Digiqole ad

Mu minota 10 umwana aba ahitanywe n’inzara muri Yemen – UNICEF

 Mu minota 10 umwana aba ahitanywe n’inzara muri Yemen – UNICEF

Muri Yemen abana milliyoni 2.2 bakeneye ubutabazi bwihuse

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana, UNICEF watangaje ko nibura abana 462,000 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije mu gihugu cya Yemen, naho abarenga miliyoni 2.2 bakeneye ubutabazi bwihuse.

Muri Yemen abana milliyoni 2.2 bakeneye ubutabazi bwihuse

Ikibazo cy’inzara muri Yemen kimaze kugera ku rwego rwo hejuru aho bavuga ko abana barenga ibihumbi 462 bafite imirire mibi, kuva muri 2014 imibare yamutseho 200%.

Raporo yatangajwe n’Umuryanga Mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) ivuga ko nibura mu minota 10 umwana apfa azize inzara n’ikibazo cy’imirire mibi, impiswi n’izindi ndwara zijyanye n’imirire mibi.

Meritxell Relano umuvugizi wa UNICEF yagize ati “Ikibazo cy’ubuzima bw’abana mu bihugu bikenywe ntabwo byari byarigeze bigera kuri iki kigero, kuko birakabije, imirire mibi muri Yemen igenda yiyongera buri munsi.”

Imirire mibi yibasiye abana bari munsi y’imyaka itanu, ikaba itera umwana gutakaza ibiro no kugira intege nke cyane.

Intambara yo muri Yemen yatangiye tariki 19 Werurwe 2015, abitwa aba Houthi barwanya ubutegetsi bwari buyobowe na Ali Abdullah Saleh, bakaba baramaze gufata umurwa mukuru Sana, aho bahanganye n’ingabo zikimushyigikiye zifite ibirindiro Aden, zidashaka uwitwa Abdrabbuh Mansur Hadi.

Amahanga ashinjwa kuba yaratereranye Yemen yabaye isibaniro ry’ibihugu by’amahanga nka Arabia Saoudite na Iran, bivugwa ko bishyigikiye imitwe ihanganye.

Al Jazeera

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mana we barababaje cyane nibakorerwe ubuvugizi nubutabazi byihuse.

Comments are closed.

en_USEnglish