Digiqole ad

Muhanga: Umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage washyizwemo kaburimbo

 Muhanga: Umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage washyizwemo kaburimbo

Uyu muhanda uzagera kuri Stade ya Muhanga

Umuhanda unyura ahitwa mu Giperefe mu mujyi wa Muhanga watangiye gushyirwamo kaburimbo igice cya mbere, NZABONIMPA Onesphore Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere avuga ko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 75%.

Uyu muhanda uzahura n’undi ukomeza mu mujyi rwagati, azakomeze ugere kuri stade ya Muhanga

Uyu ni umwe mu mihanda Perezida Paul Kagame yasezeranyije abaturage ubwo yimamarizaga manda ya kabiri  yo kuyobora iguhugu mu mwaka wa 2010, igihe yari mu Karere ka Muhanga.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda  unyura aho bita mu Giperefe yatangiye kuwa  29 Ukuboza 2015, amasezerano yavugaga ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 imirimo yo kuwubaka izaba irangiye.

NZABONIMPA Onesphore, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga avuga ko kubaka umuhanda uva ku biro by’Akarere ugana mu Giperefe, ari na wo uzakomereza kuri Stade y’umupira w’amaguru nta bukererwe bwabayeho kuko ngo amafaranga yose yagenewe iyi mirimo ahari.

Ati: “Batangiye gushyira kaburimbo muri uyu muhanda biratanga icyizere ko imirimo igenda neza kandi ko kuyubaka bizarangirana n’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko iki ari igice cya mbere cya kaburimbo kuko hagiye kujyamo n’indi kaburimbo noneho umuhanda ukaba wuzuye 100% ku buryo igikorwa kizaba gisigaye ari icyo kuwakira ku mugaragaro.

Umuyobozi wungirije mu Karere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, KAYIRANGA Innocent avuga ko uretse  kubaka uyu muhanda hari ibindi bikorwaremezo birimo kurangiza.

Ibyo bikorwa birimo inyubako ya gare, agakiriro no gushyira bimwe mu bikoresho mu ikusanyirizo ry’amata, rimaze  imyaka umunani ridakora na byo ngo bigiye kwihutishwa, ngo bizaba byarangiranye n’ukwezi kwa Mutarama 2017.

KAYIRANGA ati: “Ibi bikorwa remezo byose twifuza ko byagombye kurangira vuba bishoboka kubera ko uyu mujyi wa Muhanga uri muri itandatu igihugu cyahisemo nyuma y’Umujyi wa Kigali, kandi turabifatanya n’ibindi bikorwa by’iterambere bizamura imibereho y’abaturage.”

Uyu muhanda wa kaburimbo uzuzura utwaye miliyari imwe na miliyoni 800 z’amafaranga y’uRwanda. Nyuma y’uyu muhanda Akarere karateganya kubaka indi mihanda ya Kaburimbo muri uyu mujyi izanyura mu Kibiligi, Gahogo, ku Bitaro bya Kabgayi, n’undi ugana mu Gakiriro yose  ikazatwara  miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari y’umwaka 2017-2018.

Umuhanda wa Kaburimbo aho bita mu Giperefe

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.                                                                                                                

8 Comments

  • KO Mutavuga se za ruhurura zasamye hagati mu ngo z’abaturage horizon yacukuye ngo iza canalise mo amazi yarangiza ntizikore ubu zikaba zarabaye indiri y’abajura koko ntawe uhanyura kuva sa moya z’umugoroba kuhanyura ni ibibazo barahamburira cyane kuko biyicariramo ntihagire ubabona ukabona akugezeho ,ngirango canalisation y’amazi nayo yari kubanza gukorwa kuko ugeze ahitwa mu rutenga ho hateye agahinda abahatuye barumiwe

  • nyakubahwa president ntako atagira,ibyo yemeye byose hafi ya 90% arabikora, none ikindiabanyarwanda mushaka n,iki koko.ni mumujye inyuma mu mwongerere imbaraga na morale.mucinye akadiho. none se ko twari tumaze imyaka 30 impande zose z,igihugu ivumbi ry,araturenze abantu boga ntubacye, habagaho isabune imwe gusa bita gifura,n,indi bitaga ngo ni give,niba mbivuze neza,iyo yitwa give yari iyabakungu,none ubu abantu bazi champo,haaaaaaaa, cyangwa mushaka abayobozi nk,ababandi barya amabati y,abatwa.kirazira kubeshya umutwa,wabeshya umukene,ariko umutindi y,agutera umwaku,babemereye amabati,barinda basaza batarayabona, banyarwanda rero, imana y,abahaye urumuri,murahumuka,muratembera,muba abasilimu,mugenda mundege buri munsi,ubundi mbere mwazibonaga z,ibaca hejuru,muziko z,ahariwe abazungu. umunyarwanda uwatembereye yajyaga igoma,na bukavu, ntahandi,naho hageraga 1 ku ijana, ,njye kugiti cyanjye mba ku mugabane w,uburayi,ndagushimira nyakubahwa HE excellent president kagame, iyo utaza kubohora igihugu simba narambutse umupaka,ubujiji bwari bwose mu bantu.Imana ikongerere,ntakindi nakumarira,usibye kuguha ijwi ryanye,no kugusengera

  • REKA TUREBE NIBA BAZAYIKORA YOSE AHUBWO H.E azajye abatubariza buri gihe ibyo batakora neza bashyira imbere inyungu zabo cyane bazirutisha inyungu rusange z’abaturage.

    • humura bagomba kuyikora kdi bakayuzuza! batayikoze bazamurikira iki world bank ko amafaranga arimo gukora ibi bikorwa ari inkunga yatanze!?

  • Birakomeye! abanyagitarama bemerewe umuhanda muri 2010 none barawukozaho intoke muri 2016, aho si kubera 2017 yegereje? Umwaka muhire bavandimwe!

  • Dushimye umuhanda urimo gukorwa,ariko nk’abashinzwe ibikorwa remezo mu karere ka muhanga mwasobanura impamvu mudakurikirana isanwa ry’umuhanda mugari ugana i huye umaze amezi arenga 5 ucukuye udakorwa bikaba byaratumye n’umuhanda uca ku karere ujya muri centre ville waratangiye kwangirika kuko unyuzwaho imodoka nyinshi kandi ziremereye mugihe wubatswe ari local circulation not international circulation? Ikindi mbisabira nkiyo company yakoze umuhanda ugana kuri terrain ya drones igasiga iteje amazi mubaturage bakaba barimo basenyerwa nayo,ibikorwa remezo bibubakirwa bikaza bije kubasenyera byo mubikoraho iki?

  • Nyakubahwa Perezida wacu Imana ibongerere imigisha mubyo mukorera abanyarwanda nako abana banyu twese, njye nabuze uko mbita mbona musa na Yezu Kristu wadupfiriye k’umusaraba.
    Umuhanda wa Karama-Ruhondo nawe ndizera ko uzakorwa vuba , twe abahatuye twarumiwe ariko duhanze amaso umubyeyi wacu. Nyakubahwa mubyeyi wacu Perezida nkwifurije Umwaka mushya Muhire uzababere uw’amahoro n’amahirwe uzababere uw’Ibyishimo gusaaaaaaaaa aho mutugejeje ni heza cyaneeeeeeeeeeee Imana ikomeze kubaha umugisha.

  • mbega mbega,uyu muhanda urimo gukorwa koko nibyiza ariko ikibabaje nuko umuhanda mukuru bawukoze ugahita wongera ukangirika ukaba uraho gusa imodoka zarahinduriwe inzira.mbese uyu utanga isoko ntakurikirane isoko yatanze ibikorwa remezo avuga ni ibihe.ikindi muri muhanga nta quartier nimwe wabonamo urumuri kumuhanda.ikibabaje kuri icyo abaturage bataha nijoro bahura nibisambo ari induru hirya no hino warangiza ngo ushizwe ibikorwa remezo mukarere.gahogo ngo azabaha umuhanda, mumarembo yumugi hataba urumuri narumwe kumuhanda.ubu hakaba ari mundiri yabajura nubwicanyi. yewe nzaba mbarirwa ibyaka karere

Comments are closed.

en_USEnglish