Digiqole ad

Gambia: Perezida Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora

 Gambia: Perezida Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora

Yahya Jammeh Perezida wa Gambia ari ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 22

Yahya Jammeh, Perezida wa Gambia yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka gutangaza ko yememeye gutsindwa mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma y’icyumweru kimwe yatangaje ko hagomba kuba andi matora.

Yahya Jammeh Perezida wa Gambia ari ku butegetsi mu gihe cy'imyaka 22
Yahya Jammeh Perezida wa Gambia ari ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 22

Kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Jammeh yavuze ko hari ibidasanzwe byabaye mu matora “abnormalities” asaba ko amatora asubirwamo.

Perezida Jammeh, wageze ku butegetsi ku ngufu za gisirikare  mu 1994, yatsinzwe na Adama Barrow, wagize amajwi 45%.

Leta ya America yamaganye ku mugaragaro Yahya Jammeh mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Leta.

Mark Toner Umuvugizi w’Ibiro bya Leta muri America yagize ati “Iki gikorwa ni icyo kwamagana kandi ntawakwemera gukuraho ugushaka abaturage ba Gambia bagaragaje, no gushaka gutesha agaciro amatora yemewe kandi yizewe kugira ngo umuntu agume ku butegetsi ku mbaraga atabyemerewe n’amategeko.”

Adama Barrow, yakagombye kuzajya mu nshingano nk’Umukuru w’Igihugu muri Mutarama 2017.

Ahmad Fatty, ukuriye itsinda rizayobora inzibacyuho yashyizweho, yatangarije Reuters ko barimo bajya inama ku kigomba gukorwa.

Yongeraho ati: “Ibyari byo byose abaturage ba Gambia baratoye. Tuzakomeza gutsimbataza amahoro n’umudendezo, ntabwo tuzemerera uwo ari we wese kudushora mu mvururu.”

Yahya Jammeh we yavuze ko yanze ibyavuye mu matora byose uko byakabaye.

Yagize ati “Nyuma y’iperereza ryimbitse, nahisemo kwanga ibyavuye mu matora aheruka kuba.”

Yongeyeho ati “Nanze amakosa adasanzwe kandi akomeye, adakwiye kwemerwa yaranze inzira yose amatora yanyuzemo.”

Ati “Nasaba ko habaho amatora mashya kandi anyuze mu mucyo azaba ahagarariwe na Komisiyo iyobowe n’ubutabera bw’Imana kandi yigenga.”

Amajwi y’ibyavuye mu matora yatangajwe tariki 1 Ukuboza, Adama Barrow yari yatsinze amatora n’amajwi 263, 515 (45.5%), Yahya Jammeh agira 212,099 (36.7%) undi mukandida Mama Kandeh, agira 102,969 (17.8%).

Ibintu bibyobora kuba ukundi muri iki gihugu gito cyo muri Africa y’Iburengerazuba, gituwe n’abaturage miliyoni ebyiri.

Mbere kuri televiziyo y’Igihugu, Yahya Jammeh yari yagaragaye yifuriza ishya n’ihirwe Adama Barrow wamutsinze.

Ati “Uri Perezida watowe muri Gambia, ndakwifuriza ibyiza byose. Nta mugambi mubi mfite.”

BBC

UM– USEKE.RW

 

11 Comments

  • Hahahahahaha noneho arantembagaje yahyah jameh. Ibi nibyo bijya biteza intambara nibibazo muri Africa kubera abakuru bibihugu baba badashaka kuva kubutegetsi

  • niyemere silently,areke Barrow nawe ayobore

  • Made in Gambia

  • nagende nabandi barakeneye kubaho

  • NTAKAMARA KUBUYOBOZI BAJYE BAMENYAKO ABATURAGE BABO HARUBURYO BABA BARAMBIWE IBIPINDI BYABO GUSA BAKAYOBORWA KUNGUFU NUMUNTU BATAGISHAKA HABA IMPINDUKA UKABONA UMUYOBOZI ATANGIYE GUHAKANA IBYO ABATURAGE BAHISEMO.MANA FASHA AFRICA

  • Hhhhhhhhhhhhhhh mbivuga ntamunyagitugu uva kubutegetsi batabwishe urg:kafati sadam mombuto habyarimana,abo Bose,Bari barigizeko batorwa 100%.bavuyeho babishe,ubu abasigaje kwicwa kugirango bave kubutegetsi: yahya jamemh nkurunziza museven sasoungweso Santos Idrissa idebi Kabila.

  • Bazirunge zange zibe isogo! Afrika we! Ihame ahenshi ni rimwe, ry’uko akaboko gafashe ingoma kayirekura bagaciye.

  • U Rwanda nirube rutegura ingabo zizajyayo kubungabunga amahoro muri Gambie.Nta mahori ariyo.Vuba aha barafatana mu muhogo.Nta muntu uyobora 22 years ngo aveho uko yiboneye.Ikigiye gukurikiraho ni ugushuka abaturage kuri buri ruhande bakajya mu myigaragambyo ubundi bakabahukamo bakabatoboza amasasu.Afurika ni umugabane wavumwe!

  • ariko murasetsa ,impamvu akoze ibi ni uko bari bagiye kumukurikirana mu nkiko,kandi ibyo biba bikuriwe na ba rutuku,ukumva ngo bamureze ICIS ,rero nawe ati reka mbereke,aho kujya gereza nzarwana ndi hano mu gihugu,kuko uri perezida ufite ubudahangarwa ntacyo bamurega ,nawe rero ntayandi mahitamo uretse kubugumaho,sinamurenganya.ubona USA se hari ukurikirana perezida? niyo mpamvu nabo kuvaho ntacyo bibatwara ,ariko baziko bazakurikiranwa waba ureba ntibabuvaho da.ba bush sibo bishe isi ariko ntibakurikiranwa,lol

  • Iyi nkuru irababaje kandi irasekeje mucyumweru gishize ngo Allah yemeye ko arekura ubuyobozi mumahoro imyaka isaga makumyabiri nibiri avuga ko yemeye ibyavuye mumatora. Ngewe ikibazo mbona hano ndasanga giterwa naba bayobozi bahise barekura imfungwa yataye mumvuto bagatangaza ko bazakurikirana n’ibyaha yaba yarakoze akimara guhirika ubutegetsi. iyo bamureka akabanza akavaho mukwambere bakajya babitangaza reka babone nyine ko nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa. Ikimbabaje nuko abaturage aribo bagiye kuharenganira,

  • OMG

Comments are closed.

en_USEnglish