza kwica

Umwami wo muri Uganda mu gace ka Rwenzururu yashinjwe ibyaha by’iterabwoba, ubujura buteye ubwoba no kugerageza kwica. Ibyo ni ibyaha bijyanye no kwica umupolisi. Umwami wa Rwenzururu, Charles Wesley Mumbere yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bw’Umujyi wa Jinja. Urukiko rwarimo abantu benshi bashyigikiye Umwami, n’Abadepite bakomoka mu gace k’ubwami bwe. Charles […]Irambuye

Mu minota 10 umwana aba ahitanywe n’inzara muri Yemen –

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana, UNICEF watangaje ko nibura abana 462,000 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije mu gihugu cya Yemen, naho abarenga miliyoni 2.2 bakeneye ubutabazi bwihuse. Ikibazo cy’inzara muri Yemen kimaze kugera ku rwego rwo hejuru aho bavuga ko abana barenga ibihumbi 462 bafite imirire mibi, kuva muri 2014 imibare yamutseho 200%. Raporo yatangajwe […]Irambuye

Gasabo: Ushinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 15 yasabiwe ‘burundu y’umwihariko’

Gasabo – Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye iburanisha ry’urubanza umugabo aregwamo gutera inda umwana w’imyaka 15 utuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ‘gufungwa burundu y’umwihariko. Umubyeyi w’umwana watewe inda avuga ko umwana we yari yaramunaniye ngo ‘ni […]Irambuye

Gambia: Perezida Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora

Yahya Jammeh, Perezida wa Gambia yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka gutangaza ko yememeye gutsindwa mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma y’icyumweru kimwe yatangaje ko hagomba kuba andi matora. Kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Jammeh yavuze ko hari ibidasanzwe byabaye mu matora “abnormalities” asaba ko amatora asubirwamo. Perezida Jammeh, wageze ku butegetsi ku ngufu za […]Irambuye

Ubushakashatsi ku mateka nyayo y’u Rwanda bwafasha kurwanya ipfobya n’ihakana

Ku munsi mpuzamahanga w’amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku Isi hose, kuri uyu wa gatanu urubyiruko rwinga mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga (Tumba College of Technology) rwasabwe gukora ubushakashatsi ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo n’abazabakomokaho bazamenye ibyabaye. Uyu munsi wizihizwa ku Isi yose haganirwa ku ngaruka za Jenoside n’uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo […]Irambuye

Nyuma yo kwiga ubuhinzi muri Israel, asanga kuhira mu Rwanda

Emmanuel Ndayizigiye wize ubuhinzi mu gihugu cya Israel, yemeza ko kuhira imyaka mu misozi yose y’u Rwanda bishoboka, ariko ngo bizagenda bikorwa gahoro gahoro kuko bisaba amafaranga, ubumenyi n’igihe. No muri Israel naho ngo byabafashe igihe. Imiterere y’ubutaka bwa Israel n’u Rwanda ngo yenda gusa ariko bigatandukanira ku ngingo y’uko igice kinini cya Israel ari […]Irambuye

en_USEnglish