Digiqole ad

Nyuma yo kwiga ubuhinzi muri Israel, asanga kuhira mu Rwanda hose bishoboka

 Nyuma yo kwiga ubuhinzi muri Israel, asanga kuhira mu Rwanda hose bishoboka

Emmanuel Ndayizigiye, yizera ko kuhira mu Rwanda hose bishoboka.

Emmanuel Ndayizigiye wize ubuhinzi mu gihugu cya Israel, yemeza ko kuhira imyaka mu misozi yose y’u Rwanda bishoboka, ariko ngo bizagenda bikorwa gahoro gahoro kuko bisaba amafaranga, ubumenyi n’igihe. No muri Israel naho ngo byabafashe igihe.

Emmanuel Ndayizigiye, yizera ko kuhira mu Rwanda hose bishoboka.
Emmanuel Ndayizigiye, yizera ko kuhira mu Rwanda hose bishoboka.

Imiterere y’ubutaka bwa Israel n’u Rwanda ngo yenda gusa ariko bigatandukanira ku ngingo y’uko igice kinini cya Israel ari ubutayu.

Israel ngo ifite imisozi miremire nka Negev, ariko ngo uduce nka Haifa two turarambuye. Ibi ngo niko bimeze mu Rwanda iyo urebye imiterere y’ubutaka bw’Uburasirazuba, Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Amazi Israel ikoresha mu kuhira igihugu cyose ngo imashini ziyakurura mu Nyanja ya Galileya kandi ngo n’u Rwanda rushobora kubikora kuko rufite ibiyaga nka Kivu, Mugesera, Cyohoha, Muhazi, n’ibindi.

Rufite kandi imigezi nka Nyabarongo, Akanyaru, Akagera, Mbirurume, Rukarara, Kamiranzovu n’iyindi yafasha abayituriye kuhira imyaka bitabaye ngombwa ko bahora bategereje amazi y’imvura.

Aashingiye ku bumenyi we na bagenzi be bakuye muri Israel n’ukuntu ubutaka bw’u Rwanda buteye, Ndayizigiye Emmanuel avuga ko kuhira imirima mu Rwanda bishoboka. Ngo n’ikimenyimenyi ubu muri Kirehe, ahitwa Matimba aho buhira hakoresheje amazi bakura mu mugezi wa Muvumba.

 Abize Israel bihurije muri Koperative kugira ngo bahuze ubumenyi n’ingufu

Koperative “HoReCo (Horticulture in Reality Cooperative)” ihuriwemo n’aba basore bize muri Israel bagera kuri 300, ngo n’abandi batahize ariko bafite ubumenyi mu buhinzi bw’umwuga, kugira ngo bahuze ingufu bazagere ku kintu gifatika.

Ndayizigiye Emmanuel uyobora iyi Koperative yabwiye Umuseke ko bashaka ko ubuhinzi bw’imbuto n’imboga buva mu magambo, ahubwo bugashyirwa mu bikorwa, bugatanga umusaruro.

Nasho mu Burasirazuba bw'u Rwanda, aba basore bafasha mu kuhira imirima.
Nasho mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aba basore bafasha mu kuhira imirima.

Bafite imishinga y’ubuhinzi

Kugeza ubu Koperative HoReCo ihinga bya kijyambere urusenda kugira ngo bazabone uko barugurisha mu Rwanda no hanze, cyane cyane mu Buhinde kuko ngo bahabonye isoko. Imirima ya HoReCo ngo iherereye mu Karere ka Nyanza, ahitwa Rwabicuma aho bafite Hegitari zirindwi (7).

Iyi Koperative kandi ngo hari n’indi mishinga igamije gufasha abaturage kumenya ubuhinzi bugezweho bafite. Bafite gahunda yo kuzashyiraho inzu zihingwamo (greenhouses) ziri hagati ya 8-10, ngo hakaba hakirebwa aho yazashyirwa.

Ndayizigiye Emmanuel avuga kandi ko bafasha kandi Leta muri gahunda y’Iyamamazabuhinzi bugezweho mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe.

Muri utwo Turere bafitemo ibishanga 23 byitabwaho n’aba-agronomes bo muri HoReCo, bafatanya n’undi mukozi ufasha abaturage guhinga bya kijyambere.

Kuribo ngo ‘kora ndebe iruta vuga numve’, niyo mpamvu bashaka akarima k’icyitegererezo muri buri gishanga kugira ngo abaturage bige ibintu banabikora (learning by doing), kuko ngo ariko nabo bigaga muri Israel.

Nubwo afite ikizere ko kuhira mu Rwanda bishoboka, Ndayizigiye Emmanuel asaba abarebwa n’iyi gahunda kongera ingufu z’amashanyarazi cyangwa izindi (nk’imirasire y’izuba) kugira ngo imashini zizamura amazi zibone ingufu zo gukoresha.

Kuri we, ngo bizashoboka kuko u Rwanda rufite amazi ahagije kandi ngo n’ifumbire yaboneka, Politiki yo gutuza mu midugudu no guhuza ubutaka nabyo ngo bitanga ikizere ko kuhira bishoboka mu mirima yo mu Rwanda.

Asaba Abanyarwanda gucika ku muco w’ubuhinzi bugamije kurya gusa, ahubwo bakajijukira guhingira isoko.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Nonese no muri ISIRAYELI ntibahingira kurya gusa bahingira isoko? Yewe jye nsanga guhingira isoko aho guhingira kurya ari kimwe mu byatumye ubu no mu gihe gisanzwe jya mu cyaro cy’ iwacu nkabwirirwa cyangwa nkaburara kubera kubura ibyo kurya, ibintu bitapfaga kubaho na gato mu cyaro cy’ iwacu.

  • Yes, birazwi hashize igihe ko bishoboka.
    Hanyuma ??????????????????

  • Nizere ko aba ba jeunes bazakomeza guhinga aho gukora muri projet z’ubuhinzi cyangwa muri RAB.

  • ubu se abona Israel ari kimwe na Rwanda bizatwara imyaka hejuru y’ijana

  • imyaka ijana ni mike !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    none se uyu niwe wa mbere wize ubuhinzi !! no mi bishanga bategereza imvura ngo bahinge none ngo no mu misozi rero ngo hose!!!! namubwira iki mu gitondo atangire tubirebe naho ababivuze mu magambo na youtube bo no bennshi

  • Ibyo Emmanuel avuga birashoboka hano mu Rwanda kuko Israel ni igihugu cyatangije iyi mishinga y u ubuhinzi mu gihe gito gishize gusa babigize priority kuburyo bicaye hamwe bagakora design y imihingire yabo bibanda cyane kuri means of water use and water management.iwacu rero ubuhinzi bufite intego twabuhariye gushyirwamo imbaraga na NGOs aho kunishyira mu muco w abanyarwanda ndetse tunabereko tuzi ubushobozi bucye smallholder farmers bacu bafite bityo babashe kumva intego n ibisabwa gukora ku ruhande rwa buri umwe se!!harageze ko ubuhinzi bwacu tubugira priority nkuko tugira priority kuzamura amazu abereye ijisho muri kgli otherwise turabeshyana ndetse twitanabamwana.may be HoReCo can make a change ni n amahire ko izakora no muri extension service byanafasha abahinzi mu guhindura imyumvire.let’s work together.

  • Hari igihe se abanyarwanda batuhiye imyaka yabo? Ibi nta gishya kirimo nibareke abaturage bashoke ibishanga kandi bahingire ingo zabo mbere yo guhingira isoko nk’uko bimeze ubu kandi ntacyo bitanga gifatika.

  • NYAMATA iyi gahunda Leta ishatse yayishyiramo imbaraga kuki iki kirere ntimuzi icyo gihatse.Gihinduka uko gishatse kandi akenshi abanyafurika bitugiraho ingaruka mbi.

Comments are closed.

en_USEnglish